Un milliard c’est quoi? Mu mafoto reba agakiriro kuzuye gatwaye miliyari 1,3Frw | UMUSEKE

Un milliard c’est quoi? Mu mafoto reba agakiriro kuzuye gatwaye miliyari 1,3Frw

Nyanza: Agakiriro gashya kubatswe mu Mudugudu wa Gihisi A mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza kazajya gafasha abantu batandukanye cyane urubyiruko mu guhanga imirimo kuko harimo n’uruganda rw’imyenda, kukubaka byatwaye miliyari 1.3Frw.

Inyubako izajya icururizwamo ibikoresho by’ububaji n’iby’ubwabatsi

Kariya gakiriro gafite ibice bitandukanye bigizwe n’aho ababaji bazajya bakorera, ahazakorerwa umurimo w’ubusuderi, shop izajya yerekanirwamo ibyakozwe mu gihe bitarabona abaguzi.

Agakiriro gafite ahazajya hakorerwa ubucuruzi butandukanye burimo resitora, ahagurishirizwa ibikoresho birimo iby’ubwubatsi, iby’ububaji n’ibindi.

Hiyongeraho ko hazaba harimo uruganda rw’imyenda n’aho umuntu ashobora kuvurirwa (poste de sante) uwagira ikibazo akaba yahita ahura na Muganga akamuha ubufasha bw’ibanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko abakora imirimo y’ubukorikori bakoreraga ahantu hatisanzuye kandi hatameze neza, bityo ko umuntu waza kwiga umwuga byamugoraga agasaba abaturage kuzabyaza umusaruro aka gakiriro.

Ati “Abantu begere BDF babone uburyo bwo kongera ubushobozi mu rwego rw’ibikoresho cyane ko baba bari gukorera ahantu hamwe n’urubyiruko rwinshi rukazanoroherwa kubona akazi.”

Agakiriro kubatswe ahitwa mu Gihisi

Bamwe mu bazajya bakorera muri aka gakiriro bavuga ko basubijwe kuko babonye aho gukorera heza.

Akimana Hycenthe usanzwe ukora akazi k’ububaji yagize ati “Hano ni heza cyane kuko aho twakoreraga hari ivumbi, izuba ryatwicaga none hano tuzahakorera tubashe kwiteza imbere kuko hari n’ibikorwa remezo birimo umuhanda.”

Mugenzi we witwa Gusenga Pacifique na we yagize ati “Agakiriro twubakiwe tukitezeho byinshi kuko uzajya atugana azajya asanga turi ahantu heza ibikorwa byacu bigere aho bigera.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice yavuze ko agakiriro gafasha abantu guhanga akazi kenshi bikanazamura ishoramari kandi n’ibihakorerwa bikaba byujuje ubuzirange n’isoko rikazira hamwe.

Asaba abagakoreramo kwirinda icyorezo cya COVID 19 kuko byaba bibabaje batirinze nk’ubuyobozi nabwo bugahita bugafunga, anabasaba kukabyaza umusaruro.

Ati “Urubyiruko rwacu rwiga imyuga kuko dufite amashuri y’imyuga hirya no hino bazajya baza kwimenyereza umwuga bityo birakwiye ko bakomeza kukabungabunga bakakagirira isuku nubwo abantu benshi bishyiramo ko mu gakiriro ari ahantu haba hari umwanda, ariko ikintu cyose umuntu yakora birashoboka ko yakigirira isuku binatanga isura nziza ku byo bakora, byanagaragaza ko amafaranga Leta yashoyemo atapfuye ubusa.”

Agakiriro katangiye kubakwa mu mwaka wa 2019 n’Akarere ka Nyanza kuzuye gatwaye amafaranga asaga Miliyari imwe na miliyoni magana atatu y’u Rwanda (1,300,000,000frws) kakaba gafite ubushobozi bwo kwakira abagakoreramo 400.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Agakiriro kuzuye gatwaye miliyari imwe na miliyoni 300Frw
Guverineri Kayitesi arikumwe n’abandi bayobozi bataha agakiriro ndetse basobanurirwa uko gateye n’ibizakorerwamo

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Un milliard,bisobanura “one billion”.Nukuvuga miliyoni igihumbi (1 000 000 000 frw).Nubwo twese dushaka amafaranga,abanyarwanda bayatunze ni bacye.Ni abo bita ABAKIRE. Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha. Nkuko bible ibyerekana,iyo upfuye utarashatse Imana ukiriho,waribereye gusa mu gushaka ibyisi,uba ugiye burundu utazongera kubaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *