Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa wavanyeho Ibihano byafatiwe u Burundi – UMUSEKE
  • 26/09/2020 5:06 23

Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa wavanyeho Ibihano byafatiwe u Burundi

Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, (OIF) wavanyeho ibihano byari bimaze imyaka ine bifatiwe igihugu cy’u Burundi, ikemezo cyafashwe nyuma y’impinduka zabaye mu buyobozi.

Inama yavanyeho ibihano ku Burundi yari iyobowe na Mme Louise Mushikiwabo

Itangazo ryasohowe na OIF rivuga ko u Burundi bwavaniweho ibihano, ndetse n’Umunyamabanga Mkuru wa OIF, Mme Louise Mushikiwabo yanditse kuri Twitter iby’iki kemezo.

Ati “Yari inama nziza y’Akanama gahoraho  k’umuryango b’Abavuga Igifaransa (Francophonie). Mu izingiro ry’ibiganiro, bigamije kubaka umuryango udaheza, ukomeye kandi uha agaciro ibyo abaturage bacu bifuza, hiyongereyeho kuvanaho ibihano byo muri 2016 byafatiwe u Burundi, hari amabwiriza azubahirizwa.”

Ibihano byavanyweho ku wa gatanu tariki 10 Nyakanga byari byagiyeho ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza, amaze gufata ikemezo cyo kwiyamamariza manda itaravuzweho rumwe mu 2015 igakurikirwa n’imvururu.

Umuryango OIF urimo ibihugu 57 bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Iriya nama ya 110 y’Akanama gahoraho k’umuryango wa Francophonie (CPF), karimi abahagarariye Ibihugu byabo 88, inama yabahuje bwa mbere hifashishijwe ikoranabuhanga rya video-conference yabaye tariki 8 -9 Nyakanga 2020, iyobowe na Mme Louise Mushikiwabo.

U Burundi nibwo bwasabye ko hongera kubaho umubano hagati yabwo na OIF. Uyu muryango wasabye n’andi mahanga n’imiryango mpuzamahanga kuvano ibihano byafatiwe u Burundi.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ba Mpatsibihugu se ubwo umugambi wabo ku Burundi barawuretse, cyangwa bahinduye strategie? On attrape les mouches avec du miel, pas avec du vinaigre. Je crains les Daneens, meme quand ils font des dons.

  • Umuseke mujye mutangaza ibitekerezo by’abasomyi, birasetsa kubona umuntu yanditse igitekerezo kidatukana mugatinya kugisohora kubera ubwoba bw’ukuri kukirimo, niba imbwa ari umukara kuki watinyako tuvuga ibara ryayo kandi rigaragara? Nacya kinyamakuru kindi twajyaga tunenga cyarabiretse kuniga comments none nimwe mubisigaranye?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *