Umwiherero: Abayobozi Bakuru bapimwe ‘Coronavirus’ mbere yo kujya i Gabiro | UMUSEKE

Umwiherero: Abayobozi Bakuru bapimwe ‘Coronavirus’ mbere yo kujya i Gabiro

Kuri uyu wa gatandatu nibwo Abayobozi Bakuru b’Igihugu bafashe imodoka ziberekeza i Gabiro mu nama y’Umwiherero wa 17, mbere yo kugenda babanje gupimwa ubushyuhe bareba ko ntawaba afite ibimenyetso bya Novel Coronavirus imaze guhitana abasaga 1000 mu Bushinwa.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gen Patrick Nyamvumba bamupima ngo barebe ko ubushyuhe mu mubiri ari ubusanzwe.

Mu kiganiro Minisitiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, UWIZEYE Judith cyamaze iminota itatu yahaye abanyamakuru, yavuze ko uyu mwiherero uje gusuzuma uko u Rwanda rwakora kugira ngo rugere kuri byinshi mu kerekezo gishya rwihaye cya 2050.

Ati: “Ikintu gikomeye cy’umwihariko  ni uko dukwiye guhindura ibintu ntibikomeze gukorwa uko byari bisanzwe.”

Avuga kandi ko uriya mwiherero uzagaruka by’umwihariko k’ubuzima  n’uburezi ndetse hakazaganirwa ku ishoramari, cyane cyane k’uburyo abikorera bakongera uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda n’ibindi.

Umwiherero wa 17 witabiriwe n’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma barimo Dr Rose MUKANKOMEJE wigeze kuyobobora REMA, Domitile  MUKANTAGANZWA wayoboye inkiko Gacaca 2003 kugeza zipfundikiwe Dossier zikajyanwa muri CNLG n’abandi.

Umuseke wakurikiranye iki gikorwa cyaberaga ahahoze Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Kimihurura.

Amafoto:

AMAFOTO@KUBWAYO Adrien &Jean Paul NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwibaze namwe mugihe kibi nk’iki cya Cronavirus n’ibindi byorezo aho igihugu kidafite minister w’ubuzima, ni ubudasa pe.

  • Gashumba, icyo uzize cysnenyekanye!

    • Sinarinziko Africa ifite ubushobozi bwo gupima iriya ndwara. Big up Rwanda

  • oya ntimukabeshye ntago bapimye Corona virus. Biriya nukureba niba ntamuntu ufite umuriro ukabije. Kuko aramutse ahari bishobora kuba ari ikimenyetso( Symptom) ko yaba wenda yanduye. Ariko rwose oya ntago bapimwe virus. Wenda yapfaga kuvuga ngo bapimwe niba nta bimenyetso bya coronavirus bafite.

  • Mu byukuri uru ni rumwe mu rugero rw’ ubumwe mu gihugu cyacu, Congratulations bayobozi bacu muyobowe nintore izirusha Intambwe

    Nanjye umunsi umwe ndifuza kuzafatanya namwe gutekereza uko u Rwanda rwaba rwiza kurushaho.

    We for you Rwanda rwacu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *