UMUSAMBI: Ubwiza bwawo bwo ku mubiri buhwanye n’ubwo ku mutima – UMUSEKE
  • 28/09/2020 9:47 19

UMUSAMBI: Ubwiza bwawo bwo ku mubiri buhwanye n’ubwo ku mutima

Uko iteye ku neza ku mubiri( amabara meza, isunzu ritatse neza, ingendo y’ubwema…) niko imisambi igira n’imico myiza cyane cyane urukundo hagati y’ikigabo n’ikigore. Iyo kimwe gipfuye, igisigaye gifata iminsi y’icyunamo, kikiyiriza…ubuzima bugahagarara kuzageza ubwo kibyakiriye…

Imisambi irashayaya.

Umusambi ujya gutera neza neza nk’ibiyongoyongo. Nawo ugira amaguru n’ijosi birebire, gusa nta sano namba bifitanye.

Imisambi ni bumwe mu moko y’inyoni, ibarirwa muryango witwa Gruidae. Imisambi irimo amoko mato mato aba ahantu hatandukanye ku isi. Muri Afurika haboneka amoko abiri gusa abarirwa mu cyiciro cyitwa Balearica.

Imisambi iguruka amajosi yayo arambuye mu gihe ibiyongoyongo byo iyo biguruka usanga amajosi yabyo aba ahinnye asa n’akoze inyuguti ya S.

Gusa nabyo iyo biguruka byihuta hari ubwo ubona ijosi rirambuye.

Hakurikijwe ibimenyetso byagiye bigaragara mu bisigarira bya kera bigaragajwe n’abashakashatsi, amoko abiri y’imisambi ari nayo aba muri Afurika, niyo amaze imyaka myinshi ku isi ugereranyije n’andi.

Agace gahuriwemo n’amoko menshi y’imisambi gahuriwemo n’amoko agera ku icyenda.

Aka gace gahuza imisambi yo muri Amerika y’Amajyaruguru, imisambi iba ahantu h’udusozi turiho umucanga, n’imisambi y’imbonekarimwe yitwa, iyi ikaba ikunze kurangwa n’urusaku rwinshi cyane cyane iyo iguruka.

Iyi misambi yose muri rusange ibarizwa muri aka gace ihuriye ku miterere idasanzwe cyangwa isa nk’aho yihariye.

Iyi misambi ikunda kuba ahantu h’ubwatsi hakunda cyangwa hashobora kurishwa n’indyabyatsi.

Imisambi burya irarishya ariko ikarya n’udusimba duto. Abenshi bakundira imisambi imbyino zayo z’imishayayo.

Akenshi ikora imishayayo ari ibiri biri, ikigore n’ikigabo.

Ziriya mbyino nta kindi ziba zigamije uretse kwitanaho( care) no guhanahana amakuru.

Ni inyoni z’ubwiza n’imico myiza

Ubwiza bw’imisambi ariko buzayikorera ishyano. Kuba ari myiza kandi ikaba izi no gushayaya bihogoza benshi bakifuza kuyorora ngo bajye bayibona hafi. Mu kuyorora rero ihahurira n’akaga ko kuba mu mfunganwa aho itisanzura ngo yidegembye.

Igira kandi amabara anogeye ijisho agaragara mu bwoya bwayo.

Ibi bikaba biri mu bintu bituma benshi bayirarikira bashaka kuyitunga mu ingo zabo cyane cyane abanya mahoteri.

Iyo yamaze kumenyera abantu barakina, ikabagira inshuti.

 

Imisambi irakundana mu buryo butaba henshi…

Imisambi ni inyoni zikunda kubana nk’umugore n’umugabo koko! Usanga ikundanye k’uburyo nta gucana inyuma.

Igitangaje ni uko iyo hagize kimwe gipfa, kigenzi cyacyo ntikirirwa gishaka ukundi. Urukundo rushira ari uko ikigore cyangwa ikigabo gipfuye.

Iyo umusambi upfushije mugenzi wayo babanaga nk’umugore n’umugabo, ufata iminsi umuriririra.

Umusambi urarira abantu bose bakabimenya ko wagize ibyago.

Ufata iminsi ukirirwa uhamagara mugenzi wawo mu ijwi rirenga, ukajya ugenda ugaruka, ukihata cyane aho waburiye mugenzi wawo, ukabura amahwemo.

Muri iyo minsi uba wariyirije, ukanga kugira icyo utora kugeza ubwo wiyakiriye, ukamara igihe ufite umubabaro.

Ibi bituma umusambi ubarizwa mu nyoni zirangwa n’imyitwarire idasanzwe k’uburyo bamwe banayifataho icyitegererezo cy’ubudahemuka  cyane cyane ku bashakanye.

 

Akamaro k’imisambi mu rusobe rw’ibinyabuzima.

Muri rusange imisambi igira umumaro munini wo gukwirakwiza imbuto hirya no hino, zivamo ibiti bishyashya. Imisambi kandi igira uruhare runini mu kugabanya udusimba twona imyaka mu mirima y’abaturage.

Mu banzi b’imisambi, twavugamo mbere na mbere umuntu, impuru (nile monitor lezards) zikunda kwibasira amagi zikayarya, inzoka zikunda kumira amagi, ndetse n’ibitereri  bikunda kurya amagi yayo, inyoni zumuhigo nazo hari ubwo ziyica.

Mu bandi banzi b’imisambi, twavugamo ingwe zikunze kugwa gitumo imisambi, zikayirya, dore ko kubera ubugwaneza bwayo, ikunze gufatwa kuko ahanini idakunze kugira amakenga ngo ihunge hakiri kare.

Mu Rwanda, imisambi ibungabunzwe ku buryo burambye. Hari  umuryango witangiye gukurikirana no kurinda by’umwihariko izi nyoni zigenda zikendera.

Uyu muryango witwa Umuryango nyarwanda ushinzwe kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi (RWCA,).

kubera ubwiza bwayo imisambi yibasirwa na ba rushimusi bakajya kuyigurisha mu ngo no mu mahoteli.

Muri pariki y’Akagera iyi misambi iboneka mu bice bitandukanye aho iba yisanzuye, isurwa na ba mukerarugendo.

 

Byateguwe na NDAGIJIMANA Innocent

Umuherekeza wa ba mukerarugendo

UMUSEKE.RW

 

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Musigaye muduhata faits divers zo kuturangaza ukaba wagira ngo nta yandi makuru ku bibazo by’ingutu by’ubuzima bw’igihugu mukimenya. Iyi ni autocensure/self censorship yo mu rwego rwo hejuru.

  • Inyandiko zo kurangaza abantu muraziduhase muri iyi minsi.

    • Urakoze cyane NDAGIJIMANA Innocent (Tourist Guide).Ngewe nk’umukristu,ibi binyibutsa ko Imana idukunda cyane.Yaduhaye ibintu byinshi bishimisha amaso yacu:Inyoni,Inyamaswa,Indabyo,Imigezi,etc…
      Ikibazo nuko Abantu ku bwinshi bakora ibyo Imana itubuza:Bararwana,barasambana,bariba,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Ni bake bagerageza kumvira Imana.Ibi bituma ISI iba mbi.Nyamara Imana iturema,yashakaga ko tuba mu isi ya Paradizo.Uwo mugambi ntiyawuretse.Yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu babi bose,igasigaza abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Nibwo isi izaba paradizo.Nkuko ijambo ryayo ribisobanura neza,abazajya mu Ijuru nibo bazayobora isi izaba Paradizo.Bizaba nta kabuza,kubera ko nta na rimwe Imana ibeshya.

  • Ibi bintu ni byiza. Ahubwo se RDB uyu mugabo yazamuhembye, ikanamuha akazi muri RDB ko kuba umunyamakuru kuri website yabo akajya ashyiraho izi nyandiko.

  • Yohhh, disi abanyamahanga bazi guhitamo neza ibibahesha amahoro. Nukuri urukundo nirwo rwambere , utagira urukundo ntazabona Imana. Rwose natwe abanyarwanda dukwiriye kugira umuco wokwigana ibyiza kuruta ibibi by’ubuhemu. Abanyamakuru rwose ndabashimiye kuko murimo kugaragaza ubunyamwuga muduha inkuru nziza zitwubakira imitima igahembuka. Imana ibahe umugisha.

  • Urukundo nirwogere no murwagasabo.

  • Abadashaka kurangara ko muba mwasomye title ninde uba yababwiye ngo mwinjire muri article nyir’izina!! Mwagiye musoma ibindi bibashishikaza!! Umuseke wandika kuri byinshi Kandi wandikira benshi ujye uhitamo iwawe ntukinjire iw’a andi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *