Ku nshuro ya mbere ikompanyi ikora ubujyanama bw’abamurikamideri izwi nka ‘Golden Model’ yamaze guha amasezerano y’imyaka ibiri umu-model wo muri Congo Kinhsasa witwa Piscas Zambithe. Aya masezerano akubiyemo ibijyanye no gushakira akazi ko kumurika imideri uyu musore.

Mu byo Golden model yemereye Piscas harimo no kumushakira akazi ko kumurika imideri
Kabano Franco uhagarariye iyi kompanyi yavuze ko bitari byoroshye kwemeranya n’uyu musore ariko kuko ngo ari umuhanga mu kumurika imideri byaje gukunda, ubu bakaba bagiye gukorana imyaka ibiri.
Franco ati “Twasinyishije uyu musore mu buryo bwemewe n’amategeko, tuzamufasha kubona ibitaramo amurikamo imideri, tuzamwigisha byinshi mu bijyanye no kumurika imideri.”
Uyu musore asinyishijwe muri iyi kompanyi nyuma yo kumara hafi amezi atanu mu igeragezwa
Franco akomeza agira ati “Mu by’ukuri njye namenyanye n’uyu musore mu mpera za 2017, icyo gihe nari nagiye i Goma mu gitaramo cya Volcano Top model nyuma yo kubona uko yitwaye twakomeje tuvugana kugera ubwo nasubiye i Goma mu kindi gitaramo cya soiré Liputa fashion show cyabaye kuwa 8 Werurwe 2018 kuva ubwo duhita twemeranya ko tugiye gukorana.”
Mu byo iyi Kompanyi izafasha uyu musore harimo kumushakira akazi ko kumurika imideri mu bitaramo bitandukanye cyane ibyo muri Congo no muri Africa y’Iburasirazuba (East Africa), bazamuha amahugurwa mpuzamahanga mu byo kumurika imideri ndetse bazamufasha mu bijyanye no gutunganya amafoto.
Usibye Piscas Zambithe ngo Golden Model yiteguye gusinyisha abandi bamurikamideri mu minsi ya vuba.
Piscas afite imyaka 19 n’uburebure bwa 1m80cm amaze kumurika imideri mu gitaramo kimwe cya Soiré Liputa Fashion Show cyabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Piscas Zambithe yasinye imyaka ibiri muri Golden Model
Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW
5 _
Ubu muminsi Mike muratangira kwivugishako afite inkomoko kumubyeyi umwe wumunyarwanda hahahaha iyukize baraza
Congratulations brh,I know you are the best ??
Mon frère courage vraiment
Ariko mwagiye murekera kubesha abanyarwanda koko Franco ubwe aziko nta bitaramo bidasanzwe yitabiriye cg akoremo hanze yu rwanda none ngo azamushakira aho amurika imideli narumiwe kweri uru ruganda mwararwangije kubera ruswa n ubutinganyi nta organisation mugira none ngo azamuzamura mbabaze azamuzamura ku buntu? Nabariya amaranye imyaka abarira 50% bakoreye njyewe narumiwe rwose Franco gabanya kwizamura mu rwego utariho Ralc uwo mu congoman waramwandikishije mu union yabamodel? Ese comite yaramwemeye? Ibyo byose ni nta organisation bifite.
Keep up the good work and follow your dreams.