Urukiko rwasanze nta mpamvu n’imwe yatuma Rusesabagina aburanishwa n’Inkiko zo mu Bubiligi | UMUSEKE

Urukiko rwasanze nta mpamvu n’imwe yatuma Rusesabagina aburanishwa n’Inkiko zo mu Bubiligi

Paul Rusesabagina n’abo baregwanwa basubiye mu Rukiko rw’Ikirenga kumva icyemezo cy’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza rubaburanisha ruri i Kigali, Umucamanza yavuze ko urukiko rwanzuye ko inzitizi y’iburabubasha y’Urukiko yatanzwe na Rusesabagina nta shingiro ifite.

Abunganira Paul Rusesabagina bavuze ko ahise ajurira

Umucamanza yahaye izina uru rubanza, ko “ari urwa Nsabimana Callixte uzwi nka Major Sankara na bagenzi be”, avuga ko Rusesabagina yaburanye avuga ko Ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bwiyambuye ububasha buha dosiye ye ubwo mu Bubiligi.

Urukiko ngo rwasuzumye niba Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza nta bushobozi rufite rwo kuburanisha Rusesabagina Paul.

Rwavuze ko Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’umutwe wa MRCD-FLN ufite ibirindiro mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda wagiye ugaba ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda, mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, we (Rusesabagina) n’abandi bayobozi bateye inkunga ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Yavuze ko Ingingo ya 42, igika cya kabiri y’itegeko no 30/2018 ryo ku wa 2 Kamena 2018, rigena ububasha bw’Inkiko riteganya ko Urugereko rwihariye rw’Urukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rwa mbere umuntu wese harimo n’abanyamahanga, imiryango cyangwa amashyirahamwe bitari ibya Leta byo mu Rwanda cyangwa mu mahanga bikurikiranyweho kuba byarakoreye ibyaha mu Rwanda cyangwa mu mahanga byo ku rwego mpuzamhanga cyangwa birenga imipaka y’ibihugu.

Hasesenguwe ibiri muri iriya ngingo, Urukiko rusanga ruriya rugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu ku rwego rwa mbere wakoze ibyaha by’iterabwoba haba mu Rwanda cyangwa hanze y’igihugu.

Nyuma yo kubwira Rusesabagina ibyo ibyo amategeko ateganya, rwavuze ko Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu afite bwaba ubw’u Rwanda cyangwa ubw’Ububiligi kubera ko bimwe mu bikorwa bigize ibyaha by’iterabwoba akekwaho birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN ufite ibirindiro biri hanze y’u Rwanda no gutera ubwoba byarakorewe mu ifasi y’u Rwanda.

Ibyo Rusesabagina avuga ko Ubushinjacyaha bwohereje ububasha mu Bubiligi, nta shingiro bifite.

Ati “Urukiko rurasanga ibyo Rusesabagina n’umwunganira bavuga, ko Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera ko mu nyandiko itanga ikirego Ubushinjacyaha bwiyemereye ko yaburanishwa n’inkiko zo mu Bubiligi kuko ari Umubuligi n’uko yakoherezwa kuburanishwa n’inkiko zo mu Bubiligi, nta shingiro bifite nk’uko byasobanuwe uru rukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha hagendewe ku ngingo ya 42 y’itegeko rigena ububasha bw’inkiko ryavuzwe, bityo rero hakaba nta mpamvu yatuma urubanza rwohererezwa inkiko zo mu Bubiligi kuko ububasha bwavuzw en’itegeko bureba gusa inkiko zo mu Rwanda.”

Yavuze ko ibyo kuba Ubushinjacyaha bwarahaye dosiye inkiko zo mu Bubiligi bitagena ububasha bw’inkiko. Rwanzuye ko hadasuzumwa iby’uburyo Rusesabagina Paul yafashwemo.

Urubanza rwahise rukomeza. Ababuranyi bose barahari.

Ku ruhande rw’abunganira Paul Rusesabagina Urukiko rwavuze ko hiyongereyemo Me Rudakemwa Felix. Me Gatera Gashabana yahawe ijambo avuga ko Umwanditsi yandika ko uwo yunganira ajuririye icyemezo cy’Urukiko cyasomwe.

Wasoma uko Rusesabagina yaburanye tariki 17 Gashyantare 2021.

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Inshuti yawe Pastor igukozeho.Umufaransa witwaga Voltaire yabwiye Imana ati:”Mana yanjye,uzandinde inshuti zanjye.Abanzi banjye nzabicungira”.Muli iyi si,nta rukundo rubamo.Habaho “inyungu”.Ntawuzi inyungu uriya Pastor yakuye mu kugambanira Rusesabagina,ariko zirahali.Na Yuda yagambaniye Umwana w’Imana kubera amafaranga.Gusa kugambanira inshuti yawe bitera inkomanga ku mutima (troubled conscience).Niyo mpamvu Yuda yiyahuye,n’amafaranga bamuhaye akayajugunya.

  • Ngo inzego zo hejuru muri USA zavuganye ninzego zo hejuru cyane à Kigali.Ibyo bishatse kuvuga iki?

  • Ikibazo gikwiye kubazwa ubucamanza bwo mu Rwanda: Umuntu ushinjwa ibyaha ufashwe ku buryo budakurikije amategeko (budasobanutse), ashobora kuburana mu buryo bukurikije amategeko? Uru rubanza ni igipimo cy’ubwigenge bw’abacamanza bo mu Rwanda.

  • Abayobozi bacu bashobora kuba batari bamenya ko bayoboye igihugu cyitwa repubulika yu Rwanda gikurikiza amaserano mpuzamahanga rwasinyweho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *