Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gakenke, ikiganiro na Sa’adi Dunia/IBUKA - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:07 11

Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gakenke, ikiganiro na Sa’adi Dunia/IBUKA

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igitangira muri Gakenke naho batangiye kwica, muri imwe mu Mirenge igize aka karere Abatutsi batangiye kwicwa ku wa 7 Mata 1994, hanyuma ku munsi wakurikiyeho nibwo Interahamwe zafashe abantu benshi zibakuye mu bice bitandukanye, zibahuriza hamwe ku nkombe z’umugezi wa Mukungwa, zirabica zibajugunyamo ngo ‘Abatutsi bajye mu mishyikirano Arusha’ muri Tanzania. 

Kuri Mukungwa, ahitwa mu Bukeri; hiciwe abantu bajugunywa mu mazi ngo basange bene wabo Arusha mu mishyikirano amazi yabamwe ari aho

Akarere ka Gakenke kagizwe n’Imirenge 19, imwe muri yo iri mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngali hanyuma indi ikaba mu yahoze ari Ruhengeri; harimo inzibutso 4 za jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguwemo abasaga 2,276 ndetse n’amazina asaga 310 ari ku bimenyetso ndangamateka (monuments) bitatu na byo biri muri aka Karere.

Umuseke wagiranye ikiganiro na Sa’adi Dunia, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, yatubwiye amwe mu mateka y’ubuzima bw’urupfu n’ubwoba banyuzwemo n’abishwe ndetse n’abarokotse Jenoside, ibintu bitari byoroshye kuko hari n’abagiye bicishwa n’abo bashakanye.

Yatuganiriye muri make amatariki yagiye aberaho ubwicanyi mu duce dutandukanye, ibi ngo ni bumwe bu buhamya butangwa n’abarokotse bitewe n’ibyo bahaboneye cyangwa se ababo bahaburiye ubuzima.

Yagize ati: “Mpereye i Ruli, kwica Abatutsi byatangiye ku ya 7 Mata; abenshi biciwe mu i Sanire ya Ruli, muri Rushashi abaho bishwe ku ya 10 Mata muri Santire ya Rushashi izwi nko mu Kinyari, muri Muhondo naho batangiye kwicwa ku ya 10 Mata; biciwe hafi y’isoko…Abaguye mu Murenge wa Muyongwe bo bishwe ku ya 15 Mata, muri Santire yitwa Gisiza. Muri Minazi naho ubwicanyi bwatangiye ku ya 10 Mata, nko ku ishuri ryitwa Munyana haguye abantu benshi.”

Sa’adi avuga ko abicanyi bashinyaguye ku buryo bukomeye ngo usibye ko bari bariswe Inyenzi, hari aho batafatwaga nk’Abanyarwanda kuko ngo babwirwaga ko Nyabarongo izabageza Arusha aho bene wabo bari, bitagenda neza bagakomeza muri Etiyopiya (Ethiopie).

Ati: “Ko yishwe se uramuretse aragenda? Barishwe bajugunya imirambo yabo mu mazi”

 

Ahitwa mu Bukeri, ku mugezi wa Mukungwa…

Bukeeri, ni Agasantire (Centre) gato kari mu Murenge wa Mugunga wo mu karere ka Gakenke, hahana imbibe n’Umurenge wa Shyira wo mu Karere ka Nyabihu. (Muri icyo gihe byari Komini Gatonde na Ndusu, muri Mugunga; hanyuma Shyira ikaba mu yahoze ari Giciye).

Sa’adi ati:”Hariya kuri Mukungwa hiciwe abantu benshi, bavanwaga mu bice bya Gatonde na Giciye, ariko hari n’abahiciwe bavanywe kure, aho muri Bukeri bamaraga kubica bakabajugunya muri Mukungwa, ngo yari inzira yo kugira ngo na bo basange bene wabo aho bari mu mishyikirano Arusha muri Tanzaniya.”

Aha ngo ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya 8 Mata, 1994; haguye abantu benshi, hashyizwe ikimenyetso ndangamateka kiriho amazina y’abahaguye, ariko ngo urutonde ruracyakomeje kwiyongera kuko hari andi atarashyirwaho bamenye vuba.

 

Ku wa 8 Mata 1994 Buranga na Kivuruga barishwe, ku ya 10 hicwa ab’i Nemba…

Muri aka gace, ubu ni mu Murenge wa Kivuruga, Abatutsi bari bahatuye batangiye kwicwa, ndetse ngo hari na za bariyeri (barières) muri Santire ya Buranga, ahitwa Buhuga no muri Santire ya Kivuruga.

Ku Bitaro bya Nemba naho hariho ikimenyetso kigaragaza amazina y’abahiciwe, muri bo harimo abari Abakozi b’ibyo Bitaro, abari bavuye ku Bigo Nderabuzima bibishamikiyeho n’abari batuye muri ako gace.

 

I Busengo bishwe ku ya 11 Mata…

Aho Umurenge wa Busengo uri ubu, hahoze ibiro bya Superefegitura ya Busengo, Sa’adi avuga ko haguye abantu benshi cyane, kuko ngo Interahamwe zarishe zinaniwe zibapakiza bisi (buses) bajyanwa mu mu Ruhenegri (ubu ni mu Mugi wa Musanze).

Ati: “Hariya i Busengo haguye abantu benshi, kuko barabwiwe bati ‘mujye kuri  Superefegitura ntacyo muba ho hari abayobozi’ bamaze kuhagera, Interahamwe zirabica kubera ubwinshi bw’abari bahahungiye ntizabamara, hanyuma bazana bisi zibajyana muri Stade mu Ruhengeri, baratotezwa hanyuma babajyana muri Cour d’Appel, bahasanze abandi baricwa bose kandi bapfa urw’agashinyaguro.”

 

Muri Mataba, hari umwihariko ko abagore batanze abagabo babo babaziza ko ari Abatutsi…

Umurenge wa Mataba ni umwe muri 19 igize Akarere ka Gakenke, naho hari Abatutsi bahatuye bishwe muri Jenoside guhera ku ya 8 Mata, 1994 hari n’abajugunywaga muri Nyabarongo (Bamwe bari abo muri Mataba abandi  bakayijugunywamo bavanywe mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu karere ka Muhanga), hari n’ikigo cy’amashuri kitwa ACED Mataba, na cyo ngo abigagamo ari Abatutsi baratotezwaga.

Dunia Sa’adi yagize ati: “Hariya urabona ko hanyura Nyabarongo, hari abajugunywemo bavuga ko babajyanye ‘muri Etiyopiya’ hari n’ababaga bavanywe ahandi na bo bakajugunywamo, ariko nko muri Mataba ho hari umwihariko kuko ‘abagabo baho bari barashakanye n’Abahutukazi, (abagore) bagize uruhare rwo kubarangira Interahamwe ngo zibice’ ni na yo mpamvu ho abishwe benshi ari abagabo.”

 

Imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gakenke…

Sa’adi avuga ko nyuma ya Jenoside, abacitse ku icumu bari bagifite ibikomere, haba ku mubiri, ihungabana, abasahuriwe ibyabo, abiciwe ababyeyi n’inshuti n’abavandimwe, inka zariwe,… ariko ubu batangiye urugendo rwo kwiyubaka kandi ngo rugikomeje.

Ati: ”Ntabwo twari guhera mu kaga twasigiwe n’ibyatubayeho, twarabirenze dukora ibyaduteza imbere n’ibyari gutuma imibereho yacu izamuka, gusa na none kwiteza imbere natwe byadusabye imbaraga zikomeye, ariko dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere hari uko tubayeho, twakoze uko dushoboye dukora ibiduteza imbere, abagize intege nkeya ubuyobozi bwarabafashije, ubu navuga ko bose  bafite inzu, ndetse kimwe nk’abandi Banyarwanda bose abasahuriwe inka bahawe inka muri Gahunda ya Girinka.”

Akomeza avuga ko abari bafite ikibazo cy’amacumbi, mu mwaka wa 2003 bubakiwe inzu bose, banahawe ikizere n’ubuyobozi bw’Akarere n’Ikigega gitera inkunga Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), ko uwo inzu ye izangirika izasanwa, ndetse kandi ngo abo bigaragara ko zimeze nabi bemerewe ko bazubakirwa izigezweho zifite iby’ibanze byose.

Mu Mirenge ya Mataba na Ruli, harimo amatsinda yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge agamije kwiteza imbere mu buryo bw’imibanire ndetse no kuzamurana mu bukungu. Ni amatsinda agizwe n’abakoze Jenoside bakemera icyaha, abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi; babikora bagamije ubwiyunge ndetse no guharanira kwiteza imbere.

Ni amatsinda atuma bose bicara hamwe batubakiye ku moko, bakungurana ibitekerezo ndetse bagafashanya, bagashimangira gakondo y’ubunyarwanda bikaba ari byo bashyira imbere kuko ngo ‘ibizagerwaho byose ni ibizaba byarakozwe n’Abanyarwanda bose’.

 

Uko  Kwibuka ku nshuro ya 26 byakozwe mu Karere ka Gakenke…

Perezida wa Ibuka muri Gakenke yavuze ko n’ubwo byakozwe batavuye mu ngo zabo, byakozwe neza kuko byakurikiranwaga binyuze mu ikoranabuhanga, nko kwandikirana cyangwa guhamagarana.

Yadusubije agira ati: “Kubera  Coronavirus byabaye ngombwa ko bidakorwa uko byari bisanzwe, icyo twakoze ni uko abafite ‘smart phone’ twagiye dusangira amakuru dukoresheje imbuga nkoranyambaga, abatazikoresha bo twagiye tubahamagara tubasaba ko mu rugo bazaganira bibuka ubutwari bw’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kureba ku mafoto yabo, abakuru bakaganiriza abato ku mateka y’inzira Abatutsi banyuzemo.”

Mu cyumweru cyo kwibuka mu Karere ka Gakenke hagaragaye abantu babatu bagize ihungabana (Crise émotionnelle), na bo bitaweho bajyanwa kwa muganga barakira.

Muri icyo cyumweru kandi, hagaragaye igikorwa k’ ‘ingengabitekerezo’ mu Murenge wa Ruli ku itariki ya 9 Mata, aho umuturage wacitse ku icumu yasanze insina ze zatemwe, hari abafashwe muri icyo gihe bari gukurikiranwa.

Mu gihe iminsi 100 yo kwibuka ikirimo, muri aka Karere hagaragaye ikindi cyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside, ku wa 19 Mata, ahari umusore watawe muri yombi azira ko yoherereje ubutumwa abantu batatu barimo n’Umuyobozi w’Umurenge.

Dunia Sa’adi asaba abacitse ku icumu ndetse n’abandi muri rusange gukomeza kubaha isano y’ubunyarwanda birinda icyo ari cyo cyose cyabateza umwiryane, bagakomeza kujya bazirikana inzirakarengane zahowe uko zavutse ariko bitanga isomo ku bantu ko ibyabaye bitagakwiye kuba ukundi.

Muri Gakenke harimo urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Buranga, rurimo imibiri 1,571 (Rushyinguwemo imibiri y’abaguye muri Kivuruga, iyakuwe mu rwibutso rwa Janja n’urwa Cyabingo), hanyuma urwa Muhondo rurimo imibiri 203, urwa Rushashi rurimo imibiri 300 n’urwa Ruli rurimo imibiri 202.

Harimo kandi ibimenyetso ndangamateka (Monuments) bitatu, muri Mugunga (aho abicwaga bajugunywaga muri Mukungwa ngo bajye Arusha, ikindi kiri mu Murenge wa Janja, ahiciwe Abatutsi benshi bari batuye mu zahoze ari Komini Gatonde na Ndusu, ndetse n’ikindi kimenyetso kiri ku Bitaro bya Nemba.

Aho ni ku rwibutso rwa jenoside rw’Akarere ka Gakenke, ruri ahitwa Buranga hashyinguwemo imibiri 1571

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *