Umwarimu w'Amateka yaciwe umutwe azira kwerekana ishusho ya Muhammad | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:26 39

Umwarimu w’Amateka yaciwe umutwe azira kwerekana ishusho ya Muhammad

Mu Bufaransa umwarimu wigishaga Amateka n’Ubumenyi bw’isi mu ishuri ryisumbuye rya Conflans-Sainte-Honorine witwa Samuel Paty  yaraye yishwe aciwe umutwe azizwa ko yigeze kwereka abanyeshuri be ishusho y’Intumwa y’Imana Muhammad.

Uyu mwarimu yishwe aciwe umutwe.

Uwamuciye umutwe nawe yahise araswa na Polisi arapfa. Yari umusore ukiri muto kuko yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Yabikoze asakuza avuga ngo Allah Akbar.

Mwarimu Samuel Paty mu minsi yashize yigeze kwereka abanyeshuri be ishusho y’Intumwa y’Imana Muhammad, icyo gihe akaba yarabasobanuriraga ibyerekeye ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no kwishyira ukizana.

Kuri uyu wa Gatanu yatewe ibyuma mu ijosi rivaho ubwo umusore utaramenyekana amazina ye yamusangaga mu muhanda ari gutembera akamutera ibyuma.

Abapolisi bari hafi aho bashatse kumufata asa nubarwanya baramurasa bimuviramo urupfu.

Hari abandi bantu bane batawe muri yombi kugira ngo ababazwe uruhare bakwkwaho mu urupfu rw’uriya mwarimu.

Urupfu rwe rwatumye ubutegetsi bw’u Bufaransa bahaguruka burahagarara bwamagana ubwo bwicanyi. Ibinyamakuru mpuzamahanga nabyo byabwamaganye.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’uwo yasimbuye Franҫois Hollande bamaganye ubu bwicanyi ariko bongeraho ko iterabwoba ritazatuma u Bufaransa buteshuka ku ndangagaciro zabwo zirimo no gutanga ibiterekezo mu bwisanzure.

Nta byumweru byinshi bishize hari ikindi gitero kibereye ahahoze ibiro bya Charlied Hebdo cyakozwe n’umugabo watemesheje abantu umupanga.

Mbere y’uko biba hari abakurikiza amahame akakaye ya Islam bari batangaje ko bazihorera kuko hari inyandiko yari iherutse gutangazwa igaragaza igishushanyo cy’Intumwa Muhamad kandi kizira muri Islam.

Bikekwa ko umusore waraye ukoze kiriya gitero akomoka muri Tchétchènie kandi akaba afite ubwenegihugu bw’Abarusiya.

Bivugwa ko mbere yo kwerekana ifoto y’Intumwa y’Imana Muhammad, uriya mwarimu yasabye abanyeshuri b’Abisilimu gusohoka kugira ngo bitaza kubahungabanya.

Abanyeshuri bamaze gusohoka, mwarimu Samuel P yeretse abanyeshuri bari basiganye mu ishuri ishusho ya Muhammad.

Ibi bimeze kumenyakana byateye impaka ndende ndetse biza kugera no ku mukuru wa kiriya kigo ariko ntiyabyirukanirwa kuko yabikoze mu isomo yigishaga abana isomo bita ‘uburere mboneragihugu.’

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko nyakwigendera yapfuye gitwari kandi azibukwa.

Le Courrier International

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.

    • Abo rwose urondoye kuba bitwaza Islam kugirango bagere kuntego zabo ntibivuzeko ari Islam yigisha gutyo. Nikuki ba hitler ninterahamwe na bandi bose bica abantu batavugwa mumadini barimo? Deux poids deux mesures.

      • @ ALI,nkuko ibitabo bya History ku isi yose na Internet bivuga,na Muhamadi yategekaga yuko bica umuntu wese wanze kuba umuslamu.Ntibitangaje rero ko n’abayoboke be bamwigana.Ikibazo ni iki ngiki: Ese Islam koko ni idini ituruka ku Mana??? Subiza aho ngaho.

        • Erega murapfa ubusa.Ntabwo Imana yemera amadini yose.Ijambo ryayo risobanura neza yuko amadini menshi akorera Satani,nubwo asenga Imana cyane.Urugero,nubwo idini y’Abafarisayo yasengaga cyane,Yezu yavuze ko iyo dini ari iya Satani,kubera ko yakoraga ibyo Imana itubuza.

  • Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yari umurwanyi.Mwibuke intambara nyinshi yarwanye.Urugero ni igitero yagabye I Macca avuye I Madina.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu bamucaga ijosi.
    Niho ubutagondwa bwaturutse.Kumva ko utari Umuslamu agomba kwicwa,ngo ni Umukafiri.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *