Urugendo rwa Kabila muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ruravugwaho byinshi | UMUSEKE

Urugendo rwa Kabila muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ruravugwaho byinshi

Kuri uyu wa mbere tariki ya  22 Gashyantare 2021, Uwahoze ari Perezida wa RD.Congo Joseph Kabange Kabila yatangiye uruzinduko rw’Icyumweru mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Joseph Kabila yatangiye uruzinduko muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu

Akimara gusesekara i Abhu Dabu muri UAE hahise hatangira guhwihwiswa amakuru avuga ko uyu wahoze ayobora Congo Kinshasa yaba yakuyemo ake karenge agahunga Perezida Antoine Félix Tshisekedi uri gufunga umusubirizo inshuti z’akadasohoka za Kabila n’ibikomerezwa byo mu ishyaka rye.

Joseph Kabila yahagurutse i Lubumbashi agana i Lusaka niho yafatiye indege yamujyanye Abhu Dabi. Bamwe bavuga ko urugendo rwe ruzamara iminsi itatu ndetse rukaba ari ubutumire mu Nama ihuza ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’umugabane wa Africa.

Abakurikira Politiki ya RD Congo bavuga ko umwuka utari mwiza hagati ya Kabila na Tshisekedi ushaka gusenya ishyaka rya FCC yifashishije kwambura imyanya ikomeye abayoboke baryo, bishobora kuba bigeze kure ndetse Kabila akaba yanahunga igihugu.

Barnabé Kikaya Bin Karubi, wabaye Umujyanama wa Kabila mu bya dipolomasi yavuze ko urugendo rwe ruzamara iminsi itatu.

Gusa hari impapuro zijyanye n’ubutumwa bw’akazi za bamwe mu basirikare baherekeje Joseph Kabila zigaragaza ko bazamara iminsi 15 muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu bigakekwa ko na Kabila ashobora kuhamara icyo gihe.

Kabila yavuye i Kinshasa ajya i Lubumbashi aho yibera mu bikorwa by’ubworozi ahitwa Kashamata.

Abarwanashyaka ba FCC ishyaka rya Kabila bamaze iminsi barabuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igitutu bari kotswa impande n’impande uhereye mu Nteko zombi kugera mu myanya ikomeye mu butegetsi aho utisanze mu buroko ari kweguzwa mu nshingano ze.

Hari amakuru avuga ko Kabila yerekeje muri UAE kugira ngo afate umwanya uhagije wo gutuza.

Joseph Kabila nyuma yo kwamburwa Abasirikare bamurinda bagasimbuzwa Abapolisi, uwahoze ari Perezida yahise abona ko ibintu byahinduye isura ari naho benshi bemeza ko umwuka utari mwiza hagati ye n’uwamusimbuye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Yakoze neza atanga ubutegetsi binyuze mu matora abatabishobora nibo bazahura n’ikibazo gikomeye azajyanwa ICC Chebeya bizamuhama ariko azakatirwa imyaka 5 arekurwe agarutse akiyamamaza azatsinda amatora. Umuntu wese unyuze gereza ikamurekura burya aba ari umwere niyo mpamvu kumushyira mu kato biba bitari byiza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *