Girl in a jacket Umuyobozi muri FERWAFA amaze ukwezi muri Gereza akekwaho gusambanya umwangavu | UMUSEKE

Umuyobozi muri FERWAFA amaze ukwezi muri Gereza akekwaho gusambanya umwangavu

Umuyobozi muri FERWAFA yashyikirijwe Ubushinjacyaha, bivugwa ko yasambanyije ku gahato umwe mu bahatanye muri Miss Rwanda.

Habimana Hussein amakuru avuga ko amaze ukwezi afunzwe

Directer Technique w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Hussein Habimana amaze ukwezi ari mu maboko y’Ubutabera, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Amakuru avuga ko uriya ufunzwe witwa Hussein amaze ukwezi mu mabiko y’Ubutabera, dosiye ye yavuze mu Bugenzacyaha ijyanwa mu Bushinjacyaha.

Amazina y’uyu mukobwa, ntabwo tuyagaragaza muri iyi nkuru kubera umutekano we, gusa twagerageje kumushakisha kuri telefoni ye ngo tumenye niba ari we watanze ikirego n’uko yakorewe icyaha ntiyabasha kwitaba.

Uyu ufunzwe mu Ukuboza 2019 yakoze ubukwe, arongora uwari wabaye Miss Heritage muri 2017.

Hashize iminsi ibiri tugerageza kuvugisha RIB n’Ubushinjacyaha kuri iyi dosiye ariko ntibabashije kutuvugisha.

Gusa, hari kimwe mu bitangazamakuru byo kuri murandasi, Umuvugizi wa RIB yemereye ko Hussein afunzwe ndetse akaba yaramaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

 

Icyo itegeko rivuga

ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 133: Gusambanya umwana

Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

 

Ingingo ya 134: Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

Umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha:

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu;

 2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:

1° byakozwe n’abantu barenze umwe;

2° byateye urupfu uwabikorewe;

3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri;

4° byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.

MUGABE Jean Paul
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iryo funga rya polisi ntirikurikije amategeko!! Baryita ishimuta kandi rikorwa n’ababandi! mwbonye umuntu ufungwa ntihagire ubimenya?? Ayo ni amahano kuko bidakurikije itegekonshinga!!

    • Abakobwa n’abagore bafatwa ku ngufu ntibabarika.Abenshi nuko bicecekera ngo badaseba.Benshi bafatwa na ba Boss babo muli za Offices.Gusa bamwe bibahesha promotion,amazu,imodoka,etc…
      Hari n’ababa abategetsi bo hejuru cyane kubera ibyo.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza abikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.

  • Yewe kuri Houssein ntibintangaje rwose!! Ahubwo bamukoreho amaperereza menshi kuko ni umusambanyi ruharwa!! Mbega umugore unteye agahinda!!!

    • ah bon !? wowe nturasambana ?

    • Kankindi, ushingira kuki uvuga amagambo nkaya? Waramuhaye, waramwinye cyangwa haruwakubwiye ko yamusambanyije?

      Wowe uhagaze ute? Hari imyanzuro y’urukiko yigeze imushinja ubusambanyi?

  • Ese abo bangavu bundi bemerererwa iki kujya murayo marushanwa? bundi ko baba arabana nyine kd mu Rda akaba ntamwana wemerewe kujya mubikorwa by’abantu bakuru! nta miss w’umwangavu rwose, abo bana iyo bagiye murayo marushanwa bahita bumva bakuze! mute uwasambanyijwe ntimumuvuze kubera umutekano we! hhhhh hanyuma c uwasambanyije we ntamutekano akwiye cyane ko mwanabyivugiye ko acyekwaho bitaramuhama?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *