Urukiko rw’Ikirenga rwamaganye ibikorwa by’abagore bafashe Umucamanza mu mashati | UMUSEKE

Urukiko rw’Ikirenga rwamaganye ibikorwa by’abagore bafashe Umucamanza mu mashati

Rusizi: Urukiko rw’Ikirenga mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu Mbere tariki 12 Nyakanga 2021 rwihanije buri muntu wese ushyira iterabwoba n’igitutu ku Mucamanza kuko bihanwa n’amategeko, bikurikiye ibikorwa byo kutishimira Umwanzuro w’Umucamanza warekuye abantu bakekwaho kwambura abagore amafaranga i Rusizi bagakora igisa no kwigaragambya.

Ku wa Gatanu tariki 09 Nyakanga 2021, UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’abagore bo mu Karere ka Rusizi bazindukiye ku Rukiko rw’ibanze rwa Kamembe bagasagarira Abakozi b’Urukiko barimo Umucamanza n’Umwanditsi w’Urukiko.

Abo bagore bafashe Umucamanza mu mashati bavuga ko batanyuzwe n’umwanzuro wari wafashwe na we wo kurekura abari bafashwe bakekwaho ubwambuzi bushukana.

Aba bagore bavugaga ko bashishikarijwe kujya mu ihererekanya ry’amafaranga (pyramide) babeshywa ko ari ibimina mu buryo bubiri, hari ikitwa ‘Ujama’ ndetse na ‘Blessing’ baje kwamburirwamo bandikira Minisitiri w’Intebe ku wa 01 Kamena 2021 basaba Leta ko yabafasha kwishyuza ababambuye amafaranga yabo.

Mu gisa n’imyigaragambyo ku wa 09 Nyakanga 2021, aba bagore bavuze ko bandikiye Umushinjacyaha Mukuru (Procureur General) basaba ko dosiye ya Niyoyankunze Esperence ikurikiranwa i Rusizi, ariko siko byagenze ahubwo bamubonye yarafunguwe atabishyuye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni magana atanu yabambuye nk’uko babivuga.

Rusizi: Abagore bakoze igisa nk’imyigaragambyo bafata umucamanza mu mashati

Nyuma y’ibi bikorwa, Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Mbere tariki 12/07/2021 rwasohoye Itangazo rinenga ibyakozwe by’aba bagore bo mu Karere ka Rusizi rwibutsa ko mu gihe umuntu atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko  hari amategeko amurengera.

Itangazo hari aho rivuga riti “Urukiko rw’Ikirenga rwababajwe n’ibyo bikorwa bigayitse ndetse rukaba bubinenga, ruboneyeho kwibutsa buri wese by’umwihariko abagana Inkiko ko amategeko agenga imiburanishirize y’imanza ateganya uburyo bwifashishwa n’umuburanyi mu kugaragaza uko atishimiye icyemezo cy’Urukiko aho kwiyambaza izindi nzira zidateganywa n’amategeko.”

Urukiko rw’Ikirenga rwibukije buri wese ushyira iterabwoba cyangwa igitutu icyo ari cyo cyose ku Mucamanza kubera icyemezo yafashe ko bihanwa n’amategeko.

Abaturage baganiriye na UMUSEKE ku wa Gatanu ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe bavugaga ko bashaka kwishyurwa amafaranga yabo kubera ko ari yo bari bacungiyeho, kuba barambuwe byabagizeho ingaruka zirimo no gusenya ingo kuko hari abagore bari babigiyemo abagabo babo batabizi.

Umuturage umwe ati ”Ntabwo ari imyigaragambyo nk’iyo muzi, twicaye ku rw’Ibanze tuje kubaza impamvu tutabona amafaranga yacu. Abo RIB yagiye ifata bagiye bafungurwa tutishyuwe, ntabwo tuzi impamvu bafunguwe ntitwizeye ko tuzayabona kandi bari gufungurwa.”

Ibaruwa y'Urukiko rw'Ikirenga

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ahubwo jye njya nibaza aho tuva n aho tujya nkahabura neza.
    1.None se na we mbwira uyu munsi ni umunyeshuri wahohoteye umwarimu kuko ngo guhana umunyeshuri kuri ubu byabaye mama wararaye;
    2. Umuyobozi arandagazwa n umuturage imbere y abo ayobora ngo ni freedom akamucira mu maso kakahava;
    3. None bigeze aho umucamanza afata icyemezo akakizira kandi biri mu bubasha bwe, ikindi utanyuzwe n umwanzuro runaka hari procedure ikurikizwa;
    4. Ariko ubundi mbaze ko leta yarushye uwo muturage hari uwari wamuhumye amaso ngo ajye gutanga ayo fr. None bati leta nitwishyurize nk aho bajya kuyajugunya yari ihari. Yewe HE afite ibibazo byinshi kubera injiji z abaturage afite. Nimukomeze mwigishe yenda bizatanga umusaruro.

    • umbaze nkubaze, cg hagire ugusubiza numvireho. mu manza z ibi bimina numva sindumva harimo abagabo bari kurega ngo bakorewe ubwambuzi bushukana, ko abagore dushoboye abandi bagore badushuka gute? gusa nakwisabira leta gushishoza kuko nyamara abagore muri iyi minsi basigaye bajya gukora akantu kose bavuga ngo azibeshye nzamujyana muri RiB nkaho atakabaye akumira icyaha mbere. gusa ntangajwe n uko nabuze na hamwe havuga ko abo bagore bari gukorwaho iperereza kubera gusagarira umucamanza, ubwo iyo habamo umugabo biba bigeze he? nihitiraga da, ko njye nahawe ijambo.

  • Reka nkwibarize muvandimwe Muganwa,koko wisuzumye urasanga uretse kuba wihishe mumwambaro wo guhohotera abantu ibitekerezo byawe byunguye iki ubuyobozi cg abaturage?
    Icyambere uti byarangiye babuza gukubita abanyeshuri!!! Akumiro karagwira,none c koko uwakubwiye ko amanyeshuri ari abo gukubitwa ninde?
    Ikindi uti abayobozi babacira mumaso hahhhh yewe ndumiwe ubu c bihuriye he nabaturage bahugujwe miliyoni zabo?
    Noneho uti kuki batanze amafaranga baratera nde imbabaxi? Amategeko aberaho iki,niba baratanze amafaranga batekewe umutwe bagomba kugibokwa namategeko kuko ubwambuzi bushukana buhanwa namategeko,nubwo ibyo bakoze atari byo ariko bihe Leta n’inkiko isomo kuko kwihisha mububasha bw’amategeko ukarenganya abantu bizajya bikurikirwa nibintu nka biriya,rwose bskosheje ariko igikorwa cyabo ni isomo rikomeye kubarenganya abantu bitwaje ububasha,niba hari abo uyobora cg ufite munshingano bihangane kuko baragendesheje,abantu bose bigize UZI ICYO NDUCYO bitonde kuko uhiga inyamaswa cyane ukayimara ubwoba.

    • @James ko narinzi ko wowe ugiye ku mukosora, none ce ikosa rikosozwa irindi? Naho kuvuga ngo Isomo rikomeye ni ugufata mu mashatiabacamanza ko wagirango urashaka kwibera mu gihugu kitagira abacamanza kuko niba ushaka kurenganurwa ntiwakwishimira ko abaturage basagariye abacamanza. Ahubwo nuko ari ubwambere biba mu Rwanda abo bagore umucamanza yari kubakubita iminsi 7 mwo..bakamenya ububasha bw´umucamanza. Hari icyo baba bakubwiye mu rukiko ” ko nutemera imikirize y´urubanza…ukora..”Utabikoze rero ugakurikira umucamanza…aho ho..abacamanza baba bagira abapolice.

    • ariko c @james, ubwo tubyite ngo iki? sinzi aho wize ukagera ariko utekereje neza wasanga hari icyo guhanwa na mwarimu byakumariye, simpakana ko hari abarimu bahananaga ubugome muri bo niko mbitekereza ariko wenda agusobanuriye wanamwumva, ariko c ushyigikiye ko umunyeshyuri ajya hejuru y umwarimu ngo bose nabantu? umwarimu ntiyaba ari ngombwa ubwo umunyeshuri yajya yiha ubumenyi, ikindi kuvuga ngo bahugujwe miriyoni zabo ubwo mu bagore 50 bose bashoboye ikigaragara si abakene kuko 50persones kuri 300 millions ni menshi cyane, bigaragare ko basobanutse,ukurikiye neza wasanga harimo benshiiiii babujijwe kujya muri ibyo bintu bagashwana n imiryango yabo ngo irababuza uburenganzira bwabo, ubu bari mu mazi abira cg imiryango yaricecekeye ngo idacumbikirwa na RIb yashinjwe ihohotera. ese leta irebere buri munsi ibabuza kujya muri pyramides abadamu bati turashaka gukira vuba dore nintanga 500 000 barampa 4 000 000? mu kanya ngo leta dufashe barayariye? nisanga nta shingiro bati wowe uvuga utyo ubiri inyuma turagukubita? james sinzi uwo uriwe nicyo uricyo ariko twigendera ku marangamutima ya none abo bamama njye ndumva ahubwo bakwiriye guhanwa pe kuko n ejo n ejobundi abacamanza bajya bakubitwa ngo baciye urubanza nabi

  • @ James sinkigikiye amakosa namba. Ariko sinashyigikira n injiji!!! None ko babonye ubwenge nako ubugoryi bwo kwattacka umucamanza kuki babuze ubwenge bubereka ko indonke bifuza batavunikiye zirimo ikibazo? Ese ubundi nkubaze uwo muturage wumva ko atanga fr angana atya akabona inyungu zikubye kangahe akemera gutanga imitungo ye wamwita iki? Ni injiji rwose. Naho ibyo kuvuga ngo mwashize ubwoba byo muribeshya. Burya procedures zibereyeho gukurikizwa wumvaga niba barishyize hamwe bakajurira.? Ngo bagiye kurwana no kwigaragambya. Apu ndabagaye rwose.

  • None se @ James nkwibarize: twishimire umuturage utagira ikinyabupfura cg umunyeshuri umeze atyo? None se nyine ko utubwira amategeko akaba ahari kuki uwaba yarenganijwe atagana ubuyobozi ko bufite inzego zitandukanye. Ubwo se mwese niba mufite umugambi wo kubura ubumuntu n ikinyabupfura turagana he? Erega twemere ko burya mu rubanza navamo ibintu 2: gutsinda ndetse no gutsindwa. Icyindi kandi hatsinda ufite ibimenyetso and not amarangamutima.

  • Igitekerezo cyange nticyumvikane nabi, nubwo barengereye ntibitabaze amategeko kandi ahari bakaba baratanze amafaranga atagira inyandiko cyagwa amasezerano ntitukirengagize barusahurira munduru ko bahari, ugiye kuri Account yuyu barega ayamafaranga wayasangaho, kandi umubajije inkomoko yayo ntayo yabona gusa ibintu bipfira mugukora Dossier naho umucamanza ararengana abayakurikije amategeko, haba hari ibimenyetso byakitaweho mugukora iperereza ariko muri dossier urebye ibirimo usanga harimo tena, nubwo nabo bazitaba bakaburana harebwe nicyatumye bageraho bashaka gukubita umucamanza tujye dukoma urusyo dukome n’ingasire.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *