Umwihariko w’imideri y’Abanyarwanda yashyizwe ku rubuga rwa Beyonce – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:47 23

Umwihariko w’imideri y’Abanyarwanda yashyizwe ku rubuga rwa Beyonce

Ku nshuro ya mbere abahanga imideri b’Ababanyarwanda bagaragaye ku rubuga rwa Beyonce. Mu bashyizwe kuri ruriya rubuga harimo inzu y’imideri ya Haute Baso, Moshions, House of Tayo na Inzuki Designs.

Imideri yakozwe na Moshions ijya yambarwa na Perezida Paul Kagame

Binyuze muri gahunda y’urubuga rwa Beyonce  mu gice bise Black Parade, imideri itandukanye y’abanyafurika iri kwamamazwaho mu rwego rwo kuyifasha kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Imideri ikorwa n’Abanyafurika yashyizwe kuri ruriya rubuga ku cyumweru Tariki ya 2 Kanama 2020.

Mu batoranyijwe gushyirwa kuri ruriya rubuga harimo abamaze kubaka izina muri Africa ndetse bamwe muri bo bakaba baranafunguye amashami no ku yindi migabane irimo Asia, Uburayi na America.

Kuva muri Africa y’Ibirusaruzabu, Iy’uburengerazuba, Iy’amajyepfo n’iya Africa ya ruguru, bose bashyizwe kuri ruriya rubuga.

Abo mu Rwanda bagaragaye kuri ruriya rubuga bose babarizwa mu itsinda rya Collective Rw ryashinzwe muri 2016 ari na bwo batangiye gutegura igitaramo bise Collective rw fashion Week nyuma bakagihindurira inyito kikitwa Rwanda Fashion Week.

Mu bashyizweho harimo inzu y’imideri ya Haute Baso, Moshions, House of Tayo na Inzuki Designs.

Mu bandi bo muri Africa bashyizweho, harimo Emmy Kasbit wo muri Nigeria, Imane Ayisi, David Tlale wo muri Africa y’Epfo, Maxhosa wo muri Africa y’Epfo, Orange Culture wo muri Nigeria, NIUKU wo muri Mauritania, Paple Rayn Hub wo muri Uganda, Sai Sankoh wo muri Sierra Leone n’abandi.

Inshamake y’abo mu Rwanda: 

Haute Baso

Haute Baso ni inzu y’imideri yashinzwe na Linda Mukangonga na Candy Basomingera. Basomingera Candy yaje gutandukana n’iyi nzu y’imideri.  Bakora imideri itandukanye irimo iyambarwa n’abagabo n’abagore.

Imideri yabo yatangiye kumenyekana cyane mu 2017 nyuma yo kuyimurika mu gitaramo cya Collective Rw kimurikirwamo imideri inyuranye y’abanyarwanda kuva muri 2016.

Imideri ya Haute Baso yambawe n’abantu batandukanye barimo na Mme Ange Kagame.

Moshions

Moshions ni inzu y’imideri yashinzwe na Moses Turahirwa mu 2015. Bakora imideri itandukanye ariko cyane iy’abamenyekanishije ni imideri yabaga itamirijweho amasaro afite ishusho y’imigongo.

Imideri ikorwa na Moshions, yambarwa na Perezida Paul Kagame ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

House of Tayo

House of Tayo ni inzu y’imideri yashinzwe na Mathew Rugamba, ikora imideri itandukanye irimo iyambarwa cyane n’abagabo.

Imwe mu mideri yakozwe na House of Tayo yambawe n’abantu batakunye barimo na musaza wa Lupita Nyongo’o witwa Junior Nyongo’o.

Inzuki Deisgns

Inzuki Designs ni inzu y’imideri yashinzwe na Teta Isibo muri 2012. Bakora imirimbo itandukanye yambarwa n’igitsinagore harimo amaherena, inigi zo mu ijosi, ibikomo by’abagore n’abakobwa.

AMAFOTO: Imyambaro ikorwa n’izi nzu z’imideri

Haute Baso:

Moshions:

House of Tayo:

Inzuki Deisgns:

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *