Umutoza w’Amavubi yashimishijwe n’urwego rwa shampiyona y’u Rwanda – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Umutoza w’Amavubi yashimishijwe n’urwego rwa shampiyona y’u Rwanda

Harabura iminsi itageze ku mezi abiri ngo umutoza mushya w’Amavubi Antoine Hey atoze umukino wa mbere w’amarushanwa. Akomeje kureba imikino mu  Rwanda ashaka abakinnyi azahamagara kandi ngo yishimiye urwego rwa ‘AZAM Rwanda Premier League’

Antoine Hey yoshimiye urwego rwa shampiyona y'u Rwanda, aha yari i Nyamata areba umukino wa Bugesera FC na Rayon sports

Antoine Hey yoshimiye urwego rwa shampiyona y’u Rwanda, aha yari i Nyamata areba umukino wa Bugesera FC na Rayon sports

Tariki 13 Werurwe 2017 nibwo umudage Antoine Hey yageze mu Rwanda aje gutangira akazi mu ikipe y’igihugu Amavubi. Kuva ubwo yatangiye kureba imikino itandukanye ya shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere ‘AZAM Rwanda Premier League’ n’igikombe cy’Amahoro.

Uyu mugabo ufite intego zo kujyana Amavubi muri CHAN2018 no mu gikombe cya Afurika 2019 yabwiye Umuseke ko yishimiye urwego yasanzeho shampiyona y’u Rwanda kuko harimo abakinnyi bamaze kujya mu mishinga ye.

Antoine Hey yagize ati: “Kureba imikino ya shampiyona y’u Rwanda ni ingenzi cyane kuri njye kuko ariho hava hejuru ya 70% y’abakinnyi nzahamagara mu ikipe y’igihugu. Nishimiye urwego nasanzeho iyi shampiyona by’umwihariko amakipe ari imbere ku rutonde.

Kuba Rayon sports yarasize izindi amanota ariko ntibizice intege zigakomeza gukorana ingufu imikino yose ikagaragaramo ishyaka ni byiza cyane kuri njye kuko bituma mbona abakinnyi benshi kandi beza. Ntekereza ko abo nzahitamo bazaba ari abeza kurisha abandi ngendeye ku buryo bw’imikinire bwanjye.”

Uyu mutoza ari kubera abakinnyi  ashobora kuzahamagara mu mwiherero wo kwitegura umukino ubimburira indi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019. Umukino uzahuza u Rwanda na Central Africa i Bangui tariki 13 Kamena 2017.

U Rwanda ruri mu itsinda ‘H’ ririmo; Cote d’Ivoire, Guinea, na Central Africa.

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock