Urwibutso rutazibagirana – Hamida umugore wa Rwatubyaye yahishuye ko bagiye kubyara | UMUSEKE

Urwibutso rutazibagirana – Hamida umugore wa Rwatubyaye yahishuye ko bagiye kubyara

Hamida wasezeranye na myugariro Rwatubyaye Abdul agiye kwibaruka ubuheture (umwana wa gatatu) akaba ari umwana azaba abyaranye n’uyu mukinnyi.

Hamida na Rwatubyaye bategereje umwana w’umuhungu

Rwatubyaye usanzwe ari myugariro wo hagati mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie n’ikipe y’Igihugu Amavubi, aherutse gusezerana kubana n’uriya mugore Hamida usanzwe afite abana babiri.

Hamida wifashishije imbuga nkoranyambaga, yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu w’umuhungu.

Ni ubutumwa yatambukije akoresheje amafoto amugaragaza ko akuriwe ndetse agaragaza imbamutima atewe no kuba agiye kwibaruka.

Yagize ati “Urwibutso rutazibagirana mu buzima bwanjye, uwa gatatu ari mu nzira, uzavuke neza gikomangoma cyacu, tugukunda urutagira iherezo!”

Uyu mugore kandi avuga ko buri mubyeyi yishimira gushyikirana n’umwana we umuri mu nda akaba yifurije umukunzi we bagiye kubyarana uyu mwana gusangira ibi byishimo.

Yagize ati “Rukundo umutima w’umuhungu wawe uri gutera.”

Hamida agaragaje ko yitegura kwibaruka umwana we na Rwatubyaye Abdul, hashize igihe gito basezeranye kubana akaramata.

Yari asanzwe afite abana babiri, aherutse kugira ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga abazwa niba abandi bana afite ari aba Rwatubyaye ariko aruma gihwa avuga ko icyo kibazo azagisubiza ari kumwe na Rwatubyaye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Imana ibuzanya kuryamana mbere y’ubukwe.Urugero rwiza Imana yaduhaye,ni Mariya na Yozefu.Nubwo bali aba Fiances,Imana yabujije Jozefu kuryamana na Mariya “mbere y’uko abyara Yezu”.Bisome muli Matayo 1:25.Nkuko tubisoma muli Matayo 13:54-56,nyuma yaho Mariya na Yozefu bararongoranye,babyarana Abakobwa n’abandi bahungu,barumuna ba Yezu.Bitandukanye nuko bamwe bigisha ko Mariya yakomeje kuba isugi (vierge).Tujye twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba muli paradizo.

    • Muraho muvandi, igitekerezo cyawe kinteye kwibaza! None se, wo kabyara we, buriya muri Matayo 1:25, koko harimo ko ari Imana yamubujije kuryamana na Mariya? Icyo ntekereza cyasobanura ibi, ni uko Yozefu n’umugore we bafashe umwanzuro wo kutabikora kugeza babyaye Yesu! Usomye matayo 1:20, ubona ko Malayika yamubujije ahubwo gutinya kurongora Mariya! Hanyuma ku cy’ubukwe, muri Bibiliya wasomye he ko Mariya na Yozefu bakoze ubukwe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *