Urukuta rurengera umwana ruvuye ku mubyeyi rwarasenyutse – UMUSEKE

Urukuta rurengera umwana ruvuye ku mubyeyi rwarasenyutse

*Mushakira abana imibereho ariko bari gupfa mu bundi buryo

Ni ibyemezwa n’abana hamwe n’ababyeyi baganiriye n’Umuseke mu gihe igihugu muri iki gihe gihangayikishijwe kandi cyahagurukiye ikibazo cy’abana bato bagaterwa inda. Ishingiro ry’iki kibazo abana n’ababyeyi berekana ko ari uburere bwarengeraga umwana butakiriho.

Ababyeyi ntibaboneka, bituma benshi bishakira amakuru ku myororokere yabo mu gihe kuri iyi myaka aribwo bayakeneye cyane, ayo babone amenshi ni abayobya

Ababyeyi ntibaboneka, bituma benshi bishakira amakuru ku myororokere yabo mu gihe kuri iyi myaka aribwo bayakeneye cyane, ayo babone amenshi ni abayobya bikorohere abagizi ba nabi babahohotera

Mu murenge wa Rusororo muri Gasabo ejo hakorewe ubukangurambaga bw’Umuryango urengera uburenganzira bw’abana CLADHO hamwe n’Akarere bugamije kurwanya ihohoterwa ry’abana n’abagore bigendanye n’ubukangurambaga bw’iminsi 16 buri mu gihugu kuri ibi. Hagaragajwe kandi ko iki kibazo gishingiye ku nshingano z’ababyeyi mu rugo.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wo mu muryango wifashije yabwiye Umuseke ko aganira gacye n’ababyeyi be, ndetse nta na rimwe bajya baganira ku buzima bw’imyororokere ye mu kanya gacye bamubonera.

Gusa yatubwiye ko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere hari ibyo azi yagiye kumva kuri Radio cyangwa yabwiwe n’inshuti ze mu biganiro.

Umubyeyi witwa  Nshutiyase Marie Clarisse nawe yemeza ko ababyeyi batakita ku bana ahubwo bita ku kubashakira ibibabeshaho kurusha uburere bwabo no kubaganiriza..

Ati “Ababyeyi bafata umwanya bashakisha uko {abana} bagomba kubaho ariko ntibamenya ko abo bari gushakira iyo mibereho bapfa mu bundi buryo”

Nshutiyase avuga ko abana benshi uburere bwabo babuhabwa n’abakozi  bo mu rugo kuko ababyeyi baba bagiye mu byo bo bita ‘gushaka ubuzima. Banabubona ntibahe umwana abana ngo baganire ngo barananiwe.

Uko aba bana bakurikira ababagira inama bigaragaza ko bakeneye amakuru koko, aha IP Viviane arigisha abo ku kigo cy'urubyiruko i Rusororo uko bakwiye kwirinda abantu bakuru babashuka ngo babasambanye

IP Viviane arigisha abo ku kigo cy’urubyiruko i Rusororo uko bakwiye kwirinda abantu bakuru babashuka ngo babasambanye

Ingaruka z’ibi ni uko umwana yishakira amakuru ku by’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina akabyishoramo kare kuko urukuta rumurinda ibishuko byinshi biriho none rwasenyutse.

CLADHO yo yibutsa ababyeyi bose ko binateganywa n’amategeko y’igihugu na mpuzamaganga ko umubyeyi afite inshingano yo kurengera umwana we.

Evariste Murwanashyaka ushinzwe iby’uburenganzira bw’abana muri CLADHO avuga ko ruriya rukuta rurengera abana ruvuye ku mubyeyi ubu rwasenyutse muri rusange mu mpande ebyiri.

Ati “ababyeyi ntibakiri kurengera abana ngo babarinde ihohoterwa, nanone iyo bahuye n’ihohoterwa ntibabarengera, hari n’ababyeyi ubwabo bari guhohotera abana.”

Anenga uburyo ababyeyi bahugira gushaka ‘imibereho’ ntibamenye imibereho y’abana {inshuti zabo, ibibagoye, ibyo bakeneye kumenya…}

Abana benshi ngo ntibazi ibi by’ihohoterwa kereka iyo bibagezeho ndetse ugasanga n’ababyeyi bamwebarahisha cyangwa bagahishira abahohoteye abana babo.

Imibare yagaragaje ko mu myaka ibiri ishize abana barenga ibihumbi 15 batewe inda, muribo kandi hari abandujwe SIDA cyangwa indwara zifata imyanya ndangagitsina.

Evariste Murwanashyaka asaba ababyeyi kugaruka ku nshingano ntibahugire ku mibereho gusa

Evariste Murwanashyaka asaba ababyeyi kugaruka ku nshingano ntibahugire ku mibereho gusa

Abana benshi muri iki gihe ntibabona impanuro n'uburere buhagije buva ku babyeyi, ni imwe mu ntandaro z'ikibazo kiriho ubu

Abana benshi muri iki gihe ntibabona impanuro n’uburere buhagije buva ku babyeyi, ni imwe mu ntandaro z’ikibazo kiriho ubu

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Rwemarika

    05/12/2017 at 12:34 pm

    MINEDUC nayo yari ikwiye gufata ingamba zo kurinda abana bato bo muri Primaire gutwara inda, igaruraho iriya gahunda y’abana biga igitondo n’ikigoroba kuva muwa kane (P4) kugeza muwa gatandatu (P6).

    Iyo abana bize igitondo bagataha, nyuma ya saa sita nta kindi bafite bakora bishora mu bikorwa bitari byiza cyane cyane ko no mu rugo ababyeyi babo baba badahari bagiye mu bikorwa binyuranye (akazi) byo gushaka amafaranga atunga urugo. Nyamara MINEDUC ishubijeho gahunda yo kujya biga umunsi wose, ntabwo babona igihe cyo kujya kwishora muri ibyo bikorwa bidasobanutse.

    Rwose umukobwa w’inkumi cyangwa umusore biga muwa gatandatu primaire kubabwira ngo bazajya biga igitondo gusa cyangwa ikigoroba gusa ni ukubahemukira cyane. Bkagombye kwirirwa ku ishuri bakiga umunsi wose, bityo bakaba bafite occupation ibabuza kujya kuzerera mu mihana no kuhakura ingeso mbi, bamwe zibaviramo gutwara amada.

    Icyo kibazo cya double vacation/double shift rwose gikwiye kwigwaho hagafatwa umwanzuro ko nibura kuva muwa P4 kugeza muwa P6 bajya biga umunsi wose nk’uko byahozeho kera.Ibi rwose bizagira positive impact binagabanye umubare w’abakobwa b’abanyeshuri batwara inda.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock