Arusha-Urubanza rw’abahoze muri Ex-FAR – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Arusha-Urubanza rw’abahoze muri Ex-FAR

Urubanza rw’abahoze ari abagaba b’ingabo za Ex-FAR Arusha

Taliki ya 17 Gicurasi mu rukiko rw’ Arusha nibwo hazasoma urubanza ruregwamo abari abagaba bakuru b’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR aribo Gen. Augustini Bizimungu na Gen. Augustini Ndindiriyimana .

Urwo rubanza rwiswe urw’ abasirikari ruregwamo kandi Major Francois Xavier Nzuwonemeye na Capt. Innocent Sagahutu, bose bashinjwa n’uru rukiko ibyaha bya genocide , ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’ intambara. Gen. Ndindiriyimana yatawe muri yombi taliki ya 29 Mutarama 2000 mu Bubiligi , Majoro Nzuwonemeye afatirwa mu Bufaransa taliki ya 15 Gashyantare muri uwo mwaka w’ 2000 ndetse na Cap. Sagahutu afatirwa mu gihugu cya Danemark kuri iyo taliki mu gihe Bizimungu we yafatiwe muri Angola taliki ya 2 z’ ukwa munani 2002.

Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa taliki ya 20 Nzeli 2004, mu kwezi kwa 6 kwa 2009 basabirwa gufungwa burundu n’ubushinjacyaha bo basabaga guhanagurwaho icyaha.

Mu Ukuboza kwa 2008 Theoneste Bagosora ufatwa nk’umucurabwenge wa genocide we yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu biteganijwe tariki ya 30 uku kwezi nibwo azaburana mu bujurire , urukiko rukaba rwarasabye Gen. Gatsinzi kuzaba umutangabuhamya warwo muri uru rubanza.

 

Claire U.
Umuseke.com

 

%d bloggers like this: