UPDATE: Umukobwa w'i Rubavu basanze yambaye ubusa, yavuze 'umwe mu bamuhohoteye' - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:05 23

UPDATE: Umukobwa w’i Rubavu basanze yambaye ubusa, yavuze ‘umwe mu bamuhohoteye’

UPDATE: Nyuma y’uko kare twabagejejeho inkuru y’umukobwa waraye asanzwe ahambiriye, yambaye ubusa atabasha kuvuga, mbere Umuyobozi w’Umurenge yari yatubwiye ko ‘yabyumvise ariko atabihagazeho’, Umuseke wabashije kuvugisha umubyeyi w’uriya mukobwa.

Ni umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Kanyundo, mu Murenge wa Mudende, (amazina ye twanze kuyavuga kubera umutekano w’uwahohotewe), avuga ko inkuru y’uko uriya mukobwa yahohotewe ari yo, ndetse ko uwahohotewe ari umwana we.

Ati “Hari abavuga inkuru bagashyiramo ibindi bitari byo, kumuhohotera byabaye ariko ntabwo yari aziritse ku giti, yari yambaye umupira w’ingofero bawumupfukisha mu maso, bamuhambira n’amaboko bakoresheje uwo mupira, uwahohotewe ni umukobwa wange bwite, amakuru nayumvise bavuga ko yari ahambiriye ku giti, ariko si byo bamuhohoteye bamutera mu kizenga cy’amazi bamukuyemo imyenda.”

Avuga ko uwahohoteye umwana we yafashwe akaba ari kuri Police, kandi ngo ntaremera kuvuga abaje nyuma guhambira uwo mukobwa bakamuryamisha yubamye mu mazi.

Ati “Bagira ngo bamwice. Abamugezeho batabaye basanze atitira atabasha kuvuga.”

Umubyeyi w’uyu mukobwa avuga ko umwana we yavuye imuhira kare mu masaha ya saa kenda, yongeye kugaragara yahohotewe mu masaha y’ijoro.

Kugira ngo tumenye neza niba ibivugwa n’uyu mubyeyi ari ko kuri, twavuganye n’undi muturage, we ni Umuyobozi w’Umudugudu wegeranye n’uwa Murambi wabayemo biriya, akaba anashinzwe Umutekano mu Kagari ka Kanyundo, avuga ko yiganiriye n’umukobwa nyuma yo kubasha kuvuga.

Yabwiye Umuseke ko uriya mukobwa yamwibwiriye ko yavuye iwabo amaze guhamagara telefoni y’umuhungu amusaba indirimbo, yitabwe n’undi adasanzwe amenyereye ariko amubwira ko yagenda izo ndirimbo akazimuha.

Uyu twavuganye yitwa Ndagijimana Bushati, yagize ati “Umukobwa yagiye gufata indirimbo ariko uwo yasanze ni umuhungu w’umushumba gusa aho aragirira haba inzu za nyirinka, umukobwa ahageze umuhungu yamusunikiye mu nzu “amukorera ibyo amukorera batumvikanye”, umukobwa asiga amubwiye ko uko bigenda kose amurega…”

Umukobwa yavuye aho ajya kugisha inama mugenzi we, nibwo ngo yegeze imbere abantu bamuturuka inyuma bafata umupira yari yambaye w’ingofero bayimushyira mu maso, imishumi barayimuhambiriza mu josi, amaboko bayahambirira imbere basunikira mu kizenga cy’amazi.

Ndagijimana avuga ko uwo mukobwa yaje kubonwa n’umwana w’umushumba aratabaza.

Ati “Abatabaye bamujyanye ameze nk’igihanda ntiyavugaga, yarimo atitira, yari yahahamutse, n’uko yari yahambiriwe atabasha gutabaza byamugizeho ingaruka, yari mu mazi abira.”

Umubyeyi w’uyu mukobwa yabwiye Umuseke ko uyu mwana we yavuye mu ishuri ari umuhanga, yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye abura ubushobozi.

 

INKURU YA MBERE: Abantu batamenyekana nijoro ku cyumweru tariki 3 Gicurasi “bahohoteye umukobwa” wari uvuye iwabo atumwe, abigenderaga bamusanze aziritse ku giti yambaye ubusa buri buri, Ubuyobozi bw’Umurenge bwabwiye Umuseke ko uyu mukobwa yajyanywe kwa muganga atabasha kuvuga.

Byabaye ahagana saa mbiri z’ijoro ku cyumweru, mu Kagari ka Kanyundo, Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, umukobwa uri mu kigero k’imyaka 18 yasanzwe aziritse ku giti yambaye ubusa buri buri, kandi atabasha kuvuga.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, yabwiye Umuseke ko uriya mukobwa yageze ku Kigo Nderabuzima cya Mudende bakamwohereza ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho.

Yatubwiye ko ubuyobozi bugishakisha abo mu muryango we kugira ngo bamenye niba uyu mukobwa yaje kubasha kuvuga.

Elisaphan Ugirirabino uyobora Umurenge wa Mudende ati “Nabuze uko mvugana n’umubyeyi ngo mbaze abamuriho niba yavuze, ariko bamujyanye kwa muganga ataravuga, ni abahuye na we baramuhohotera, ababigizemo uruhare turacyabashakisha.”

Yabwiye Umuseke ko uyu mukobwa asanzwe aba iwabo (atari ikirara), ngo bari bamutumye ahantu ahura n’abamugiriye nabi, gusa ngo ntiwamenya niba byakozwe avuye cyangwa ajya aho yari yatumwe, ngo igihe yaba abashije kuvuga ni we watanga amakuru y’ibyamubayeho.

Uyu muyobozi asa n’utangarira uko uriya mukobwa yahohotewe mu masaha asa n’aho hari hakiri kare kuko saa mbili z’ijoro abantu baba bagenda.

Ati “Ntabwo namugezeho, ntegereje kuvugana na Muganga wamwakiriye, baduhaye amakuru ko yageze kwa muganga atabasha kuvuga.”

 

Icyo itegeko rivuga

ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 134: Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato Umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha:

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:

1° byakozwe n’abantu barenze umwe;

2° byateye urupfu uwabikorewe;

3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri;

4° byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ndababaye cyane. Aba babikoze ni abacinyi mu bandi. Hatangwe amafaranga menshi kugirango abo bagizi banabi bafatwe. Byakozwe n’umuntu urenze umwe. Kuko umukobwa w’imyaka 18 ntabwo wamwifashe uri umuntu 1; Cyeretse umuteye ibimusinziriza. Kandi bitinde bitebuke barafatwa. Ndababaye cyane. Wumve ariko ko ndababaye.

  • Ako gace siko bakubitiyemo ubushize uwari wibye igitoki bikamuviramo urupfu,nyamara ababishinzwe bagombye kugenzura neza aho hantu bakamenya abahatuye niba hatarimo kidobya

  • Ako abashumba n’inka bizanira u Rwanda, konesha…guhohoterwa n’abashumba kandi ibi biri mu izi y ibibazo by uRwanda mworosaaa mukikina mukibeshya mukabeshya mukibeshyera…nzaba ndora

    cyakora nzumva uko bazahanwa ubwo ari abashumba baragira inka bazasonerwa

    • Abagome baragwira! naragenze ndabona.

  • Uruhare rw’abashumba b’inka ziba muri Rubavu mu rugomo ruhakorerwa ruteye inkeke. Inyinshi muri izo nka birazwi ko ari iz’abasirikare n’abayobozi. Biragaragara ko bari hejuru y’amategeko ku buryo budasubirwaho. Uburyo bahutaza abantu, bakabakomeretsa, bakabafata ku ngufu, bakaboneshereza, kandi ntihagire ubakurikirana cyangwa n’ufatiwe mu cyuho bugacya yarekuwe, ubona ko ari bya bindi abanyarwanda bavuga ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma. Umujinya bamwe mu banyarwanda bakorerwa ibya mfura mbi muri kariya karere bajunditse, jye untera ubwoba pe! Buriya igihe uzasandara bizagenda gute?
    Izi affaires zo muri Rubavu zivugwamo abashumba b’inka zo mu bikumba, ni ukuzitondera. Uwo bashatse kubambisha ntarara kabiri. Ntangiye kwibaza niba n’umwe uherutse kuraswa ngo yasanze abo bashumba aho baryamye ngo akabatera imigeri bakiruka (!!!!!!), ngo amaze gutera inka ihaka inkota mu nda y’amaganga (!!!!), ntacyo yapangiwe kidasanzwe. Kuki havaho affaire imwe ivugwamo abashumba ba ziriya nka bugacya haje indi? Abayobozi ntibabibona ko bariya bantu bateje ikibazo gikomeye?

  • Umukobwa saa cyenda z’amanywa ahamagaye tel. y’umuhungu ngo agiye kunyaruka aze amuhe indirimbo ariko yitabwa n’undi muntu atazi w’umushumba, aragenda asanga uwo mushumba atazi ku gikumba aho aragirira, amusunikira mu nzu (akora ibyo akora), arangije umukobwa arasohoka, aho kujya kugisha inama ababayeyi be ahubwo ajya kugisha inama umukobwa w’inshuti ye….avuyeyo (ari wenyine) nibwo abantu bamuturutse inyuma bamuzirikira imbere, bamupfuka mu maso n’umupira (ufite ingofero) …..Something does not add up here.

    Reka nibutse ko nta musore ushobora gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 18 ari wenyine, keretse yabanje guta umutwe cg kumukomeretsa bikabije.

    Twebwe kera mu mabyiruka yacu twirindaga abasore n’igisa nabo cyose, kujya kureba umusore uri wenyine byari ikizira, kandi twizeraga ababyeyi bacu cyane kurusha undi muntu wese, kuri twe ababyeyi bari nk’imana; kandi muri rusange abasore nabo bubahaga abakobwa kuko babonaga nabo biyubashye, ndibuka rwose ko twajya kwiyuhagira ku mugezi tugasanga abasore nabo barimo kwiyuhagira, tukigira hirya nko muri 50 m inyuma y’agahuru natwe tukiyuhagira kandi tukahava ntawe usagariye undi.

    Ni ubuhe bugoryi bwagiye muri brains z’abantu bo mu kinyejana cya 21 ku buryo ari utwana tw’udukobwa/uduhungu, ingimbi, abangavu, amajigija, ibikwerere, abakecuru/abasaza batakaza control yo hagati y’ amaguru yabo bakamera n’inyamaswa ? Seriously hagire unsobanurira. Biteye iseseme !!

    • @Bonjour we, icyo wita “ubugoryi” uvuga ko bwinjiye mu banyarwanda ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, bwaje igihe abantu bose bataga ingo zabo bakajya mu nkambi kubera intambara zo hagati ya 1990-2000, mu Rwanda no muri Kongo. Kuva icyo gihe umuryango nyarwanda warasenyutse kubera kubaho abantu bagerekeranye, abakuru n’abato bavanze bakora byose imbona nkubone, abakobwa kugeza no ku bangavu bagera n’aho bigurisha ngo babone ifunguro ry’umunsi umwe igihe imfashanyo zabuze, abafite intwaro bose bafata ku ngufu abo bafashe bugwate …. Ubu aho bigeze, usanga hasigaye hari n’abasore bagera ku myaka 40 bakiba iwabo batarashaka kandi babyara mu ngo zibakikije, n’abakobwa babyarira iwabo batahava ngo bubake izabo, kuko nta n’abasore bagombye kubashaka benshi ntacyo batunze, bakuriye mu miryango yari yaratakaje byose igahera ubuzima kuri zero. Gusambana no gufata ku ngufu bisigaye ari nk’umukino. Hari n’abatanze insinzi bakomereza aho. None na ruswa y’igitsina irarimbanyije, nka gihamya ko iyi vagabondage sexuel (kwiyandarika) itareba abakene n’indushyi gusa. N’abayobozi batari bake bayirimo, bayitiza umurindi. Umuntu asigaye ashaka umugore akamusangira n’umukoresha we nk’aho ari ibintu bisanzwe.. Ibi ni ingaruka y’insinzi duhora turirimba yo muri 1994. Kimwe n’iriya jenoside yakorewe abatutsi, kimwe n’ubugome bwadutse bwo kumva ko iyo ufitanye ikibazo n’umuntu umuti ari ukumwica. Kimwe n’iki cyorezo cyo kwiyahura no kwiyahuza ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko. Tujye tubyina insinzi tunazirikana ko yabonetse umuryango nyarwanda usenywe. Yabonetse ku kiguzi gihenze cyane. Kandi kongera gusana umuryango nyarwanda bizafata igihe kirekire cyane. Nka bariya baherutse gusenyerwa mu mujyi wa Kigali, cyangwa nk’imiryango irenga 113,000 yasenyewe nyakatsi muri 2013, utekereza ko bazasubira mu buzima nk’ubwo uvuga warerewemo gute?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *