Urukiko muri Kenya rwahagaritse ikemezo cyo kwirukana Abashinwa 4 - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:07 13

Urukiko muri Kenya rwahagaritse ikemezo cyo kwirukana Abashinwa 4

Urukiko muri Kenya rwahagaritse ikemezo cyo kwirukana abaturage bane bakomoka mu Bushinwa, batawe muri yombi nyuma y’uko umwe muri bo agaragaye akubita umukoze w’umunya-Kenya.

Aba Bashinwa uko ari bane itegeko rya Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ryari uko birukanwa bagasubizwa iwabo

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Fred Matiang’i’ mu cyumweru gishize yasinye inyandiko itegeka ko bariya Bashinwa  basubizwa mu gihugu cyabo.

Iyo nyandiko yatumye Polisi igira uburenganzira bwo kubafata, bagafungwa indi minsi 15. Nta kirego cy’Urukiko cyari cyatanzwe kuri bariya bantu.

Batawe muri yombi uko ari bane tariki ya 9 Gashyantare 2020 ubwo abashinzwe iperereza bageraga muri Restora yitwa Chez Wou  iri ahitwa Kileleshwa mu Mugi wa Nairobi.

Umwe muri bariya Bashinwa akekwaho gukubita umukozi we ukomoka muri Kenya amuziza gukererwa.

Amashusho agaragaza icyo gikorwa yasakaye henshi ku mbuga nkoranyambaga.

BBC

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *