UN ivuga ko i Burundi hazaba ubwicanyi mu bihe by'amatora | | UMUSEKE
  • 05/07/2020 3:28 01

UN ivuga ko i Burundi hazaba ubwicanyi mu bihe by’amatora

Itsinda ryashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ngo risuzume uko ibintu byifashe mu Burundi ryaraye ribwiye UN ko hari ibintu byinshi bigaragaza ko mbere, mu gihe cy’amatora na nyuma yayo mu Burundi hazaba ibyaha byibasira abaturage birimo n’ubwicanyi.

Hari impungenge ko amatora mu Burundi ashobora kuzabanzirizwa cyangwa agakurikirwa n’ubwicanyi

Abagize iri tsinda babishingira ku mwuka wa Politiki uri muri kiriya gihugu muri iki gihe ndetse no ku ngingo y’uko Leta itazihanganira abatazishimira ibyavuye mu matora.

Iri tsinda riyobowe n’Umunya Senegal Doudou Diene rivuga ko kugira ngo ibyago by’uko ubwicanyi bwakubura mu Burundi biveho, bisaba ko ibihugu bituranye nabwo bifasha mu gucunga ko nta ruhande rwabangamira urundi mu mitegurire n’imigendekere y’amatora.

Amatora y’Umukuru w’igihugu n’ayabagize Inteko ishinga amategeko azaba muri Gicurasi, 2020.

Ikindi abagize itsinda riyobowe na Diene bavuga ni uko kugeza ubu nta gikorwa ngo abo ryita ko bica uburenganzira bwa muntu mu Burundi babihanirwe.

Rivuga ko umuco wo kudahana uri gufata intera ndende mu Burundi.

Diene avuga kandi ko ababahaye ubuhamya bemeza ko abasore n’inkumi bagize umutwe wiswe Imbonerakure ukorana n’ishyaka riri ku butegetsi( CNDD-FDD) bagira uruhare mu kwica bamwe mu batavuga rumwe naryo.

Imbonerakure kandi zishinjwa gufata ku ngufu abagore, gusahura no kwiha iby’abandi ku ngufu.

Kuba itangazamakuru ridahabwa uburyo bwo kwisanzura ngo rikore inkuru mu ngeri zose, nabyo Diene na bagenzi be basanze ari ikimenyetso cy’uko ibintu bitazagenda neza muri Gicurasi, 2020.

Ikindi avuga giteye inkeke ni uko abenshi mubabajijwe bavuze ko CNDD-FDD yibasira amashyaka atavuga rumwe nayo cyane cyane iryitwa mu Congrès National pour la Liberté.

Uburundi bwamaganye ibikubiye muri iriya raporo buvuga ko yanditse nk’aho ari inyandiko ya Politiki atari raporo ya kinyamwuga.

Ambasaderi w’u Burundi muri UN Renovat Tabu avuga ko ibikubiye muri iriya raporo bigamije guhumanya isura y’u Burundi kandi ko birimo n’agasuzuguro.

VOA

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubu ntabwo ari ubuhanuzi kubera ko muli Africa hafi ya hose,igihe cy’amatora haba ibintu bibi,harimo ubwicanyi.Niko muli politike yo muli Africa bigenda.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza. Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana.

  • Uno munya Senegal ni umuti w’amenyo. Ngo kugira ngo amatora yo mu Burundi azagende neza, ibihugu by’abaturanyi bizayivangemo!

    • Ihame rya UN na AU ni “ukutivanga mu bihugu by’abandi”.Burundi ni igihugu kigenga.

  • Le Cynique wowe wabisomye nabi. Ahubwo barasa naho basabye biriya bihugu gufasha kugira ngo umutekano w’uburundi, mu gihe cy’amatora, ntuzahungabane bibigizemo uruhare. Njye niko mbyumva.

  • Usibye gusakuza se UN ikoriki kuribyo ?

  • Iyi mpuruza ntitandukanye n’iyatanzwe mbere y’amatora yo muri 2015, ko ngo mu Burundi hagiye kuba jenoside. Icyo byari bihatse twarakibonye

  • Reka dutegereze tuzarebe abazatangiza ubwo bwicanyi mu Burundi igihe cy’amatora abo ari bo.

  • Abarundi babareke bafite inzira zinzitane bari kunyuramo kandi bazazinyuramo ndetse baturushije intambwe mu buzima burambye bwu Burundi kuvugako nta miturirwa iri i Bujumbura ntacyo bivuze.Kuko iyo ibintu byubatse bitanyuze muri demokarasi akenshi birasenywa nizereko mu Rwanda tuzamenya guhererekanya ubutegetsi mu mahoro na Kongo yabigezeho.Abatabibona gutyo baribeshya kuko nibwo buryo burambye busigasira abari kubutegetsi nimiryango yabo.Gusa bigomba kutarenga igihe.

    • Muzabare abantu benshi bafunzwe cyangwa bafunzwe bazira gusa ko biyamamaje mu matora yo kuyobora igihugu.Kandi twese tuziko muri demokarasi buri wese wujuje ibyangombwa afite uburenganzira bwo kwiyamamaza.

  • Yewe naba na Burundi bo banemera za candidatures zirenze 1! Twe hano iwacu ho abantu bapfa hiyamamaje umwe rukumbi !

  • Twebwe twavuzeko tutazarebera nihaba jenoside mu Burundi. Imaze igihe ihakorerwa ubwo umugambi wo gutembagaza ubutegetsi wapfubaga.Hari nabo nzi bari barunze champagnes iwabo. Burundi Oyeeeeee.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *