Umwana ntiyatubwira uwamuteye inda ariko mwe yamubabwira-Umuyobozi abwira urubyiruko | UMUSEKE

Umwana ntiyatubwira uwamuteye inda ariko mwe yamubabwira-Umuyobozi abwira urubyiruko

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yabwiye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko inda zitateguwe, bakajya baganiriza abazitewe kuko babizera kurusha abakuru.

Mukarutesi Vestine yabwiye urubyiruko ko ari rwo rwabasha gushyikirana n’abana

Yabibwiye urubyiruko rwibumbiye mu itsinda Youth Advocacy Champion ruri guhugurwa ku bijyanye n’itegeko rirengera abana mu gikorwa kiri gukorwa ku bufatanye n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CRADHO) n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

Mukarutesi Vestine yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abana rikomeje gufata indi ntera, abasaba ubufatanye butajegajega mu kurihashya kuko ryangiza u Rwanda rw’ejo.

Yabasabye kujya bumva abana bafite biriya bibazo kugira ngo bafashwe, abibutsa ko ari bo bashobora kumva kurusha abakuze.

Ati “Twe umwana ashobora no kutakubwira uwamuteye inda ariko mwebwe kuko muri mu kigero kimwe babisanzuraho biriroshye kubibabwira.”

Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CRADHO), Murwanashyaka Evariste avuga ko urubyiruko nk’u Rwanda rw’ejo rukwiye gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo byugarije igihugu.

Avuga ko ari ngombwa ko ruriya rubyiruko rumenya uburenganzira bw’abana kugira ngo ruge kubarengera ruzi n’ibyo bagenerwa n’amategeko.

Ati “Bakajya bamenya ngo uwo mwana Barengera afite ubuhe burenganzira; afite izihe nshingano, bakajya babikora babisobanukiwe neza turanabasobanurira ibijyanye n’ibyaha n’ibihano noneho bajye banabwira abantu ububi bw’ibyaha by’ihohotera.”

Elize Rukundo umuhuzabikorwa wungirije wa Youth Advocacy mu Karere ka Karongi, yavuze ko hari byinshi bungukiye muri aya mahugurwa.

Ati “Ntabwa twari tuzi itandukaniro ryo gusambanya umwana no gufata ku ngufu, badusobanuriye ko umwa adafatwa ku ngufu ahubwo asambanywa batubwiye ko atari ngombwa ngo abe yatewe inda ngo tubone gukora ubuvugizi.”

Uru rubyiruko rumaze gukorera ubuvugizi abana 174 bahohotewe ndetse bamwe mu bakekwaho kubahohotera bakaba barashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

Aya mahugurwa atangwa ku bufatanye bw’inzego
Rwasabwe gutanga umusanzu

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/KARONGI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *