US yahagaritse ibyo guhiga Joseph Kony | | UMUSEKE
  • 24/10/2020 12:08 58

US yahagaritse ibyo guhiga Joseph Kony

Ubutegetsi bwa USA bwatangaje ko buhagaritse ibikorwa byo guhiga Joseph Kony byatangijwe muri 2010. Kuva icyo gihe USA yohereje abahanga 100 mu butasi bwa gisirikare kugira ngo bakorane n’ingabo za Uganda n’iz’ibihugu bituranye kugira ngo bafate Joseph Kony uvugwaho kwica abantu urubozo.

Joseph Kony(Photo@ABC News)

Kony ayobora umutwe w’inyeshyamba zitwa Lord Resistance Army zivugwaho gukura umutima abaturage bo mu bihugu bine  bya Africa kubera ubwicanyi bwazo.

Ubutegetsi bw’i Washington bwakoranye n’ubw’i Kampala kugira ngo bamuhige ariko mu mpeza z’iki Cyumweru bwazibukiriye, bureka uwo mugambi.

Abarwanyi ba Kony bavuga ko umugambi wabo ari ugushyira muri Uganda ubutegetsi bwa Demukarasi bugendera ku mategeko 10 y’Imana yanditse muri Bibiliya.

Bivugwa ko mu myaka 30 Lord Resistance Army imaze iteza umutekano muke muri Uganda, Centrafrique n’ahandi, yishe abantu 100 000, abana bagera ku 60 000 bashyirwa mu mitwe yitwara gisirikare, abandi bahindurwa abacakara bakoreshwa iby’imibanano mpuzabitsina.

Abahanga mu by’ubutasi bwa gisirikare bwa USA bahisemo guhagarika ibyo guhiga Joseph Kony, kuko kugeza ubu nta we uzi aho aherereye.

N’ubwo umutwe, LRA, usa n’uwasenyutse, hari udutsiko tuwukomokaho tugiteza umutekano muke mu bihugu nka Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo na Sudan.

Josoph Kony bivugwa ko yize amashuri abanza gusa. Nyuma muri 1987, yaje gufata intwaro, agana ishyamba mu rwego rwo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni wari umaze umwaka umwe arahiriye kuyobora Uganda.

Bivugwa ko Kony afitanye isano ya Aline Auma Lakwena, uyu na we akaba yaratangije umutwe witwara gisirikare ariko ukavuga ko ukorana n’Umwuka Wera uvugwa muri Bibiliya, yise Holy Spirit Movement, HSM, waje gutsindwa bidatinze, urasenyuka.

Kony na Lakwena bose bakomoka mu bitwa Acholi.

Alice Auma Lakwena

Daily Nation

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu Joseph KONY,igisirikare cye kitwa Lord Resistance Army.Nukuvuga “Abasirikare ba Yezu”.Ingabo nyinshi z’Abaslamu ku isi,nazo zifite amazina yerekana ko “barwanirira Imana”.Urugero,Hezbollah yo muli Lebanon bisobanura “God’s Party”.Igihugu cya Iran,nacyo kiyobowe n’umukuru w’idini witwa Ayatollah,uvuga ko ashyirwaho n’Imana.Nyamara ayobora intambara nyinshi ku isi,harimo Yemen,Syria,Irak,etc…Ahora avuga ko ashaka “guhanagura ISRAEL ku isi”.Muri make,usanga abasirikare bose barwana ku isi bavuga ko Imana ibashyigikiye,ndetse n’abakuru b’amadini bakabasengera ngo “batsinde umwanzi mu izina ry’Imana”.Nyamara Imana itubuza Kurwana,ikadusaba Gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu (Matayo 5:44).Yesu yavuze ko aricyo kizaranga “abakristu nyakuri” (Yohana 13:35).Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:20-21,yasabye abakristu ko “nibabona umwanzi ateye bazahunga ntibarwane”.Ni abanyamahoro.Bazi ko Imana “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Byisomere muli Zaburi 5:6.

  • Babanze bishyure za miliyoni bari barashyiriyeho umuntu wese uzatanga amakuru kuri Kabuga Felisiyani.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *