UPDATE: Abasirikare 20 b'Ubuhinde bishwe n'ingabo z'Ubushinwa mu mirwano | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:04 23

UPDATE: Abasirikare 20 b’Ubuhinde bishwe n’ingabo z’Ubushinwa mu mirwano

UPDATE: Minisiteri y’Ingabo mu Buhinde yatangaje ko imirwano yo ku wa mbere yaguyemo abasirikare 20 ba kiriya gihugu. Mbere Ubuhinde bwari bwavuze ko abasirikare 3 barimo ufite ipeti rya Colonel bapfiriye muri iriya mirwano.

Imvururu zadutse mu gace k’ikibaya kitwa Galwan, kiri hagati y’Intara ya Tibet ku ruhande rw’Ubushinwa n’agace ka Ladakh ku ruhande rw’Ubuhinde zateje imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’ibi bihugu.

Amakuru avuga ko nta sasu na rimwe ryarashwe, abasirikare barwanishije inkoni, ubuhiri ndetse n’ibiti by’imigano ndetse n’amaboko.

Ubuhinde buvuga ko buri ruhande rufite abahaguye, Igisirikare cyabwo cyatangaje ko abandi basirikare 17 bari bakomeretse bikabije baje gupfa bituma umubare w’abaguye mu mirwano yo ku wa mbere ku ruhande rw’Ubuhinde igera kuri 20.

Ubushinwa ntacyo bwigeze butangaza, gusa bushinja ingabo z’ubuhinde kwambuka zigatera iz’Ubushinwa.

 

Inkuru yabanje: Abasirikare batatu b’Ubuhinde baguye mu mirwano yabashyamiranyije n’ingabo z’Ubushinwa mu gace kitwa Ladakh kari mu Ntara ya Kashmir buri gihugu kiyitirira, bishobora guteza intambara ikomeye hagati y’ibi bihugu bifite abaturage barenga miliyari buri kimwe.

Ubuhinde n’Ubushinwa bihora birebana ay’ingwe nyuma yo gushyamirana mu myaka ya za 1960

Igisirikare cy’Ubuhinde kigira kiti “Abakuriye ingabo kuri buri ruhande bari kuganira kugira ngo basubize ibintu mu buryo.”

Ubushinwa bwasubije ku bivugwa n’Ubuhinde ko budakwiye gufata umwanzuro bwonyine, cyangwa bugakomeza kwikururira ibibazo, BBC irabikesha Ibiro Ntaramakuru, Reuters.

Ubushinwa bushinja Ubuhinde kurenga umupaka bugashoza intambara ku ngabo zabwo, ibi byo byatangajwe na AFP.

Hari hashize igihe kirekire hatumvikana inkuru y’Umusirikare wa buri ruhande kuri ibi bihugu wiciwe mu mirwano. Ibi bihugu bikomeye cyane muri Aziya no ku Isi byigeze kurwana mu 1962, ariko icyo gihe Ubuhinde bwakubiswe inshuro.

Ubuhinde bushinja Ubushinwa kwigarurira ubutaka burutaho gato ubuso bw’u Rwanda (kilometero kare 38,000). Ibiganiro byinshi byagiye biba hagati y’impande zombi ntacyo byagezeho mu gukemura ikibazo kiri hagati yazo.

Muri Gicurasi, abasirikare benshi b’Ubuhinde n’ab’Ubushinwa barwaniye ku mupaka w’ahitwa Sikkim ariko icyo gihe ntibarasanye. Muri 2017, ibihugu byombi byarebanye nabi nyuma y’uko Ubushinwa bushatse kwagura umuhanda ugana ku mupaka uri mu bisiza ibihugu byombi byiyitirira.

Ubuhinde burateganya kubwira n’Abanyamakuru amakuru arambuye ku byabaye, ubwo abasirikare babwo batatu bicwaga n’ingabo z’Ubushinwa.

BBC

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • CHINA irimo kwenderanya kubera ko ikomeye cyane mu bya gisirikare.Muribuka ibitwaro biteye ubwoba iherutse kwereka isi yose,yibuka imyaka 70 ishize bashinze China People’s Republic.Ubu China ifite intwaro zo mu bwoko bwa Hypersonic Missiles.Nizo ntwaro zigezweho kurusha izindi zose.Amerika ntazo ifite.Russia irazifite.Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bireke guhangana,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli Zabuli 5:6,Imana yanga abantu bose bamena amaraso.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

  • @ Sezikeye,ntabwo ubeshya.Ziriya ntwaro za Hypersonic Missiles zifitwe gusa na China hamwe na Russia.Nizo zituma China isigaye isuzugura Amerika kubera ko yo itazifite.Ubu amato ya China ahora yiyenza ku mato ya Amerika muli South China Sea ku buryo benshi barimo gutinya ko bizateza intambara ya 3 y’isi.China irashaka kwigarurira iyo Nyanja ku ngufu kandi atari iyayo.Ntabwo ari ugukabya biteye ubwoba cyane.

  • Aba abashinwa n abahinde nibo abategetsi ba Afrika bari kuzuza muri Afrika murabona ibyo muri gukururira Afrika,abazadukomokaho murabashyira mu kaga dore aba banyamahanga bagatangirakubakoresha uburetwa kuko bazaba bibitseho ibi bisasu tudafite.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *