Urubyiruko rushora imari mu buhinzi rurasaba kwitabwaho - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:35 21

Urubyiruko rushora imari mu buhinzi rurasaba kwitabwaho

Amajyaruguru: Urubyiruko rushora imari mu buhinzi rurasaba ubuyobozi n’abafatanyabikorwa kurwitaho no kuruha umwanya wo gusangiza abandi ibitekerezo.  Bavuga ko hari byinshi batoroherezwamo n’inzego zitandukanye kandi bataratera imbere  mu mwuga. 

Dominique Xavier ukora ubworozi bw’iminyorogoto n’utundi dusimba agamije kubona ifumbire

Mu nama y’iminsi itatu yagarukaga ku iterambere ry’ishoramari rishingiye ku buhinzi yateguwe n’umushinga “USAID Feed The Future Nguriza Nshore” ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru; urubyiruko rukora umwuga w’ubuhinzi rwasabye guhabwa umwanya wo kugaragaza ibyo rukora, gusangira imbogamizi n’ibisubizo kuri zo ndetse no kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko.

Bavuga ko hibandwa ku bakora ubuhinzi bakuze, aho kwita no kworohereza urubyiruko rufite ubushobozi bukiri hasi.

Alphonsine aba mu Ishyirahamwe ritubura imbuto y’ibirayi, avuga ko ahanini bahura n’ibibazo byo kutagira ubutaka ndetse no kuba batoroherezwa mu kubona ibyangombwa bimwe na bimwe bakeneye.

Yagize ati “Dukunze guhura n’ibibazo bitandukanye birimo kugira ubutaka buto dukoreraho, hari ibitatworohera kubona kandi bihabwa abakora uyu mwuga ariko bakuru; urugero ntanga ni nk’amahugurwa. Turasaba ko nka Leta yadutiza ubutaka tukajya tubukodesha, kuko hari ubutaka bwayo budakoreshwa.”

Uru rubyiruko ruvuga ko uyu mwanya no kwitabwaho rushaka atari ibyo kugaragaza imbogamizi gusa; ahubwo ko rushaka gusangira ubunararibonye rufite, ndetse ahari ibibazo rukahakura ibiterezo by’imishinga ibyara ibisubizo.

Imbabazi Dominique Xavier yorora udusimba dutandukanye yifashisha mu gukora ifumbire ndetse n’ibiryo by’amatungo na Jean Damascene Imanishimwe bavuga ko nanone hakenewe abafatanyabikorwa baba Leta ndetse n’abikorera kugira ngo ibikorwa byabo bizamuke.

Umuyobozi mukuru ushinzwe kugenzura no gukurikirana ibikorwa muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Munyurangabo Jonas, yavuze ko ubufasha bwa mbere ku rubyiruko ari iyi nama aho basangira amakuru ku bibazo bafite ndetse n’ibisubizo.

Avuga bamwe bakura imishinga mishya mu bibazo bya bagenzi babo hagamijwe kubona ibisubizo, anavuga ko atari ibi gusa ahubwo ko hari n’izindi gahunda ziza buri mwaka bitewe n’ubushobozi buhari nka “Zamukana Ubuziranenge” aho yatangiriye mu buhinzi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko uru rubyiruko rukwiriye kwitabwaho by’umwihariko, nk’uko habaho izindi gahunda zigenewe ikiciro runaka.

Yagize ati “Ubuhinzi ni ikintu kizahoraho kuko umuntu akeneye kurya, ishoramari ntirizakorwa n’abasaza. Ni yo mpamvu urubyiruko rukwiriye kuiishyiramo imbaraga ariko na none n’ubuyobozi bw’Uturere bubishinzwe bugashyiramo imbaraga ku buryo haboneka amafaranga afasha urubyiruko, umaze kuyakoresha akayasubiza kugira ngo azafashe bagenzi be.”

Gatabazi avuga ko niba Akarere kagira ingengo y’imari, kategenya amafaranga azafasha urubyiruko mu mishinga yarwo nk’uko hari za VUP zifasha abakuru.

Iyi nama yabereye mu karere ka Musanze, yatangiye ku wa kane tariki ya 10 isozwa kuwa 12 Werurwe uyu mwaka.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney asanga Uturere dukwiye kugira uruhare mu gutganya ingengo y’imari izamura urubyiruko
Urubyiruko rwitabiriye inama ruvuga ko rukwiye guhabwa umwanya wo kugaragaza imbogamizi rufite na bimwe mu bisubizo binyuze mu guhurira hamwe bakaganira

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *