Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi, CSP IYABURUNGA amaze iminsi afunzwe | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:36 20

Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi, CSP IYABURUNGA amaze iminsi afunzwe

CSP Iyaburunga Innocent amaze iminsi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugegenzacyaha (RIB), hari hashize iminsi yandikiye Abakuri Amadini ko hari ikibazo cy’imirire mibi muri Gereza bitewe n’ingaruka za COVID-19.

Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi ni uyu uri imbere ku ifoto iburyo bwa Me Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko

Ubutumwa bukubiye mu ibaruwa uriya Mucungagereza Mukuru bwamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’ibaruwa Diyosezi Gatolika ya Byumba yandikiye Abapadiri, n’abayoboke ba Kiliziya ku wa 28 Kanama 2020 itabariza Imfungwa n’abagororwa bafite imirire mibi.

Ibaruwa yavugaga ko kuba abagororwa batagisurwa n’imiryango yabo kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19 hari bamwe bababaye cyane bafite indwara ziterwa n’imirire mibi.

Intabaza ya Kiliziya isanga ibaruwa Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi, CSP Iyaburunga Innocent yari yandikiye Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR BYUMBA ku wa 19 Kamena 2020 asabira inkunga abanyantegenke.

Urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS) rwahise rusohora itangazo rivuga ko ruvuguruje ibyavuzwe na Dioseze Gatolika ya Byumba ko muri Gereza ya Gicumbi harimo inzara, n’imirire mibi.

Itangazo ryasinyweho na Komeseri Mukuru wa RCS, CG RWIGAMBA George.

Mu kiganiro cy’umwihariko Komiseri Mukuru wa RCS aherutse kugirana na Umuseke, Umunyakuru yamubajije niba koko muri Gereza ya Gicumbi nta nzara irimo kubera kudasura abagororwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19, CG RWIGAMBA George yasubije ko nta ko batagira mu gufasha abagororwa kubona ibibatunga bigenwe, cyakora avuga ko hari bamwe indyo yo muri Gereza inanira bakaba barwara.

Umuseke ufite amakuru yizewe yemeza ko CSP IYABUNGA Innocent amaze igihe afunzwe RIB ikaba ari yo imukurikirana.

Twahamagaye Umuvugizi w’umusigire wa RIB,  Dr. MURANGIRA Thierry tumubaza ifungwa rya CSP IYABURUNGA Innocent, adusubiza mu butumwa bugufi.

Ati “Reka nze nkushakire amakuru. Will Call You.”

Umuvugizi wa RIB igihe ari butuvugishirize turabibamenyesha.

CSP IYABURUNGA yageze mu Rwego rw’Amagereza muri 2014 avuye mu ngabo z’u Rwanda (RDF), yahise ayobora Gereza ya Nyanza ayimaramo imyaka ine, muri 2018 yayoboye Gereza ya Nyarugenge, ayiyobora imyaka 2 muri uyu mwaka wa 2020 nibwo yagiye kuyobora Gereza ya Gicumbi.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

12 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu Mugabo yari yakoze neza cyane kuvugira abadafite kivugira.Ibi biri mubyo Imana idusaba (gusura abarwayi,imfungwa biri mubyo abapastor,she he,padiri batwigisha buri gihe)Imana imukomeze nawe mubihe bibi byo gufungwa arimo! Imuhe nimbaraga zo kureka ibyaha byatumye afungwa

  • ko asa na Kabera?
    ESE GUTABAZA NI ICYAHA?

  • Ibibera muli Afrika ni agahomamunwa.Uyu Muyobozi wa Gereza ya Gicumbi,nta kindi afungiwe uretse “kuvugisha ukuri”.Amategeko y’u Rwanda,avuga ko Icyaha ari KUDATABARA UMUNTU URI MU KAGA (Non Assistance a Personne en danger).Icyo uyu muyobozi yakoze,ni ugutabariza Imfungwa zicwa n’INZARA nta kindi.Dore gihamya (Proofs):
    1.Mwese muhora mwumva buri gitondo Imfungwa babika ku bwinshi ko zapfuye
    2.Musenyeri Nzakamwita ibyo yarabihamije mu ibaruwa ye.
    3. Komiseri Mukuru wa RCS, CG RWIGAMBA George,mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru,yemeye ko muli Gereza harimo INZARA.
    Rwose uyu CSP IYABURUNGA,narekurwe.Ahubwo we na Musenyeri NZAKAMWITA bagirwe Intwari z’igihugu,kubera gutabariza abari mu kaga.Ibyo nibyo Gukunda igihugu,ureke abandi babeshya.

  • None se uyu muyobozi wa gereza ya gicumbi ko ndeba yahoze abarizwa muri RDF ntabwo azi système akoreramo uburyo iteye??? Twese turabizi ko système ya FPR ari ukubeshya no gutekinika twabonye na ministre nduhungirehe washatse kuvugisha ukuri ariko bikaza kumukoraho.

  • Iyaburunga muri gereza!! Mwitiranyije tariki ya 27/09/2020 n’itariki ya mbere y’ukwa kane ngarukamwaka (umunsi wo kubeshya).

  • Ngo Iyaburunga arafunze!! Iki ni ikindi kimenyetso cy’uko gereza zacu zisigaye ari iwabo wa twese ku rwego rwa mbere! Bamubabarire bamujyane i Mageragere abahafungiye baramukunda cyane, bazamurwanaho uko bashoboye.

  • Impuhwe yari yagiriye abanyururu yacungaga ubu noneho abantu batangiye kumva izo ari zo!! Iyo bitajya ku Karubanda buriya yari kuryamo angahe ra?

  • Bene Rwigara buriya barabitekerezaho iki ra? Ndabyemeye isi ni zunguruka pe! Nako gatebegatoki.

  • Iyaburunga yigeze kujya gushyingura umucungagereza wishwe agacibwa umutwe mu Bugesera, mu butumwa bwe avuga ko abantu bakwiriye kujya bagenzura ibyo bavuga n’aho babivugira. None we usibye no kuvuga, yaranditse!!! Verba volant, scripta manent (amagambo araguruka, inyandiko zigasigara). Buri wese aba afite icyo azazira pe!!

  • Muri iyi minsi ko ubanza abacungagereza bageramiwe ra! Abataragera muri mabuso, nibacunge neza ibyabo kurusha iby’imfungwa bashinzwe.

  • Iyaburunga yafunze Kizito, none amusimbuye muri gereza.

  • Gutabariza Abari mu kaga nta cyaha kirimo. Peut être une faute administrative.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *