UPDATE: Umubare w'abishwe n'ibiza wiyongereye ubu ni 72 - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:43 28

UPDATE: Umubare w’abishwe n’ibiza wiyongereye ubu ni 72

UPDATE: Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko umubare w’abamaze kumenyekana ko bishwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira ejo ku wa Kane wiyongereye ubu ukaba ugeze kuri 72.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane hari hamaze kubarurwa abantu 65 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura yaraye iguye mu ijoro ryacyeye.

Kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 55 bahitanywe n’inkangu n’imyuzure byatewe n’imvura nyinshi yaguye kuva ejo kugeza mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa kane tariki 07 Gicurasi 2020.

Inzu zangiritse zimwe zigwira abantu barapfa

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazo iratangaza ko aba bantu 55 ari bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’iyi mvura mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu karere ka Gakenke na Nyabihu twibasiwe cyane, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Umuseke wamenye ko muri turiya turere twombi hari abantu benshi bahitanywe n’ibi biza.

Akarere ka Nyabihu kari mu dufite umubare munini w’abahitanywe n’ibi biza kuko habarwa abantu 18 bapfuye muri aka karere konyine.

Harimo abantu 11 bo mu murenge wa Shyira, Abantu bane (4) bo mu murenge wa Rurembo n’abandi batatu (3) bo mu murenge wa Rambura.

Muri aka karere kandi habarwa abantu umunani (8) bakomeretse, hakaba n’ibikorwa byangijwe n’ibi biza nk’inzu 80 zasenyutse ndetse n’amatungo arimo amagufi n’inka yahaburiye ubuzima.

Mu karere ka Gakenke ho hamaze kubarurwa abantu 11 baguye muri ibi biza by’umwiharimo mu murenge wa Muzo hakaba hamaze kuboneka abantu icyenda (9) bapfuye naho mu murenge wa Rusasa hamaze kuboneka imibiri y’abantu babiri (2) naho abandi batatu (3) bakaba babonetse bagihumeka.

Intara y’Iburengerazuba iri mu zibasiwe cyane kuko nko mu karere ka Rubavu hari ibikorwa byinshi byangiritse ndetse n’Umugezi wa Sebeya ukaba wuzuye bikaba byateye ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage bo mu mirenge ine y’aka karere.

UKO IMIBARE IHAGAZE MURI UYU MUGOROBA:

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’inkangu n’imyuzure byatewe n’imvura yaraye iguye, ari 65 bo mu turere twiganjemo utwo mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

IMIBARE Y’ABAPFUYE:

  • Gakenke: 22
  • Nyabihu: 18
  • Muhanga: 12
  • Musanze: 6
  • Ngororero: 5
  • Rulindo: 1
  • Rubavu: 1

Imibare yo ku wa Gatanu

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu Tariki 08 Gicurasi, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko umubare w’abaaze kumenyekana ko bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa Kane wiyongereye.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri Kayumba Olivier yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ko abamze kumenyekana ko basize ubuzima bwabo muri biriya biza bageze kuri 72.

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • KUGEZA UBU NTA MUNYAMAKURU URAGERA AHO BYABEREYE KO NTA FOTO N’IMWE MUGARAGAZA IBYA KERA GUSA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Kuva u Rwanda rwabaho,nta na rimwe IMVURA yigeze yica abantu bangana nk’abirimo kwica muli iyi minsi.Biterwa nuko abantu bangije ikirere (air pollution).IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije kurusha kera),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane yo muli Amerika),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires (Imiriro ikomeye cyane kurusha kera),Floodings (Imyuzure ihitana abantu n’ibintu kurusha kera),etc…Utibagiwe iyi Covid-19 yakwiriye isi yose.Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi kurusha kera.Nkuko Abahanga benshi bavuga,barimo abakuriye ya Saha y’Imperuka bise Doomsday Clock,niba nta gikozwe nkuko bavuga,Imperuka iri hafi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galileya (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.

  • KUKI IZI NKURU Z’IBIZA ZIDASESENGUYE MURAVUGA IJAMBO RIMWE GUSA MU GAKENKE IMIRENGE YABUZE ABANTU NI IYIHE BANYAMAKURU B;UMWUGA???????

  • @sezikeye ntukavange ibintu. Watangiye neza ariko byari kuba byiza iyo utazanamo iby’imperuka. Rwose uyu ntago ari umwanya wo kubwiriza ahubwo nuwo gufata mu mugongo abagize ibyago. Imiryango yabuze abayo yihangane kandi n’abatashye baruhukire mu mahoro kuko niho twese tugana.

  • @sezikeye ntukavange ibintu. Watangiye neza ariko byari kuba byiza iyo utazanamo iby’imperuka. Rwose uyu ntago ari umwanya wo kubwiriza ahubwo nuwo gufata mu mugongo abagize ibyago. Imiryango yabuze abayo yihangane kandi n’abatashye baruhukire mu mahoro kuko niho twese tugana.

  • Umuhanuzi ati hazabaho agahiri n’agahinda, hazabahonamarira, hazabaho kwiyahura, ….

  • Banyarwanda & kazi mushikame musenge cyane ndabona ari aha Nyagasani wenyine wo kudutabara .ngaho Coronavirus,ubushomeri,inzara,ubukene,ibiza uyu mwaka ni kabutindi kabisa.

  • Mwihangane twari duhanganye na coronavirus 19 ngo itabatwara none ndebera mwishwenimyuzure ntakundi. Imana ibakire.

  • Erega niduhame hamwe menya Imana yarahinduye gahunda, dore utazicwa n,indwara zibyorezo ndabona atazacika n’ibiza by’iyi mvura, ndetse nuwacika ibyo ntazacika inzara n’ubugome bwabamwe mubo umuntu agenda amenyana nabo ndetse nabo atazi!!!

  • RIP kubahitanwe niyo mvura kd nabasigaye bakomeze kwihangana!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *