UR yashimiye Dr Murigande winjiye mu kiruhuko cy'izabukuru | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 9:41 12

UR yashimiye Dr Murigande winjiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Kaminuza y’u Rwanda (UR/University of Rwanda) yashimiye Dr Charles Murigande wari umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza ushinzwe iterambere ryayo akaba yarinjiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Dr Murigande yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Dr Charles Murigande yari amaze imyaka ine (4) akora uyu murimo muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba yararanzwe n’ibakwe ndetse n’impinduka zaganishaga iriya kaminuza aheza.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza buvuga ko uyu mugabo w’imyaka 61 mu gihe yari amaze kuri uriya mwanya, yabaye intangarugero.

Iyi kaminuza igira iti “Turamushimira ku myaka ine yaranzwe no gukora nk’intangarugero ubwo twakoranaga ndetse n’indi myaka myinshi yamaze akorera igihugu n’ibindi bihugu yagiye abamo.”

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza kandi bwashimiye Dr Murigande urangwa n’imyitwarire myiza aho aba ari hose.

Bati “Ni umuntu w’ingirakamaro akaba umuyobozi utanga urugero rwiza kandi akaba intangarugero ku rwego ruri hejuru cyane.”

Dr Muringande ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’imibare, yakoze imirimo inyuranye yo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda.

Kuva muri 2002-2008 yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ava muri iyi Minisiteri ajya kuba Minisitiri Ushinze ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri nyuma aza kuba Minisitiri w’Uburezi.

Azwiho kuba ari umwemeramana no kuvugisha ukuri cyane. Mu biganiro agirana n’Itangazamakuru, avuga ibingu uko abyumva atabiciye ku ruhande.

Abamuzi banaganira na we, bavuga ko yicisha bugufi atajya agira uwo asubiza inyuma kandi akaba inyangamugayo yo ku rwego rwo hejuru.

UMUSEKE.RW 

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nibe umuntu atasazaga.Ese mujya mwibuka ko Gusaza,Kurwara no Gupfa bizavaho burundu?Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana neza ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  • Charles Muligande abanyarwanda benshi bazahora bamwibukira by’umwihariko ku rugamba rw’inkundura yarwanye ku cyicaro cya LONI muri Mata na Gicurasi mu mwaka wa 1994, mu izina rya RPF Inkotanyi, afatanyije na Gerald Gahima na Nyakwigendera Claude Dusaidi. Kandi urwo rugamba rwabyaye umusaruro rwari rutegerejweho n’abarwanaga intambara y’inkundura yo kubohoza u Rwanda.

  • MURIGANDE ndamukunda kubera ko usanga ari “wise” kandi yitonze.Ariko nubwo avuga ko ari umurokore,ntibyashoboka kandi akorana na politike.Politike ituma ukora ibintu bibi.Urugero urabeshya kandi Imana ibitubuza.Muribuka Murigande abwira BBC ko nta ngabo z’u Rwanda zari muli Congo.Bamusaba kurahira mu izina ry’Imana ko ntaziriyo akanga.Nyamara yari azi neza ko ziriyo,kubera ko yari Minister w’Ububanyi n’Amahanga.Urundi rugero,president Nkurunziza nawe yiyita ko ari Umurokore.Nyamara ahora ashima Imbonerakure zamaze abantu zibica mu Burundi.Ntabwo waba Politician ngo ube n’umukristu nyakuri.Never.Kutanywa inzoga kandi ukajya gusenga,sibyo bigira umuntu umukristu nyawe.Ntimukabyibeshyeho.

  • Dr Charles Muligande yari amaze iminsi yijujutira ku mugaragaro ibitagenda muri kaminuza y’u Rwanda. By’umwihariko twibuke ubuhamya yatanze mu mwaka wa 2017 imbere y’Inteko Ishinga Amategeko. Abadepite barumiwe. Kimwe n’abanyarwanda bose.
    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-muligande-yavuye-imuzi-ibyazambije-kaminuza-y-u-rwanda-kugeza-inananiwe
    Nizere ko atari yo mpamvu agiye mu kiruhuko cy’izabukuru hakiri kare, kuko amategeko yamwemereraga kugeza nibura ku myaka 65.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *