Umutoza wungirije wa APR ni Umunya-Argentine uje gutoza bwa mbere muri Africa | UMUSEKE

Umutoza wungirije wa APR ni Umunya-Argentine uje gutoza bwa mbere muri Africa

APR FC yazanye umutoza mushya ukomoka muri Argentine, Pablo Morchón ngo abe umutoza wungirije Mohammed Adil Erradi. Uyu mutoza uzaba unashinzwe kongerera ingufu abakinnyi, avuga ko ari ubwa mbere aje gutoza muri Africa.

Pablo Morchón ngo ni ubwa mbere aje gutoza muri Africa

Pablo Morchón w’imyaka 42 y’amavuko yagize ati “Nishimiye cyane kuba nkandagiye ku mugabane wa kane, ariko cyane cyane mu gihugu kiza cy’u Rwanda.

Nishimiye cyane amahirwe nahawe yo kuba nagirwa umutoza wungirije wa APR FC, ndashimira ubuyobozi ndetse n’umutoza Adil wangiriye ikizere agatanga izina ryanjye kugira ngo nze ntange ibyo mfite muri iyi kipe ndetse nzamure urwego rw’umupira w’amaguru muri iki gihugu.”

Pablo avuga ko umutoza w’APR yamuganirije akamubwira ko iyi kipe ifite abakinnyi beza b’abanyamwunga ndetse amubwira imishinga yayo.

Ati “Mu Rwanda hari impano nziza zikeneye kuzamurwa kandi tuzaba dushyigikiwe n’abayobozi basobanukiwe umupira  bazaduha ikizakenerwa cyose.”

Pablo Morchón yaciye mu makipe atandukanye, mu mwaka wa 2007-2008 yari umutoza mu ishuri ry’abana ry’ikipe ya FC Barcelone riherereye iwabo muri Argentine, muri 2010-2013 yari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Atlético Unión Sports Club Santa Fe yo mu kiciro cya mbere muri Argentine.

Muri 2013-2016 yabaye umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu mushinga Boca Junior wo gutoza umupira w’amaguru abana bo mu Buyapani, muri 2016-2017 yatozaga  Royal Sporting Club Anderlecht yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi akaba aje muri APR FC ariho avuye.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ahembwa angahe?
    Ese ayo ahembwa azayinjiza ?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *