UMUSEKE wabahitiyemo indirimbo 10 zikunzwe mu Rwanda – UMUSEKE Top 10 | UMUSEKE

UMUSEKE wabahitiyemo indirimbo 10 zikunzwe mu Rwanda – UMUSEKE Top 10

Mu Rwanda abahanzi bakora ibishoboka byose ngo bashimishe abakunzi babo, inzira imwe rukumbi yo kuzamura imbamutima z’abakunzi b’umuziki ni indirimbo nziza, iyo indirimbo ari nziza irivugira haba kuri radiyo na Televiziyo ndetse no hirya no hino mu baturage barazikoresha cyane.

Guhera kuri uyu wa 14 Gashyantare 2021, UMUSEKE tugiye kujya tubagezaho indirimbo 10 zakunzwe cyane mu Cyumweru zigacurangwa cyane kuri Radio, Televiziyo n’ahandi hose bacuranga indirimbo.

Abasomyi ba UMUSEKE bazajya batora indirimbo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu.

Iki gitekerezo cyaje kuri UMUSEKE mu rwego rwo gushyigikira umuziki Nyarwanda nk’ikinyamakuru gikora ku bice bitandukanye birimo n’imyidagaduro. Twifuza guteza imbere ibihangano by’abahanzi Nyarwanda by’umwihariko umuziki w’Abanyarwanda, Top 10 izajya ikorwa buri Cyumweru.

UMUSEKE Top 10 Weekely Chat kuri uyu wa 14 Gashyantare 2021 kuri St Valentin usibye izi ndirimbo 10 twashyizeho izindi ndirimbo nshya zasohotse muri iki cyumweru ngo abantu bazumve kugira ngo mu Cyumweru gitaha zihabwe amahirwe yo kuza mu ndirimbo 10 zikunzwe.

 

UMUSEKE Top 10 Weekely Chart ku wa 14 Gashyantare 2021

  1. Ikinyafu by Kenny Sol ft Bruce Melody
  2. Umunamba by Mico The Best
  3. Helena by Platin P
  4. Papa by Butera Knowless
  5. This is Love by The Ben ft Rema
  6. Ewe Getsemane by Jonathan Niyo
  7. Agapfukamunwa by Deejay Lenzo
  8. Urwo ngukunda by Alyn Sano
  9. Situation by Sintex
  10. Hamba muri roho by Karigombe

 

Indirimbo 5 nshya zishobora kujya ku rutonde rw’indirimbo 10 zikunzwe

  1. Malayika by MK Isacco
  2. In Love by Iam Blameless
  3. Mbabarira by Big Zed
  4. So fresh by Idol Mpeta
  5. Ntawabimenya by Clement The Vibe.

Ushobora kugira uruhare mu gutora indirimbo yazaza ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Cyumweru gitaha unyuze ku mbuga nkoranyambaga za UMUSEKE, kuri Facebook, Instagram, Youtube n’ahandi no muri Comment z’inkuru.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muhitamo indirimbo mugendeye kuki??? online web itandukanye cyane na radio, abakunzi ba Music bagana ku museke bahasanga izihe ndirimbo? Mureke gupfunda imitwe nabamamyi

  • Ibi namafuti mwakoze ntakuri kurimwo na gato.

  • ubuse koko tutabeshye? niyihe ndirimbo murizo ikunzwe nka Mbabarira cg Seka by Niyo bosco.. myradupfunyikiye abasaza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *