(VIDEO): Umugabo ukekwaho kwica umugore we YAFASHWE – UMUSEKE
  • 26/09/2020 5:23 19

(VIDEO): Umugabo ukekwaho kwica umugore we YAFASHWE

UPDATE: Umuvugizi w’agategeanyo w’Urwego rw’Ubugenzacyaha  (RIB), Dominique BAHORERA yabwiye Umuseke ko Habarugira Primiane w’imyaka 30 y’amavuko yafatiwe aho yari yihishe.

Ati “Yafatiwe mu Mudugudu w’Amajyambere, yari amaze imyaka 5 abana n’umugore bafitanye umwana umwe w’imyaka 4, bari bamaze amezi 5 bimukiye hariya.”

Yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Twari twabagejejeho inkuru mubona hepfo, ivuga ko mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, hari umugabo wishe umugore we aratoroka.

Uyu mugabo yitwa Primiane Habarugira w’imyaka 30, akekwaho kwica Murekatete Claudine w’imyaka 29 babanaga nk’umugore n’umugabo.

 

Inkuru ya mbere:  Mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo baraye basanze uwitwa Murekatete yapfiriye mu nzu yabanagamo n’umugabo we. Birakekwa ko yishwe n’uyu mugabo we kuko basanze nyakwigendera yavuye amaraso kandi mu nzu hari inyundo.

Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye ubwo umwana wabo witwa Hirwa w’imyaka ine (4) yajyaga mu baturanyi avuga ko Se asohotse yiruka kandi akaba afite ubwoba.

Ngo aba baturanyi bihutiye kureba icyateraga uwo mwana ubwoba, basanga nyakwigendera yapfuye afite igikomere ava amaraso ndetse mu nzu harimo inyundo.

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera yabwiye Umuseke ko umugabo wa nyakwigendera witwa Primiane Habarugira ari we ukekwaho kuba yishe umugore we ndetse ko yahise atoroka.

Dominique Bahorera avuga ko uriya mugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 ari gushakishwa n’inzego kugira ngo akorweho iperereza.

Uyu muvugizi wa RIB avuga ko abaturanyi b’uriya muryango batarizi  bazi imibanire yabo kuko bari bimukiye mu Rukiri vuba.

Ati “Nta Rapport n’imwe yari yakajya mu Kagari ijyanye n’amakimbirane ashingiye kuri uyu muryango.”

Habarugira Primiane watawe muri yombi akekwaho kwica umugore we

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ndabona mu Rwanda tugiye kumera nko mu bindi bihugu bica abagore cyane:China,Afghanistan,Russia,etc…Nyamara twitwa ngo turi igihugu cy’Abakristu.Family Violence iteye ubwoba ku isi hose.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Statistics na NISR zerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye “Gatanya” zigera kuli 8941,biciye mu nkiko (Divorces).Mu bintu bituma bashwana,ubusambanyi buza imbere.Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo. Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga..Bagomba gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc…Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

  • Ariko ngirango ubwicanyi bwabaye umuco muri society nyarwanda? Niba umuntu akaihandagaza akica uwo bashakanye hari ikibazo gikeneye ubushakashatsi bwimvitse.

  • Nyakwigendera naruhukire mu mahoro !! Ubundi birakwiye Ko mu gihe abashakanye batagikundana bababakwiye gutandukana

  • Nibasubizeho itegeko uwishe undi nawe yicwe, uyu ndabona amaso wagirango anywa ibiyobyabwenge

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *