Umusifuzi Ngabonziza wanze igitego cya Heroes FC yahagaritswe ukwezi | UMUSEKE

Umusifuzi Ngabonziza wanze igitego cya Heroes FC yahagaritswe ukwezi

Ngabonziza Dieudonne bakunda kwita Manamana yafatiwe ibihano byo kumara ukwezi adasifura imikino ya shampiyona nyuma yo kwanga igitego cya Heroes FC mu mukino yatsinzwe na Bugesera FC 1-0.

Nganziza Dieudonne wasifuye umukino wahuje Heroes FC na Bugesera ari umusifuzi wo hagati

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, hari tariki ya 4 Mutarama ubwo hatangiraga imikino ya shampiyona yo kwishyura, ikipe ya Heroes FC yakinnye umukino na Bugesera FC.

Heroes FC yari yakiriye Bugesera FC, umukino warangiye Bugesera FC ari yo ibonye amanota atatu nyuma y’igitego 1-0 batsinze Heroes FC gitsinzwe na Kibengo Jimmy.

Nyuma y’uyu mukino Heroes FC yahise yandikira komisiyo ishinzwe imisifurire muri FERWAFA, igaragaza ko ikwiye kurenganurwa kuko yo yavugaga ko yarenganyijwe.

Heroes yavugaga ko uyu musifuzi yitwaye nabi muri uriya mukino bituma itsindwa.

FERWAFA yahagaritse uyu musifuzi mu gihe cy’ukwezi kuva tariki 10 Mutarama kugeza tariki 12 Gashyantare.

FERWAFA ivuga ko akanama kayo gashinzwe imisifurire kabonye ko uriya musifuzi yakoze amakosa ajyanye n’umwuga.

Kuva Shampiyona y’u Rwanda yatangira amakipe yakomeje kuvuga imisifurire itagenda neza aho uyu abaye umusifuzi wa Kane uhagaritswe kuva uyu mwaka w’imikino watangira, nyuma ya Hakizimana Louis, Rulisa Patience na Umutoni Aline, bari bahagaritswe mu minsi ishize ariko bakaba barasoje ibihano byabo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *