Umuyobozi mu Biro bya Perezida Magufuli yapfuye ntihatangazwa icyamwishe | UMUSEKE

Umuyobozi mu Biro bya Perezida Magufuli yapfuye ntihatangazwa icyamwishe

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu umuyobozi mu Biro bya Perezida John Pombe Magufuli witwa John Kijazi yaguye mu Bitaro biri Dodoma. Leta ntiyatangaje icyamwishe.

John Kijazi yari Umunyamabanga Mukuru mu Biro bya Perezida Pombe Magufuli

John Kijazi yari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida, yavurirwaga mu Bitaro byitiriwe Benjamin Mkapa nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida.

Perezida w’Uburundi, Gen Evariste Ndayishimiye yihanganishije umuryango wa nyakwigendera John William Kijazi, ndetse ‘umuvandimwe Pombe Magufuli’.

Uyu Muyobozi yapfuye nyuma gato y’urupfu rwa Visi Perezida wa Mbere wa Zanzibar, Seif Sharif Hamad uyu akaba ari bushyingurwe kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021 ku kirwa cya Pemba aho avuka.

Seif Sharif Hamad yapfuye nyuma y’ibyumweru bitatu ishyaka rye ritangaje ko yanduye Covid-19.

Impuguke mu by’ubuzima zishinja Leta ya Tanzania gusuzugura icyorezo cya Covid-19.

Perezida John Magufuli yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu yo kunamira Seif Sharif Hamad naho muri Zanzibar Perezida Hussein Ali Mwinyi yashyizeho iminsi 7 yo kunamira uwari Visi Perezida we.

Tanzania yamaganye ibyo gushyiraho amabwiriza ya Guma mu Rugo, ndetse n’inkingo za Covid-19 ivuga ko ntawazshira amakenga.

Seif Sharif Hamad benshi muri Zanzibar bamufataga nk’Umuyobozi wazanye ubumwe bw’igihugu

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ko muvuga ngo yapfuye ntibatangaza icyamwishe, iyo bagitangaza mwari kubikoraho iki?

    • Umuntu yanditse igitabo akita:”Ces malades qui nous gouvernent” (Aba barwayi batuyobora).Yerekana ko abategetsi benshi barwaye mu mutwe.Ndahamya ko Trump,Magufuli na Duterte wo muli Philippines barwaye mu mutwe.

  • Kuki se wumva ko ari ngombwa gutangaza ikishe umurwayi? Iryo ni ibanga ry’abaganga n’umuryango we. Uriya ntiyari umuyobozi watowe n’abaturage ku buryo bakenera kubwirwa uko ubuzima bwe buhagaze n’icyamwishe Ubu se mu minsi ishize ko Jenerali Musemakweri yapfuye, ntibavuze ko yazize urupfu rusanzwe? Wahise wumva ko urupfu rusanzwe ari uruhe?

  • Kuva Tanzaniya yaranze ingamba zo kurwanya COVID za gumamurugo n’agapfukamunwa, abacurabwenge bagenga isi bazakora ku buryo hadukayo “variante” ikaze kurusha izindi zose kugira ngo nabo bapfukame baramye imana yitwa industrie pharmaceutique cyangwa Bill Gates.
    Iyi guerre biologique tuzajya kumenya neza ubwoko bwayo abayitangije batugejeje aharindimuka.

  • Nta gitangaza kirimo kuko ejobundi twabuze generali kandi nawe ntacyatangajwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *