Girl in a jacket Umuyobozi w’ishuri uregwa guhoza “ku nkeke no gutukana mu ruhame” urubanza rwe ruzasubirwamo | UMUSEKE

Umuyobozi w’ishuri uregwa guhoza “ku nkeke no gutukana mu ruhame” urubanza rwe ruzasubirwamo

*Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko urubanza rusubirwa kuko bwabonye ibimenyetso bishya
*Uregwa ahakana ibyaha, we n’Umwunganira mu mategeko bagasaba ko agirwa umwere kuko aregwa ‘amatiku’.

Nyanza: Ikemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana cyasomwe tariki 30 Ugushyingo, ruvuga ko Umucamanza yasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo Nikodemu Twahirwa umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryitwa Ecole des Science St. Louis de Montfort Nyaza uburana adafunze kubera ko Ubushinjacyaha bwabonye ibimenyetso bishya ku byaha bumurega.

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko yagambaniwe n’abo yahaye ibihano mu rwego rw’akazi

Nikodemu Twahirwa aburana adafunze yari yaburanye tariki 05 Ugushyingo 2020.

Ubwo abantu bari biteze ko urubanza rugiye gusomwa, kuri iriya tariki ya 30 Ugushyingo 2020 nk’uko byari byatangajwe, Umucamanza yavuze ko urubanza rutagisomwe kuko Ubushinjacyaha bwazanye ibindi bimenyetso bishya bitavuzwe mu iburanisha ryabanje.

Umucamanza yahise atangaza ko urubanza ruzongera kuburanishwa mu mizi ku busabe bw’Ubushinjacyaha, yavuze ko Nikodemu Twahirwa azagaruka kubura na ku wa 17 Ukuboza 2020 saa mbiri za mu gitondo.

Ikemezo cyasomwe Nikodemu Twahirwa n’umwungamira mu mategeko Me Pascal Munyemana ndetse n’Ubushinjacyaha batari mu cyumba cy’urukiko.

Umuseke wahamagaye Me Munyamana Pascal ngo agire icyo avuga ku cyemezo Umucamanza yafashe cyo kuzongera kuburanisha urubanza ku busabe bw’Ubushinjacyaha kubera ibindi bimenyetso bishya, avuga ko bisanzwe mu mategeko.

Ati “iyo Ubushinjacyaha bubonye ibimenyetso bishya urubanza rwaramaze kuburanishwa bushobora gusaba ko rusubirwamo. Ibimenyetso bishya jyewe n’umukiriya wange ntabyo turabibona muri syteme.”

 

Ubushnjinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri.

  1. Icyaha cyo guhoza ku nkeke abo bigishanya biganisha ku mibonano mpuzabitsina
  2. Icyaha cyo gutukana mu ruhame

Ibi byaha byombi uregwa yaburanye abihakana. Avuga ko abatanze ibyo birego ari akagambane yakorewe kuko yabasabaga kuza ku kazi nk’abakozi b’ishuri nk’uko bisanzwe bo bakaza gukora babishatse, abafatiye abihano ngo bahimba ibyo birego babijyana mu Bushinjacyaha.

Nikodemo Twahirwa ubwo yaburanaga mu mizi mu ntangiriro z’Ugushyingo Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo k’imyaka 4 n’amezi abiri, no gutanga ihazabu ya miliyoni imwe.

Uregwa yari yabwiye Urukiko ko mu bushishozi bwarwo rwahita rumugira umwere ku byaha byose aregwa n’Ubushinjacyaha kuko ibyo buvuga nta shingiro bifite, ko kandi nta bimenyetso bweretse Urukiko bimuhamya ibyaha aregwa.

Bamwe mu babajijwe n’Ubushinjacyaha bagera kuri batanu babubwiye ko Twahirwa Nikodemu yagiye abatoteza mu bihe bitandukanye ndetse ngo ntatinye kubatukira mu ruhame, abavuzwe mu Rukiko bavuze ko umuyobozi w’ishuri abatoteza ni bane barimo abagabo n’umugore.

Me Munyemana Pascal wunganira Nikodemu Twahirwa mu mategeko yabwiye Urukiko ko uwo yunganira ari umwere kuko nk’uko na Nikodemu yiregura yabwiye Umucamanza ko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bufite ku buryo uwo yunganira urukiko rwamuhamya ibyaha.

Yasabye ko Nikodemu ahanagurwaho ibyaha kuko ntabyo yakoze, Urukiko rwari rwavuze ko ruzafata umwanzuro ku wa 30 Ugushyingo 2020.

Amakimbirane hagati y’Umuyobozi w’ishuri n’abakozi bakorana yatangiye muri 2018. Nikodemu Twahirwa yatangiye kuyobora Ecole des Science St Louis de Montfort Nyanza muri 2017.

Umuseke uzakomeza gukurikirana uru rubanza kugera rupfundikiwe.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abo Bantu mucunge neza niba batari kumugambanira. Kandi ndasaba akarere gahite gatandukanya abo barimu, team igaragayeho amakimbirane ige itandukanyirizwa kubindi bigo . Niyo wabaha undi muyobozi ntiyabashobora. Ikindi murebe imyitwarire yabo ku ikigo, igiye bagerera ku akazi , urasanga kuyobora! Baragutekinikira bakakurangiza.

    • Wowe wiyise Frank, kuki se udasaba ko harebwa n’ubunyangamugayo bwa ntabwo bw’uyo muyobozi se? Abanyarwanda tumaze gutera indi ntambwe, tumaze gusobanukirwa ko numuyobozi yakosa, byagaragaye kenshi pe. Ubwo uzi abana bataye ishuri kubera imyitwarire y’uriya mugabo yirirwa abahoza ku nkeke ngo arashaka ko basomana!!?? Muge mubanza musesengure mbere yo kuvuga. Ubutabera buzakore akazi kabwo

  • Jye nta ruhande na rumwe mbogamiyeho, ariko ndi umwe mu bize muri ESN mu myaka ya mbere, nabashije kubona ibyo abanyeshuri bandikirana ku mbuga nkoranyambaga (Whatsapp group) duhuriraho nabo nk’uwahize, nasanze uwo muyobozi nawe atari muzima bihagije, abana bavuze uburyo yarenzwe n’irari ry’igitsina ku buryo budasanzwe, muzacukumbure murebe neza, mugere no kuri izo mbuga, muzumirwa, sinari nzi ko abantu nkabo babaho. Hari n’umwana w’umukobwa wahize umwaka ushize wa 2019 wanditse ku rubuga uburyo uwo mugabo yamwinginze ngo aze amurebere ko yameze insya!! Narumiwe, umwana yazanye screenshoot z’ubwo butumwa, wenda ntawakwemeza ko nabyo ari ukuri, gusa na none ntawabyirengagiza.
    Amahoro

  • Ni danger gusa tubiharire ubutabera kuko twe nta cyo twabikoraho ariko biramutse bimuhamye yaba agayishije umwuga w’uburezi kandi nawe ingaruka za zamugeraho zitaretse n’urubyaro rwe.

  • Iyo nsomye iyi nkuru nanjye ngira urujijo, ubundi uwo muyobozi ko numva iryo rari ryamurenze! Nkurikije ibivugwa, kuki batamufatira mu cyuho ko nkurikije ibyo nsoma bitagoranye kumufatana n’ umunyeshuri? Ikindi nibaza kuva 2018, yewe ntabyo nzi simushinje, sinamushinjuye ariko ndabona bidasobanutse!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *