Girl in a jacket Umuvunyi mushya yahawe inshingano yo kwigisha Abanyarwanda uburenganzira bwabo | UMUSEKE

Umuvunyi mushya yahawe inshingano yo kwigisha Abanyarwanda uburenganzira bwabo

Perezida Paul Kagame yayoboye umuhango wo kurahiza Umuvunyi Mushya, Mme Nirere Madeleine wabaye igihe kirekire Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, yamusabye kwigisha Abanyarwanda bakamenya uburenganzira bahabwa n’amategeko.

Muvunyi Mukuru Mme Nirere Madeleine arahirira kuyobora Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukuboza 2020

Mu ijambo yavugiye muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yavuze ko ruswa n’akarengane bibangamira imibereho y’abaturage.

Ati “Nk’uko bizwi akarengane na ruswa ni bimwe mu bibangamira uburenganzira n’imibanire y’Abanyarwanda bikanadindiza iterambere ry’igihugu, ibi tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe zinabifitiye ubushobozi.”

Yavuze ko muri urwo rugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane, inzego ziruzuzanya zigafatanya mu mirimo yose kandi iyo mirimo iba ibikeneye.

Perezida Kagame ati “Nta rwego rusimbura urundi cyangwa ngo ruruvuguruze, icyo rushinze ni ukuzuzanya nta n’urukwiye kwinjira mu nshingano z’urundi. Urwego rumwe ntirwateshuka ku nshingano rushinzwe ngo rujye gukora imirimo y’urundi rwego iteka zigomba kumvikana.”

Yavuze ko urwego rw’Umuvunyi rugomba gukorana n’iz’ubutabera n’inzego z’ibanze aho ruswa n’akarengane byabaye urwo rwego rukamenyeshwa, “ababishinzwe icyo gihe tuba twitezeho ko bihutira gukemura ibyo bibazo”.

Ati “Turifuza ko Urwego rw’Umuvunyi rwongera imbaraga mu kwigisha Abanyarwanda uburenganzira, amategeko abagenga bakayamenya ndetse no kwiyambaza izindi nzego mbere yaho ndetse bagana n’Urwego rw’Umuvunyi.”

Perezida Kagame avuga ko ugereranyije n’ahandi heshi ku isi, u Rwanda rudahagaze nabi ariko rudakwiye kwirara, asaba gukumira ibibi byagaragaye hakiri kare, ndetse no gukaza ingamba uwo muco cyangwa ibikorwa bibi aho biri bigacika burundu.

Ku burambe bw’Umuvunyi mushya, Perezida Kagame yavuze ko ibyo yifuzwaho ko “azadufashamo abyumva kandi ntibizamugora” dore ko amaze igihe mu zindi nshingano aho yabaye Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu igihe kirekire.

Perezida Kagame ati “Atangiye inshingano mu gihe imikorere y’uru rwego iri kuvugururwa kandi arabimenyereye, hakiyongeraho ko natwe twese tuzamufasha, hakiyongeraho izindi nzego icyo gihe akazi karoroha.”

Urwego rw’Umuvunyi ruteganywa n’Itegeko Nshinga ryo mu 2003, ryavuguruwe kugeza ubu, mu nshingano rufite harimo kwakira no gukemura ibibazo birimo ruswa n’akarengane ndetse rufite ububasha bwo gukurikirana mu nkiko abanyereje imari ya Leta.

Mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 11 Ugushyingo 2020, irimo ko Anastase Murekezi wari Umuvunyi Mukuru yasimbuwe na Mme Nirere Madeleine wahoze ayobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu.

Abandi bayoboye uru rwego ni Hon.Tito Rutaremara, na Aloysie Cyanzanyire.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 51 ku Isi mu bihugu birimo ruswa nke, nk’uko bigaragazwa na raporo ya Transparency International ivuga uko ibihugu bihagaze mu kurwanya ruswa mu mwaka wa 2019, ikaba yarasohotse muri Mutarama 2020 ikegeranyo cyayo kigaragaza ko u Rwanda rwasubiye inyuma mu manota no ku mwanya rwariho mu kurwanya ruswa mu mwaka wa 2018.

AMAFOTO@Village URUGWIRO

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uburenganzira abanyarwanda bahabwa namategeko barabuzi ahubwo ikibazo nyamukuru ni leta ibuhonyora nkana.Urugero ruhita ruza vuba ni Kagondo.

    • Rekeraho wa mugabo we.Ikibazo cya Bannyahe (Kangondo) giteye agahinda.Tekereza kuba ufite inzu ya 60 millions,bakayisenya bakaguha akumba kamwe na Sallon ya metero 2.Ibi ni ubugome bukabije.Kandi barangiza bakajya kuli Radio na TVR bakaririmba ubumwe n’ubwiyunge.History izababaza kiriya kibazo cya Kangondo.Nta kabuza.

  • Ntabwo UMUVUNYI yashobora gukemura ibibazo abanyarwanda bafite.Ahubwo biriyongera cyane.Amaherezo azaba ayahe?Ikintu cyonyine kizakuraho IBIBAZO byose biri mu isi,ni Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga. Hanyuma ibibazo byose biveho:Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,intambara,ubushomeli,ruswa,etc…Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo dufite.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga Imana tuyisaba ngo izane ubwo butegetsi bwayo.Buli munsi dusenga tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).Gutinda siko guhera.Imana igira Calendar yayo ikoreraho.

  • Umuvunyi mukuru nako Umurinzi mukuru w’ibifi binini!!! Uwapfuye yarihuse atarebye iyi miyoborere myiza!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *