Umuyobozi wese uhohotera umuturage ajye abibazwa- Min Shyaka | UMUSEKE

Umuyobozi wese uhohotera umuturage ajye abibazwa- Min Shyaka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yanditse ko umuyobozi wese uhohotera umuturage agomba kubibazwa. Ni nyuma y’inkuru ivuga ku munyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari wafunzwe akurikiranyweho gukubita umukecuru w’imyaka 95.

Prof Shyaka avuga ko umuyobozi wese uhohotera umuturage agomba kubibazwa n’amategeko

Inkuru Umuseke watambukije mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 26, Mata, 2020 yavugaga ko umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari kari mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, afunzwe avugwaho gukubita umukecuru w’imyaka 95 n’abakobwa be babiri.

Uriya mukecuru yavugwagaho amarozi ariko ngo nta bimenyetso bibihamya byagaragaye.

Ubwo yasubizaga ‘tweet’ y’umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru Franҫois Habitegeko yamumenyeshaga ko uriya muyobozi yahagaritswe mu mirimo kubera ibyo aregwa, Minisitiri Prof Shyaka yamusubije ko nta muyobozi wagombye guhohotera umuturage.

Yanditse ati: “Nibyo: Umuturage ku isonga! Imiyoborere myiza ni umusingi dukomeyeho. Kirazira guhohotera Umuturage, cyane ku muyobozi umushinzwe! Ni igihango twese dufitanye n’Igihugu. Utatiye igihango wese, agomba kubibazwa…”

Franҫois Habitegeko kandi yanditse ko uriya muyobozi akurikiranyweho kudakurikiza amabwiriza ya covid-19 y’uko abantu bagomba kwirinda kwegerana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro avuga ko uriya muyobozi yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera mu murenge wa Kibeho.

Umuyobozi uhohotera umuturage ngo ntakwiye kwihanganirwa

MUHIZI Elysee

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Minister jye ndumva yagombaga kuba yavuze ngo:

    Umuyobozi wese uhohotera umuturage ajye abibazwa, usibye abakorera inzego zikurikira:

    Hanyuma agakurikizaho listi y’abatarebwa n’iri bwiriza rye.

    Nakore vuba ubwo bugororangingo, naho ubundi wabona yiyubikiye imbehe nka Nduhungirehe.

  • Ngaho Ministre Shyaka nahere Kangondo II yubahirishe iri hame atubwiye turebe.

    • Abanzi b’igihugu ku ikubitiro bari bizeye ko kizito azabageza ku butegetsi yiyahuye barasakuza, nyima bizera ko bazakoresha barafinda nk’ikiraro kibageza ku byo bifuza bibi ku gihugu batitaye ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Ubu noneho bageze ku gukoresha Kangondo(bannyahe) nk’iturufu yo kugera ku butegetse! Murabona byo bizacamo? Courage sasa kuko fdrl yo mai mai NDC irikuyirimbura bikaze FARDC ntikibyinjiramo cyane nayo iba ibireba bikayisetsa cyane yifatira amafoto.

      • @Kamiya, niba ushimishijwe nuko hari abanyarwanda bari kurimburwa, ubufana bwawe buriya butaniye hehe n’ubw’interahamwe zari zifitiye MRND?

  • Kagondo yo bite se nyakubahwa Minister? Kora ndebe nirute vuga numve se?

  • Ko twaciye ikiboko na shiku ibi koko kweli nibiki?

  • Ohahahahahhahhahaa ahwiiiiiiiiii shyaka ndamukunze kabisa yasetsa nuva guta ny……………….

  • Mbanze nkosore uyu Munyamakuru, Akarere ka Nyaruguru gafite Umuyobozi w’Akarere (Mayor of District/ Maire du District) aho kugira uriya wavuze ubarizwa mu Turere tw’Umujyi wa Kigali gusa.

    Ku byerekeye iri hohoterwa uyu Gitifu ashinjwa, hejuru y’igihango Nyakubahwa Minister yamwibukije hari umuco nyarwanda n’uburere yakabaye yibuka mu mibereho ye: Koko gutinyuka kubangura inkoni ugakubita umukecuru utakubyaye kuko ahubwo abyaye uwakubyaye urumva atari ishyano?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *