Umuyobozi wa Bugesera FC afungiye gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato – UMUSEKE
  • 28/09/2020 9:41 44

Umuyobozi wa Bugesera FC afungiye gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi, umuyobozi w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusambanya umukobwa w’imyaka 18 ku gahato.

Gahigi Jean Claude uyobora Bugesera FC yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yatangaje ko uyu muyobozi wa Bugesera FC yatawe muri yombi kubera ibyaha akehwaho byo gusambanya ku gahato.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, yagize ati “Gahigi akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 18 ku gahato. Mbese arakekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Iki cyaha Gahigi akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 134 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iki cyaha kandi kigeze kuregwa Hussein Habimana wari Directer Technique mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) waje kuburanishwa nyuma akaza kurekurwa.

Uriya Hussein Habimana byavugwaga ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa wari uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muri uru Rwanda, bisigaye bigoye cyane gutandukanya umukobwa wafashwe ku ngufu na gatumwa. Muri FERWAFA ho bireze pe!!
    Abanyarwandakazi bariho baritesha agaciro ku kigero giteye ubwoba kandi babwirwa ko bahawe ako gaciro. Ingufu zisigaye zishyirwa mu gufasha abatwaye inda kuzikuramo, jye nsigaye nibaza niba hari gahunda yo kurwanya SIDA igikora bya nyabyo mu gihugu. Ni akumiro!!

  • Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

  • nibabikurikirane niba Atari nakagambane yaba yakorewe ngo bamukuremo amafr ya ruswa nibaribyo koko abihanirwe kubunza igitsina kenyege sibyo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *