Umwami Mswati III ahanganye n’urubyiruko rwigaragambya rusaba guhindura Itegeko Nshinga | UMUSEKE

Umwami Mswati III ahanganye n’urubyiruko rwigaragambya rusaba guhindura Itegeko Nshinga

Inzego z’umutekano muri Eswatini yahoze ari Swaziland  zahanganye bikomeye n’abaturage bigaragambyaga basaba ko itegeko nshinga rivugururwa.

Mswati III yaasabwe gutegura amatora kandi hakajyaho Minisitiri w’Intebe

Mu mpera z’Icyumweru gishize imyigaragambyo y’urubyiruko rubarirwa muri 500 yakajije umurego, nubwo ubwami bwabujije imyigaragambyo yose.

Abigaragambyaga basabye Umwami Mswati gutegura amatora aciye mu mucyo nk’imwe mu nzira ya Demokarasi  basaba ko hashyirwaho Minisitiri w’Intebe.

Ni mu gihe muri iki gihugu nta mashyaka akirangwamo kuko yakuweho mu 1973.

Hari amakuru ataremezwa avuga ko Umwami Mswati III ashobora kuba yarahunze igihugu mu gihe imyigaragambyo yiyongereye.

Imyaka myinshi Umwami Mswati III yagiye akemangwa kuba mu buzima buhenze ndetse agahohotera ikiremwa muntu.

Yagiye ku bwami mu 1986 ubwo yari afite imyaka 18, yakunze kuba mu buzima buhenze mu gihe hari abaturage bakiri mu munsi y’umurongo w’ubukene.

Eswatini ni kimwe mu bihugu bicye bya Afurika bikigendera ku ngoma ya cyami, uho Umwami yica agakiza.

Abaturage barasaba ko itegeko nshinga rivugururwa

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: BBC

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu mwami afite abagore 15.Ni umuhungu w’Umwami SOBHUZA II wari afite abagore barenga 123.Uyu niwe MWAMI wategetse igihe kirekire kurusha abandi bami bose babayeho.Yategetse imyaka 83 (1899 -1982).Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo.Bisome muli Daniel 2:44.Kuli uwo munsi,ubwami bw’isi yose buzahabwa Yezu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Yezu niwe uzahindura isi paradizo.Niba dushaka kuzabaho iteka muli iyo paradizo,Yezu yadusabye “gushaka ubwo butegetsi bw’Imana”,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi (Matayo 6:33).Duhaguruke dushake Imana cyane,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Abumvira iyo nama,nubwo nabo bapfa,Imana izabazura ku munsi wa nyuma.Ni Yezu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40,kandi bizaba nta kabuza.It is a matter of time.

  • Koko dukeneye ko ubwami bw’Imana buza bugategeka isi,kubera ko abantu bananiwe gukuraho ibibazo isi yikoreye: Corona,Ubukene,Ubushomeli,Indwara,Urupfu,etc…Niyo mpamvu Yezu yadusabye gusenga buli munsi dusaba Imana ngo izane Ubwami bwayo,bisobanura ubutegetsi bwayo.Buri munsi turasenga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom come/Que ton royaume vienne).Buli hafi kuza,nubwo bwatinze.Imana ikorera kuli Calendar yayo.Yashyizeho Umunsi izakuraho ubutegetsi bw’abantu kandi igakura mu isi abakora ibyo itubuza bose nkuko byanditse muli bible.It is a matter of time.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *