UN yamaganye igitero cy’inyeshyamba cyahitanye umusirikare w’Umurundi | UMUSEKE

UN yamaganye igitero cy’inyeshyamba cyahitanye umusirikare w’Umurundi

Igitero bikekwa ko cyagabwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Centrafrica (Central African Republic) cyaguyemo umusirikare ukomoka mu gihugu cy’Uburundi. 

U Burundi na bwo bufite ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic

Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres yasohoye itangazo ryamagana kiriya gitero cyabereye ahitwa Grimari, mu Ntara ya Ouaka bikekwa ko cyagabwe n’inyeshyamba zishyize hamwe zitwa (Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC).

Yavuze ko kiriya gitero cyagabwe ku ngabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica (MINUSCA) cyaguyemo umusirikare urinda amahoro ukomoka mu Burundi hanakomereka abandi babiri.

Umunyamabanga Mukuru wa UN yihanganishije umuryango w’uriya musirikare na Leta y’u Burundi. Anavuga ko yizera ko abakomeretse bazakira vuba.

Yavuze ko kiriya gitero kigize icyaha cy’Intambara asaba inzego z’ubuyobozi muri Centrafrica kugeza imbere y’ubutabera abakigabye.

Mu mirwano yabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru mu nkengero z’Umujyi wa Bangui, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda uri mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA yaguye ku rugamba, undi arakomereka.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu ni umusirikare wa 4 w’i Burundi uguye muli Central African Republic.Mwibuke abandi mirongo batabarika baguye muli Somalia.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byazikoresha zirwana isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana. Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Ubutegetsi bw’isi yose buzahabwa Yesu nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu.Abantu byarabananiye.

  • Ese nyuma yo kucyamagana hakorwa iki? Ese biriya byose birinda bigera hariya UN iri mu biki? Bigomba guhinduka wa mugani wa ba bahungu n’ubwo babivuga bigafatwa nk’urwenya

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *