Urukundo akunda umuziki rwamukururiye mu kuzamura abanyempano babuze ubushobozi | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:40 07

Urukundo akunda umuziki rwamukururiye mu kuzamura abanyempano babuze ubushobozi

Niragire Marie France wamenyekanye cyane muri Cinema akina film ubu akaba yarashinze Television y’imyidagaduro, ubu yinjiye no mu kuzamura abafite impano mu muziki babuze ubushobozi bwo gushyira hanze ibihangano byabo. Avuga ko iki gitekerezo cyashibutse mu rukundo asanzwe afitiye umuziki.

Nirere Marie France avuga ko asanzwe akunda umuziki

Niragire Marie France uherutse gushing Television yitwa Genesis, agiye kwifashisha uyu muyoboro mu marushanwa yiswe ‘Head’s Up Competition’ agamije kumenya abafite impano mu kuririmba by’umwihariko mu njyana za RnB, Gospel, Hip-Hop, Gakondo na Afrobeat.

Avuga ko asanzwe akunda imyidagaduro akaba ari na yo mpamvu yashinze kiriya gitangazamakuru gikora gusa ibijyanye na yo ariko by’umwihariko yakuze akunda umuziki ndetse yagiye agaragara mu bikorwa byawo.

Marie France wabaye mu itorero ry’Igihugu, Urukerereza; afite n’indirimbo yagiye aririmba mu buryo butari ubw’umwuga kubera urukundo afitiye umuziki.

Ati “Natekereje icyatuma barumuna banjye cyangwa basaza banjye bato bafite impano bazizamura, mbona aya marushanwa yaba umuyoboro mwiza.”

Marie France avuga ko yifuza gufasha abafite impano ariko babuze ubushobozi bwo gushyira ahabona ibihangano byabo ndetse n’abandi bahanzi bakizamuka bakeneye uwabasunika.

Avuga ko kuba agiye gufasha ababuze ubushobozi bidahuye n’amateka ahubwo ko “Njye nakuze nkunda umuziki ngahora ntekereza icyo nakora kugira ngo ntange umusanzu wanjye mu iterambere ryawo. Ntabwo njye nabuze ubushobozi bwo kuwukoa ahubwo ni urukundo mfitiye umuziki muri rusange.”

Akomeza agira ati “Gukora ibi nta yindi nyungu mbifitemo ahubwo ni urukundo rw’umuziki kuko njya mbona abana benshi bafite impano ariko babuze ubushobozi cyangwa se aho banyura kugira ngo abantu babamenye ari na yo mpamvu tuzabakorera indirimbo tukabana n’andi mafaranga azabafasha muri urwo rugendo.”

Iri rushanwa ryateguwe n’ikigo cya ‘Genesis Broadcasting Network’ rizabimburirwa no kwiyandikisha bizatangira taliki 3 bisozwe kuri 31 Kanama 2020. Bikazakorerwa ku rubuga rw’iki kigo.

Abemerewe guhatana ni abafite impano mu kuririmba ariko havuyemo abamaze kuba ibyamamare. Abiyandikisha bagomba kuba bari hagati y’imyaka 10 na 35.

Iri rushanwa rikazatangira taliki ya 12 Nzeri 2020, icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’abantu 80 bazarushanwa hagasigaramo 40 ari bo bazakomeza guhatana kugera hasigayemo 10 bazagera ku cyiciro cya nyuma. Kurushanwa bizajya biba buri cyumweru binyuze imbonankubone (live) kuri Genesis TV.

Taliki ya 6 Ukwakira 2020 hazatangazwa urutonde rw’abantu 40 batsinze bakwiye gukomeza mu kindi cyiciro.

Abo bose bazarushanwa kugeza taliki ya 13 Ukuboza 2020 hasigaremo icumi gusa ari na bo bazaba bageze mu cyiciro cya nyuma.

Biteganyijwe ko rushanwa rizasozwa tariki ya 26 Ukuboza 2020 , hazahembwa batatu bazaba babaye aba mbere.

Uzaba uwa mbere azakorerwa indirimbo esheshatu (mini album) ndetse n’amashusho y’indirimbo ebyiri, anahabwe 1000 000 Frw. Uwa kabiri azahembwa 500 000 Frw na ho uwa gatatu we ahembwe 300 000 Frw.

Abazagira uruhare mu gutora abatsinze hazaba harimo akanama nkemurampaka kazaba gafite uruhare rwa 50%, gutorera kuri internet byo bizaba bifite 30% naho ubutumwa bwo mu ndirimbo hamwe n’uko bazitwara muri Studio byo bikazaba bifite 20%.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *