UPDATE: Perezida Museveni ari imbere ya Bobi Wine ‘uvuga ko amatora yabayemo ubujura’ | UMUSEKE

UPDATE: Perezida Museveni ari imbere ya Bobi Wine ‘uvuga ko amatora yabayemo ubujura’

UPDATE: Amajwi amaze kubarurwa muri rusange ni 49.1% by’amajwi yose. Perezida Museveni ushaka manda ya gatandatu ari imbere n’amajwi 62.7% mu gihe Bobi Wine afite 29.3%, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Simon Byabakama avuga ko amatora yo ku wa Kane tariki 14 Mutarama yagenze neza mu mutuzo, agasaba Bobi Wine gutanga ibimenyetso by’uko habayemo ubujura.

Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine yatangaje kuri Twitter ko urugo rwe rwatewe n’abasirikare, ndetse avuga ko telefoni ye n’iy’umugore we zakuwe ku murongo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ati “Nzishimira kubatangariza video zerekana ubujura n’andi makosa yabaye mu matora igihe Internet izaba yasubiyeho.”

Inkuru ya Mbere: Abanya-Uganda baraye batoye Perezida uzabayobora mu myaka itanu iri imbere, mu byatangajwe by’agateganyo, Perezida Yoweri Museveni ari imbere y’abandi n’amajwi 65.02%.

Perezida Museveni ni we uri imbere mu mawji amaze kubarurwa

Amajwi yabaruwe ni ayo mu Biro by’itora 8,310 ku bigera ku 34, 684 biri muri kiriya gihugu.

Museveni afite amajwi 1,536,205 (65.02%), naho Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine, afite amajwi 647,146 (27.39%).

Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 76, yagiye gutora ku mugoroba habura iminota 15 ngo ibiro by’itora bifunge. Yatoreye ahitwa Rushere mu Burengerazuba bwa Uganda.

Uyu mugabo ari ku butegetsi kuva mu 1986, ahanganye cyane na Bobi Wine, w’imyaka 38, wamaze gutangaza ko amatora yo ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021 yabayemo ubujura, nubwo nta bimenyetso yatanze.

The president voted in Rushere town in western Uganda.

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Museveni agomba gutsinda.Afite imbunda,abakuriye igisirikare na police,hamwe na Electoral Commission.Nibyo bintu 3 bisabwa henshi muli Afrika kugirango utsinde amatora.Uvuze agafungwa cyangwa akicwa,iyo adahunze.

  • Aka kana nikihangane kazayobora karacyari gato. Natayobora kandi yakora n’ibindi, abantu bose ntibaba abaperezida.

  • Aliko mfite ikibazo , BW ko avuga ngo bamukuriyeho internet ngo bamufungiye telephone, ari kwandika kuri twitter akoresheje iki! The guy is not serious at all! Ndibaza abamuri inyuma icyo bamukurikiyeho!

  • Ntamuntu mukuru cg uzi ubwenge watora BW!uriya ntabwo aruwo kuyobora igihugu kuko ni umusazi yamafuti yose y’abahanzi kunywa ibiyobyabwenge nibindi….nibyo yiberamo!gusa yahuye na M7 witonda!azabikore i burundi cg tz n’ahandi muri africa yirebere akamubaho

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *