Umuryango wa Perezida Kagame WUZUKURUJE | | UMUSEKE
  • 22/10/2020 12:13 40

Umuryango wa Perezida Kagame WUZUKURUJE

Perezida Kagame ubu afite UMWUZUKURU.  Kuri Twitter yanditse yishimira ko guhera kuri iki Cyumweru taliki 19, Nyakanga, 2020 yabonye Umwuzukuru.

Umuryango wa Perezida Kagame wabonye umwuzukuru

Yanditse ati: “ Guhera ejo hashize mu rugo turishimye cyane, Ubu njye na Madamu dufite UMWUZUKURU, Ndabishimiye A&B’.”

Iyi A ihagarariye Ange Kagame naho B ihagarariye Bertrand Ndengeyingoma, umufasha wa Ange Kagame.

Perezida Kagame yongeye ashyira ubutumwa kuri Twitter, agaragaza ibyishimo byo kuba abonye umwuzukuru, agira ati “Ku nshuro ya mbere iba ari amatsiko adasanzwe.”

Ange Ingabire Kagame yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma tariki ya 06 Nyakanga 2019, mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.

Ange Kagame umukobwa umwe wa Perezida Paul Kagame yari yasabwe ku wa 28 Ukuboza 2018.

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hahaha murasekeje gusa! Ngo umufasha wa Ange! Nonese Bertrand niwe mugore? Umufasha n’umugore umugabo akaba umutware!
    Gusa tubahaye impundu Imana ishimwe kubw’icyo kibondo twungutse mumuryango w’abanyarwanda! Birashimishije kumva President wacu abonye umwuzukuru.

    • Ntukansetse ,nonese uragirango bandike gute

      Uragirango bavuge ngo ANGE numutware we Bertrand ,CG Bertrand numufasha we Ange…

      Icyo wabyita kose ikiza nuko tubahaye impunduu

    • N’abandi buzukuru bazaza.Ange niyonkwe.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Natwe tuyishake kandi tuyumvire.Twirinde gukora ibyo itubuza,Nibwo izaduha ubuzima bw’iteka muli paradizo,ndetse ikazatuzura ku munsi wa nyuma.

  • Umuryango w’Ange Kagame tuwuhaye impundu, bazongere basubireyo nta mahwa ariyo. Muzehe nawe tumwifurije ibyishimo byinshi mu buzukuru.

  • Felicitation k’umuryango wa Ange na Bertrand. Felicitation na none kuri famille ya HE na Mme. Imana ishimwe cyane yo yagenze imbere iyi jeune famille.

    Ikindi gishimishije kurushaho: 19 Nyakanga 1994, n’umunsi guverninoma ya mbere yashyizweho ya nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi, by’umwihariko inabo zayihagaritse zikaba zari ziyobowe na n’umusaza HE, Sebukwe wa Bertrand @ Papa wa Ange. Conglatulation mzee wacu kandi ibirimo inama biba birimo Imana.

  • Ni byiza cyane. Umubyeyi niyonkwe. Nta gushidikanya ko ubwo bwuzu bugiye kugera ku banyarwanda bose bifuza kubyara no kuzukuruza mu mutekano usesuye.

  • Ibi byishimo biratuma umuryango wa His Excellency urushaho gufata buri mwana na buri mwuzukuru w’umunyarwanda nk’ababo bwite, urusheho kubakorera ibyo ukorera n’ababo. Imana ishimiwe cyane.

  • Rukundo @ese amaso yawe ntabona.gahunda yo kwakira abana murugwiro imaze imyaka myinshi.kandi nabana baba baturutse muntara zose zurwanda. Uza baze wa mwana witwa Fabrice winyamasheke. Ange rero na Bertrand nimwonkwe nimwonkwe kandi muzongere musubireyo ntamahwa.muzabyare hungu na kobwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *