Urukiko rwakatiye Dr Kayumba Christopher gufungwa umwaka umwe | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 8:14 28

Urukiko rwakatiye Dr Kayumba Christopher gufungwa umwaka umwe

Kuri Twitter y’icyahoze ari igitangazamakuru ke, The Chronicles giheruka guhagarika imirimo yacyo kugeza igihe kitazwi, batangaje ko Mwarimu wa Kaminuza, Dr. Kayumba Christopher yakatiwe gufungwa umwaka umwe muri Gereza.

Dr Kayumba Christopher ni umwe mu bakunze kumvikana kuri Radio asesengura politiki

Uyu mugabo wakunze kumvikana mu Itangazamakuru asesengura Politiki y’Akarere na Mpuzamahanga, yafatiwe ku Kibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu Ukwakira 2019.

Afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali, akaba aburanira mu Rukiko rwa Kicukiro, ari na rwo kuri uyu wa gatatu rwamukatiye gufungwa umwaka umwe muri Gereza.

Dr Kayumba Christopher, Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 5 kubera ibyaha bibiri bumukurikiranyeho, icyo guteza umutekano muke ku Kibuga k’Indege n’icyo Gusinda mu ruhame.

Urukiko rwamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku Kibuga k’indege, rumuhanaguraho icyaha cyo gusindira mu ruhame.

Yahanishijwe gufungwa umwaka umwe muri Gereza akaba ashobora kujurira.

Kuri Twitter y’igitangamakuru ke, (ubu cyabaye gihagaze) banditse ko ashobora kuzafungurwa mu mpera z’Ukuboza cyangwa muri Mutarama 2021 habazwe amezi 8 amaze muri Gereza.

Dr Kayumba ni umwe mu Basesengura politiki mpuzamahanga, ni Umunyamakuru ufite inararibonye, ndetse washinze igitangamakuru The Chronicles cyabanje gusohoka ku mpapuro nyuma kirahagarara, kijya kuri Internet, ubu na bwo cyabaye gihagaritse gusohora inkuru.

Uyu mugabo ni n’Umwarimu muri Kaminuza aho yigisha mu Itangazamakuru.

Mu Ntangiriro za Nyakanga 2020 the Chronicles cyatangaje ko gihagaritse gutangaza izindi nkuru

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abanyamakuru Vision 2020 bayirimo indani!! Jye ariko mbona basarura urusorongo icyo babibye: guhakishwa ukuri bagombye kuvuga.

    • Nizere ko nasohoka muli gereza azareka inzoga burundu.Nizo zamuteye ibi byose.Ariko tuge tumenya ko Imana itabuza abantu gusoma kuli Vino cyangwa inzoga nkeya.Icyo ibuzanya ni ugusinda.Urugero,muli Tito igice cya 2,umurongo wa 3,Imana isaba abakristu “kutanywa inzoga nyinshi”.
      Bibiliya ivuga ko “Abasinzi” batazaba mu bwami bw’Imana.Kubeshyera Imana ngo gusoma kuli Vino ni icyaha,ni wowe ahubwo uba ukoze icyaha cyo kubeshyera Imana.

  • Ntidukeneye abahanga n’abasesenguzi mu Rwanda. Dufite intore twahawe n’imana, izi byose, yahawe diplome ya Havard. Ibinyamakuru dukeneye n’ibyerekeye kurongora neza, kunyaza, no gucumita kuri YouTube. Nibagifunge

  • Ese we kuki mutatwereka yambaye irosa arimo kuminuza?

  • Uyu mugabo yazize gukora comments yibyo we atemera. Gusa yishe career ye yarafite ikinyamakuru ke none cyarafunze kubera amikora yari umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda nava muri Gereza azasanga umwanya we warafashwe. Ibi kandi byagiye biterwa no gukunda agatama.

  • BBBBBBBBBBBBBBBB

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *