Abagororwa ba Karubanda bibutse – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga


Abagororwa ba Karubanda bibutse

Abagororwa bafungiwe muri gereza ya Karubanda barasabwa gufata iyambere mu kwiyubakira igihugu birinda ibyatuma u Rwanda rusubira muri Genocide.

Babisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene mu kiganiro yagiranye n’abagororwa bo muri gereza ya Karubanda muri gahunda yo kwibuka abazize Genoside yakorewe abatutsi kuwa 12 Mata.

Hari abagororwa bamwe bakunze kurekurwa nyuma yo kurangiza ibihano byabo bakongera kugaragarwaho n’ibikorwa byo gupfobya jenoside no kwica abacitse ku icumu.

Uyu muyobozi avuga ko abafungiye muri iyi gereza ya karubanda baniganjemo abakoze Genoside bibutswa ko hari amategeko ahana bene ibi byaha akanabakangurira guhinduka ari nako bagira uruhare mu kwiyubakira igihugu.

Avugana n’umuseke.com Muzuka yagize ati “Icyo tubasaba ni uko uwaba afite ingengabitekerezo ya Genoside hari ubwo imiryango yabo iza kubasura, hatagira iwayibashyiramo tunabibutsa ko hari amategeko n’ibihano bikaze kuwo byagaragaraho. Uko bigaragara imiryango y’abiciwe n’iy’abakoze Genoside ubu ibanye neza, namwe murasabwa kubigiramo uruhare.

Bamwe muri aba banyururu baganiriye n’umuseke.com batangaza ko mu gihe cyo kwibuka bazirikana uruhare bagize muri jenoside kandi ngo bitewe n’inyigisho bahabwa bakaba bagenda bahinduka aho ngo baniteguye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya Genoside bagizemo uruhare nibaramuka barekuwe.

Yaba Twagirayezu Eugene na Nyirabigirimana Concessa bakaba ari abagororwa muri iyi gereza bavuga ko kwibuka hari icyo bibabwiraro. Nyirabigirimana yagize ati “Abakoze Genoside ubu tumaze guhinduka kuburyo usanga bamwe twicuza. Ibihe byo kwibuka natwe bidukoraho kandi buri wese azirikana uruhare yagize muri jenoside ku buryo tuba tuniteguye gusaba imbabazi z’ibyaha twakoze.”

Muri gereza nkuru ya Karubanda mu karere ka Huye, ku mubare ungana 8451 w’abagororwa bayifungiwemo 80 ku ijana bafungiwe ibyaha bya Genoside nk’uko imibare dukesha ubuyobozi bw’iyi gereza ibigaragaza.

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock