Urayeneza Gérard na bagenzi be barakomeza gufungwa, 2 barekuwe bongere bafungwe | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:30 05

Urayeneza Gérard na bagenzi be barakomeza gufungwa, 2 barekuwe bongere bafungwe

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko Urayeneza Gérard n’abo baregwa hamwe bakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, runasaba ko babiri baherutse kurekurwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango bafatwa bakongera bagafungwa. Isubikwa ry’iburanisha ry’uyu munsi ryatewe n’uko umucamanza yari afite izindi manza nyinshi.

Urukiko rwanzuye ko Urayeneza akomeza gufungwa

Iki kemezo Urukiko rwa Muhanga rugifashe nyuma y’urubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa Gérard Urayeneza na bagenzi be batanu bari bajuririye basaba ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Isomwa ry’urubanza  ryagombaga kuba kuri uyu wa 15 Nyakanga, 2020  saa kenda z’amanywa.

Urukiko rukaba rwahinduye italiki  kubera impamvu zitaratangazwa.

Rwemeje ko aba bagabo bakomeza gufungwa iminsi 30 nk’uko Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwari rwabyemeje.

Urukiko kandi rwasabye ko abagabo babiri bari bagizwe abere mu Rukiko rw’ibanze bahita bafatwa nyuma y’isomwa ry’urubanza.

Abo bagabo ni Benjamin Ruganiza na Dominique  Rutaganda.

Mu iburanisha ry’ubushize, Urayeneza Gérard  yari yasabye ko arekurwa atanze ingwate, kubera ko afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso, kandi akaba afite n’inshingano zitandukanye i Gitwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta ngwate  Gérard yatanga ihwanyije agaciro n’ubuzima bw’abantu biciwe i Gitwe.

Ubushinjacyaha bunavuga ko arekuwe yabangamira abatangabuhamya n’iperereza riri kumukorwaho.

Cyakora Gérard yavuze ko hari abandi batangabuhamya Urukiko rukwiye kumva bamushinjura barimo na bamwe mu barokotse Jenoside, babonye aho aba Pasitori 83 bicwa, kandi ko babishe Gérard adahari kuko yari yarahunze akagera i Gitwe barishwe.

We nabo bareganwa barashinjwa icyaha cya Jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso birebana n’amakuru ya Jenoside, ibyaha abo bose  bahakana ko nta ruhare babigizemo.

Kopi y’ikemezo cy’urukiko

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

22 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Come on! Izi techniques ndabona zikabije kweri. Uyu mukino uri kurwego rwo hejuru kuburyo kuwutsinda bisaba abantu bakomeye.

  • Urubanza rwakatiwe kuri Telefoni. Muhebe ibindi muzambwira.

    • Harya ngo u Rwanda n’igihugu kigendera ku mategeko!? Amategeko yahe? Kwande? Yashyizweho nande? Iyo ubajije ibibazo nk’ibi iteka uhita usubizwa ngo “TURI M’UBUDASA”!

  • Inzego nkizi nazorwose basobanuyeriye abantu bakarekagukwiza ibihuha.

  • Umuseke ko muhise muhindura titre se? Ikindi Mutubwire uyu mwanzuro wafatiwe he? Ko muri procedures bizwi cyane ko umwanzuro nk’uyu ufatirwa murukiko!? Uku ni uguhuzagurika.com

  • Nonese ni ba jenosideri bangahe bemera ko bakoze jenoside? naho kuvuga ko yageze igitwe bamaze kwicwa nonese ni kabiri kangahe interahamwe zagambaniraga abatutsi ku zindi nterahamwe kuko zo zajyaga kwica aho batazizi ngo batazazivuga?kuvuga rero ko utari uhari bicwa ntibivuze ko utagize uruhare mu iyicwa ryabo,hari iyo nzi yicishije abo yashatsemo noneho kuko itashakaga ko babimenya ibabeshya aho bajya kwihisha igambana n interahamwe zindi ngo zibakurikireyo zirabica kandi yo ntiyari ihari none se ushaka kuvuga ko itabishe ra? Erega aba Bose bibwiragako batazabiryozwa niyo mpamvu none uyu munsi intero yazo ni ukuvuga ko zabeshyewe yewe mukomeze mwivugire kuko amaraso yo azabakurikirana iteka.

    Hari iyo bafunze ko yishe iwacu maze ivugako bayibeshyera ngo yo yajyaga mu gitero gusa ukibaza uti ujya mu gitero se ukaba umwere ute ra? Kandi ubwo yari konseye.

  • @Ruth na @Alexendre!! muri kuguma murogotwa kubera ibya gerard mwariye cg se mwari mwiteze kurya gusa icyo nababwira ni uko ubutabera bw’imana bukorera mu bantu! mubyange cg mubikunde ntabwo agashinyaguro mwakoreye abacu bizararangirira aho..mwari muzi ko mwabamennye ho amatoni y’ibitaka muziko mwabatabye ubuziraherezo yewe n’abandi mugihishe amakuru yabo bazaboneka…iyo mikino mwakinnye iki gihe cyose na za ruswa zababase kugeza aho mwigambye ngo “leta zose ni zimwe upfa kuba ufite cash!!!” mbabajwe n’abantu mwahaye ruswa bakarya amaraso ya bene wabo umuvumo wayo uzabageza kure nkongera nkibaza no kuri mwe mwirengagiza ukuri mukuzi nubwo ntawabarenganya iyo ubwonko bwimukiye munda biragoye ko umuntu yavuga ukuri!!

  • Rwanda Oyee Oyee Oyee, mbivuga…

  • Iyo nsomye ibyo abantu batukanira hano nibaza umunsi abanyarwanda twatungutse imbere y’Imana icyo tuzavuga, buri wese usanga ahanganiye ubwoko hhhh, niko basha hari umuntu wagutumye kumutukanira? Urabiziko nabo utukanira batakuzi batanakwitayeho?

  • Iyo nsomye ibyo abantu batukanira hano nibaza umunsi abanyarwanda twatungutse imbere y’Imana icyo tuzavuga, buri wese usanga ahanganiye ubwoko hhhh, niko basha hari umuntu wagutumye kumutukanira? Urabiziko nabo utukanira batakuzi batanakwitayeho? Nushinja umuntu ibinyoma uzabibazwa n’Imana, nubamukingira nabyo nuko, mufate iminwa yanyu ireke kubacumuriza ubusa.

  • hahahaha ndatekereza ubutabera nyagahene yasabaga yabubonye!
    ese mwambwira ubundi ko yaje gutanga imodoka naho kuruhukira bamaze kubica hanyuma uruhare rwe rukaba rutagaragara?
    ahubwo nubundi ubwyunge bwahozeho nasabe imbabazi areke kugumya kurushya ubutabets kandi n’abaturage twasabaga ko mubatera icyuhagiro kuko bararwaye ntibumva gahunda za leta kuko bari bafite ubwami bwabo bihariye none umwami wabo aragiye rwose mubafashe bagaruke mu gihugu.

  • Urayeneza ni Umwami Igitwe

  • Ndasabira umugisha umuntu wese wamenye IMANA akaba akora akazi ke neza akurikije ubushake bwayo nta marangamutima agendeye ku mategeko, ariko ndasabira umuvumo umuntu wamenye IMANA akaba azi ubushake bwayo akaba akigendera mu moko azi aho yagejeje igihugu.(Abaheburayo 6 : 4-6)
    Kubaha UWITEKA ni ishingiro ryo kumenya ,ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwirizwa, nanone umupfapfa yibwira mu mutima we ko nta MANA ibaho.

  • Uzabona ishyano weho unyaga kandi utaranyazwe, uriganya kandi utarariganyijwe.Numara kunyaga uzahera ko unyagwe,kandi numara kuriganya bazahera ko bakuriganye. Yesaya 33:1

  • Ubwami bwa Gitwe, Agahugu mu kindi, Umwami muri Repuburika! Abanyagitwe bigishwe kuko ibyo Gerard yabashyizemo byarababase kugera nubwo batemera gahunda z’Igihugu. Uwo Gerard adashaka amuteza isi yose kubera Ruswa. Ubwe yivugiye ko “Igihugu nta cyo kivuze iyo ufite amafaranga”

    • Kijyambere wagabanije ubugome ko isi idasakaye nawe ejo wanyagirwa ra. abanyagittwe gahunda za leta twanze ni izihe? gushyingura iriya mibiri y’abahutu bishwe na fpr mu nzibutso z’abatutsi bazize génocide ? mushatse kubilora se ubundi ntimwabilora hari ubwo bwaba ari ubwambere muyivanze i kabuga ho ntimwabikoze? turashimira inkotanyi zaturoloreye i gitwe tubikuye ku umutima ariko kandi tukababazwa ni inzirakarengane z’abahutu badufashije kugeza inkotanyi zihageze zikabagororera kubica nkaho zabagororeye.

  • Mujye muvuga muziga nshuti! Kuko yaba uregwa, ushinja, ushinjura, umucamanza ndetse natwe tubivugaho, Hari Itureba kdi yo ntijya iriganywa bitinde bitebuke rero kubibazwa byo ntibizabura igihe cyose umuntu aticujije.

  • Ntibyoroshye.

  • Ubu ni ubucamanza bwa satani kuko burarenganya ukuri kukirengagizwa kumugaragaro,naho ubutabera ni ubw’IMANA kandi kwitegura ijuru twabitangiriye hano ku isi.

  • Wowe uri muri uyu mugambi, waba uraguriza he,waba wizeye satani bingana iki, waba warize amashuri angana iki,waba witwaje abakomeye bate,iki ni igihe cyo kwihana kuko Mwuka wera aragusanze nonaha kandi aka kanya, kandi ntuzavuge ngo ntiwabwiwe cg ngo ntiwaburiwe kuko kirazira gukora icyaha cy’icyitumano ( mbese wagipanze) mu buryarya bwinshi warangiza ukiyobera ,ariko IMANA yo ntaho ihishwa,vuba uraba RUVUMWA nka YUDA ( Ibyahishuwe 3:20)

  • Ese umuntu byamumarira iki ahawe iby’isi byose ariko akabura ubugingo buhoraho? Mariko 8:36

  • Niba koko amaraso ya Gerard azakuraho ibibazo by’igitwe nababwira iki

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *