Urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rwakoze igitaramo cyo gushimira intwari | UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rwakoze igitaramo cyo gushimira intwari

Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rurenga igihumbi, rufatanije n’Itorero Inshongore z’Urukaka, rwakoze igitaramo cyo gushimira Intwari z’u Rwanda.

Intore z'Itorero Inshongore z’Urukaka zisusurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Intore z’Itorero Inshongore z’Urukaka zisusurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Iki gitaramo cyabaye kuwa gatandatu tariki 28 Mutarama, hagati ya 18h00-22h00, kitabiriwe n’inzego z’urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugu kugeza ku rwego rw’Akarere, n’abayobozi banyuranye b’Akarere ka Gasabo barimo umuyobozi w’inama njyanama Perezidante Dr. BAYISENGE Jeannette ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Stephen RWAMURANGWA.

Iki gitaramo cyo gushimira intwari z’u Rwanda cyasusurukijwe n’Itorero Inshongore z’Urukaka rigizwe n’abantu barenga 70, hamwe n’umuhanzi Mariya Yohana waririmye indirimbo nk’Intsinzi, inzozi, n’izindi zisingiza intwari z’u Rwanda, n’umuhanzi Immaculée MUKANDOLI n’abaririmbyi be.

Mayor Rwamurangwa Stephen yasabye abitabiriye iki gitaramo gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, no gukomeza kurangwa no kurinda ibyagezweho n’Abanyarwanda. Yibutsa urubyiruko rwa Gasabo ko ejo heza hari mu ntoki zarwo.

Perezidante w’inama njyanama y’Akarere ka Gasabo Dr. BAYISENGE Janette wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori yibukije Abanyarwanda ko ubutwari butagira imyaka buheraho, urebye ukuntu abana b’i Nyange banze kwitandukanya kandi bari bakiri bato.

Dr Bayisenge Jeannette, Umuyobozi wa Njyanama y'Akarere ka Gasabo.

Dr Bayisenge Jeannette, Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Gasabo.

Umwe mu ntwari zarokokeye i Nyange, SINDAYIHEBA Fanuel yashishikarije urubyiruko gukomeza ubumwe bakagera ikirenge mucya bakuru babo.

Mu rwego rwo kwizihiza ibikorwa byo mu cyumweru cyahariwe intwari kizasoza ku itariki 01 Gashyantare hizihizwa umunsi w’intwari mu gihugu hose, Akarere ka Gasabo kanateguye imikino ihuza imirenge yose igize akarere.

Urubyiruko rw’akarere ka Gasabo rwasabwe gukomeza kwibanda ku nsanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi w’intwari ku nshuro ya 23, igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa ahanura urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa ahanura urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo.

Abayobozi banyuranye b'Akarere bari bitabiriye iki gitaramo.

Abayobozi banyuranye b’Akarere bari bitabiriye iki gitaramo.

Mariya Yohana aririmbira abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zikundwa na benshi.

Mariya Yohana aririmbira abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zikundwa na benshi.

Itorero Inshongore z’Urukaka ribyinira abitabiriye iki gitaramo.

Itorero Inshongore z’Urukaka ribyinira abitabiriye iki gitaramo.

Igitaramo cyari kitabiriwe n'abantu benshi.

Igitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi.

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Karemera

    January 31, 2017 at 6:12 am

    Muri Gasabo nta Kujenjeka, RWAKIYANJA uri umuntu w’umunana…. Inshongore z’urukaka mwerekanye ubunyamwuga pe!! Congratulations to Theo RUTAZIGWA.

    • Karemera

      January 31, 2017 at 6:13 am

      Muri Gasabo nta Kujenjeka, RWAKIYANJA uri umuntu w’umugabo kabisa …. Inshongore z’urukaka mwerekanye ubunyamwuga pe!! Congratulations to Theo RUTAZIGWA.

  2. hategekimana

    January 31, 2017 at 10:16 am

    Ntwari mwaritanze niyo mpamvu tugomba kubazirikana mwarakoze! naho inshongore zu urukaka tubashimiye ku igikorwa cyu ubutwari mugira buri mwaka cyo kuzirikana intwari#

  3. KAMALI

    January 31, 2017 at 11:38 am

    Intwari z’u Rwanda ni izo gushimirwa kuko zakoze ibikorwa by’intashyikirwa byaduhaye igihugu dufite ubu. Mwakoze kubazirikana, uwo ni umuco mwiza nimukomereza aho mwaratunejeje. Itorero Inshongore z’urukaka mugeze ku rugero rushimishimishije cyane. Mwasusurukije igitaramo karahava…. twaranezereweeeeeee.. Congs

  4. RWEMA

    January 31, 2017 at 11:41 am

    Nimwe ba Mbere mwakoze igitaramo nk’iki mu gihugu. Oye kabisa… urubyiruko rwo muri Gasabo rurakora .. Mayor Rwamurangwa niyo mpamvu atsindira ibikombe pe!!!

  5. RWAGASANI

    January 31, 2017 at 11:46 am

    Mwakoze cyane ntore z’indengabaganizi za Gasabo…. Turabizi ko muri Gasabo nta Kujenjeka!! Uyu muhigo mwawesheje rwose…mwabimburiye abandi. Inshongore z’urukaka zo zatweretse ko ari abataramyi ku muco w’igihugu, Bravo bravo!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

%d bloggers like this: