Urutonde rw’Ibyamamare 100 mu muziki wa Afurika ruriho Butera Knowless na Meddy | UMUSEKE

Urutonde rw’Ibyamamare 100 mu muziki wa Afurika ruriho Butera Knowless na Meddy

Ku rutonde rw’abahanzi 100 bigaragara ko bihariye ubwamamare ku mugabane w’Afurika  rwashyizwe hanze na Televiziyo ya ‘Watsup Tv’,  Butera Knowless na Meddy ni Abanyarwanda barugaragaraho.

Urutonde rwasohotse rw’ibyamamare 100 muri Africa ririho Abanyarwanda babiri

Ni urutonde rwasohowe n’iyi Televiziyo ikomeye muri Afurika ikora ibiganiro by’imyidagaduro byibanda kuri Muzika, uru rutonde ruriho 2Baba, Adekunle Gold, AKA, Ali Kiba, Amri Diab n’abandi barimo Angelique Kidjo, Burna Boy, Davido, Wizkid, Mohammed Mounir, Cassper Nyovest, Sarkodie n’ibindi byamamare bihagaze neza mu muziki wa Afurika.

Kuri uru rutonde hariho Abagore 18, Amatsinda 9 n’Abagabo 73.

Rema ukomoka muri Nigeria ni we muto ufite imyaka 20 mu gihe umukuru ari Mohammed Mounir ukomoka mu Misiri akaba afite imyaka 66.

Igihugu cya Nigeria nicyo kiza imbere n’abahanzi 26, ikurikiwe na Ghana n’abahanzi 10, Cote d’Ivoire ifite 7, Afurika y’Epfo ifite 6,  u Rwanda rufite abahanzi babiri (2) ari bo Knowless Butera uri ku mwanya wa 42, na Ngabo Medard uzwi nka Meddy uri ku mwanya wa 52.

ADB Traore umuyobozi wa Watsup Tv yavuze ko bakora uru rutonde bibanze ku bahanzi bakoze cyane muri Afurika, bakagera ku bikorwa by’indashyikirwa mu mwuga wabo bikanagera ku mugabane wose.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyabanjirije ibindi bikorwa bizakurikira mu bihe biri imbere, aho abatangajwe bazajya bahamagarwa bagakora ibirori byo kwishimira ibyo bagezeho.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Habuzemo Sky2.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *