Umushoramari yasubijwe zimwe muri miliyoni ze yibwe amwe akabitswa Padiri | UMUSEKE

Umushoramari yasubijwe zimwe muri miliyoni ze yibwe amwe akabitswa Padiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwasubije umushoramari w’umunyamahanga amafaranga ye agera kuri miliyoni 771Frw yari yibiwe mu Rwanda.

Mu mafaranga RIB yahaye uyu mushoramari agera kuri miliyoni 770Frw

Kuri Twitter RIB yavuze ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’abaturage, yafashe “abajura babiri n’ibyitso byabo”, igaruza ama Euro 324,650(£) n’amadorali 344,700 ($), n’amafaranga y’u Rwanda 37,421,000 (frw), yose hamwe angana na Frw 771,701,000 yari yibwe uriya muntu.

RIB yagize ati “Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi babigizemo uruhare hanagaruzwe amafaranga asigaye kugira ngo ahabwe nyirayo.”

Mu butumwa yatanze, RIB ivuga ko yongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa rya bariya bantu, ikanaburira abafite umugambi wo kwiba iby’abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n’abaturarwanda zitazabihanganira na gato.

RIB ivuga ko uriya mushoramari akomoka mu gihugu cya Hongrie/Hungary.

Hashize igihe gito RIB ivuze ko yataye muri yombi Padiri wa Paroisse Gatolika ya Rwamagana akurikiranyweho kubika amwe mu mafaranga yibwe uriya mushoramari.

Uyu mupadiri yafashwe mu Cyumweru gishize afatanywe amafaranga arenga miliyoni 400Frw.

RIB ivuga kandi ko yafashe ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga yibwe.

Amakuru avuga ko uriya mushoramari yibwe arenga miliyari.

RIB ifunze Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana wafatanwe Miliyoni 400 Frw z’amibano

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Igikorwa cyiza cyane cya RIB.Miliyari cyangwa Billion ni amafaranga menshi atungwa n’abakire.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha. Nkuko bible ibyerekana,iyo upfuye utarashatse Imana ukiriho,waribereye gusa mu gushaka ibyisi,uba ugiye burundu utazongera kubaho.

  • Ko mutadusobanuriye se uko ayo mafaranga yibwe? Abajura bayakuye kuri compte y’uwo mugabo muri banque, cyangwa bayamwibye ayabitse mu rugo?

  • @ kabano

    Ibyo wibaza bizasobanukira mu nkiko ntuzacikwe?

    RIB yo ni ukugenza ibyaha, igakora dosiye, ari nayo mpamvu idakunze gusobanura byinshi kuko bishobora kubangamira iperereza.

  • Uwo mushoramari ntazi ko hanze aha abantu bari mu guhanga imirimo kuki atayashyira muri Banki ntabwo ngo bikitwa kwiba bavuga gusaranganya imitungo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *