Urukiko rwasabye Gereza ya Mageragere gukosora ‘ibibangamira uburenganzira bwa Rusesabagina’ | UMUSEKE

Urukiko rwasabye Gereza ya Mageragere gukosora ‘ibibangamira uburenganzira bwa Rusesabagina’

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, mbere y’uko Paul Rusesabagina avuga inzitizi ye, Urukiko rwabanje gusoma inyandikomvugo ya raporo rwakoze mu rugendo rwagiriye kuri Gereza ya Mageragere, ruvuga ko rwasanze hari uburenganzira bw’umufungwa bwahonyowe.

Perezida w’Inteko iburanisha yavuze ko tariki ya 1 Werurwe 2021, guhera saa munani z’amanywa Urukiko rwagiye i Mageragere ruvugana na Rusesabagina, Me Gatera ndetse na Gereza ya Mageragere.

 

Raporo ku isurwa rya Gereza ku KIBAZO Rusesabagina Paul yagejeje ku Rukiko

Urukiko rwavuze ko ubwo isurwa ryabaga hari Perezida w’Urukiko Muhima Antoine, Umucamanza Ndagijimana Eugene, Mukamurenzi Beatrice, Umucamanza n’Umwanditsi Nyamutama Epax. Hari Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, na Ruberwa Bonaventure Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu.

Hari Rusesabagina Paul, Me Jean Felix Rudakemwa na Me Gatera Gashabana n’abayobozi ba Gereza, Kamugisha Michel Umuyobozi Mukuru na Iyamuremye Pierre Damien Umuyobozi wungirije n’uwahoze yungirije Umuyobozi wa Gereza, Uwimpuhwe Uwamahoro Beatrice.

Basuzumaga ikibazo Rusesabagina n’abamwunganira bagaragaje tariki 26 Gashyantare 2021, cyo kutagira uburyo buhagije bwo gutegura urubanza, inyandiko zifatirwa n’ubuyobozi bwa Gereza bituma adatanga umwanzuro we ku gihe.

Abunganira Rusesabagina basubiye mu byo bwabwiye Urukiko mu iburanisha, ko bafite imbogamizi ku kuba inyandiko zimwe za Rusesabagona zifatirwa izindi bakazimugezaho bitinze, ndetse hakaba hari imiti atahawe, bikaba imbogamizi kuko atabasha gutegura urubanza.

Rusesabagina avuga ko atazi umubare w’inyandiko zafatiriwe, ku buryo anazisubijwe atamenya izavuyemo.

Inyandiko itanga ikirego ifite paji 269 naho ibijyanye na yo nka annex zikagira paji 3000 akaba akeneye mudasobwa yo kubasha kuyisoma no kwiregura, no kubona matara kugira ngo abashe kuyisoma kuko amatara azimwa kare

 

Gereza icyo yabivuzeho…

Ubuyobozi buvuga ko nta nyandiko za Rusesabagina bwafatiriye, ko nta kinjira muri Gereza kitasuzumwe kuko biri mu mabwiriza ya RCS, ni muri urwo rwego ngo inyandiko ze zafashwe zikagenzurwa kandi akazisubizwa.

Gereza ivuga ko icyo kibazo atakivuze, ngo bacyumvise mu rukiko, ariko RCS yemera ko hari ubwo inyandiko za Rusesabagina atinda kuzisubizwa.

Umwanzuro w’Urukiko kuri ibi…

Perezida w’Urukiko avuga ko kuri ibyo bibazo bibiri, byo gufatira inyandiko, Urukiko rwabonye ko hari ibyo gukosorwa kuko Rusesabagina adafite ibimufasha ngo ategure urubanza rwe.

Rurebye ubunini bwa dosiye rwasanze agomba guhabwa ibimufasha birimo imashini irimo dosiye ye, Gereza ikamuha umwanya uhagije wo gutegura urubanza rwe.

Inyandiko ze zifatirwa n’izo amara igihe atarazisubizwa, Urukiko ruvuga ko mu burenganzirwa umugororwa ahabwa n’amategeko, hanasuzumwe andi mategeko ashyiraho RCS, n’amategeko mpuzamahanga, urukiko rusanga inyandiko za Rusesabagina ahererekanya n’abamwunganira zitagomba gufatirwa na Gereza.

Ku nyandiko zitarebana n’urubanza n’ibindi binyuzwa ku bamwunganira ngo byajya bikorerwa raporo, bikanyuzwa mu buyobozi bwa Gereza.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nubwo Politike ikiza bamwe,iteza benshi ibibazo bikomeye,harimo no gufungwa.Ikindi kandi,politike iteka ijyana n’intambara.Niyo mpamvu benshi bitewe n’imyemerere yabo,benshi batajya muli politike.Kubera ko amahame y’Imana abuzanya kurwana,agasaba kugundana,ndetse agasaba gukunda abanzi bawe.
    Nubwo bamwe bavuga ko ibyo bidashoboka,hariho ababishobora,nubwo aribo bake cyane.Ariko ibyo bihura n’uko Yezu yerekanye ko abakristu nyakuli bazaba bacye cyane.Asobanura yuko abigishwa be bazarangwa n’uko bativanga mu by’isi.Akenshi iyo Yezu yavugaga ISI,yashakaga kuvuga abantu bose bakora ibintu Imana itubuza: Inzangano,intambara,Ruswa,ubujura,ubusambanyi,etc…Niyo mpamvu yavugaga kenshi yuko Abigishwa be atari ab’isi.

    • @ Niba kurwana ari icyaha,ngaho dusobanurire impamvu ba Dawudi,Yosuwa n’abandi Imana yabategetse kurwana intambara nyinshi nawe uzi kundusha.

      • @ Gatanazi,imana yategetse umwami David na Yosuwa kurwanya abantu bali batuye mu gihugu cya Kanani (Canaan),kubera ko “basengaga ibigirwamana”.Mu yandi magambo,barwaniraga “inyungu z’Imana”.Niyo mpamvu Imana yabatizaga Abamarayika bakabafasha,bagatsinda abo barwanaga nabo.Naho intambara z’iki gihe,abantu barwana bashaka inyungu zitali iz’Imana.Urugero,reba intambara Amerika ishoza muli Irak,Afghanisatan,etc…Reba Kabila ahirika Mobutu,Obote ahirika Idi Amin,Hitler ateza intambara ya 2 y’isi.Ikindi kandi,Yezu washinze idini ry’Abakristu,yabasabye gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo.Ndetse ababwira ko abarwana bose bazicwa n’Imana ku munsi w’imperuka nkuko Matayo igice cya 5,umurongo wa 44 havuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *