Ababyeyi bashinjwa kuboha mu minyururu abana babo 13 bakabashyira mu nzu aho baba muri California, bo bagahakana ibyo bashinjwa. Ibyaha baregwa bibahamye bashobora gufungwa imyaka 94 cyangwa bagahanisha Burundu.

David Turpin na Louise Turpin ngo bari abantu basenga cyane ni bo bakekwaho gukorera abana babo iyicarubozo
David Turpin, w’imyaka 56, n’umugore we Louise Turpin w’imyaka 49, bashinja ibyaha byose hamwe 38, birimo 12 bijyanye n’iyicarubozo, umugabo hari icyaha yihariye kijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana “lewd act on a child”, hari ibyaha birindwi byo guhohotera umuntu ugejeje imyaka y’ubukure udafite ubushobozi, ibyaha bitandatu byo kudaha agaciro abana, n’ibyaha 12 byo gufunga binyuranije n’amategeko.
Aba babyeyi bafashwe ubwo umwe mu bana babo w’umukobwa yabashaga gutoroka aho we n’abavandimwe bari bafungiye mu nzu ahamagara Police ihageze isanga abandi bana baziritse ku minyururu mu bitanda byabo kandi batagaburirwa.
David Turpin, n’umugore we Louise Turpin bari mu rukiko bambaye neza igihe umushinjacyaha yabasomeraga ibyaha baregwa.
Mike Hestrin umushinjacyaha mu gace ka Riverside County District, yashinje aba babyeyi kuba barabanje guhambiriza abana babo imigozi nyuma baka kubashyiraho iminyururu n’ingufuri ku bitanda bararagamo.
Yavuze ko ibyo bihano ku bana byashoboraga kumara ibyumweru, cyangwa bigakazwa bikanamara igihe kirekire.
Umushinjacyaha yavuze ko ababyeyi bakoreraga abana babo iyicarubuzo kuko ngo hari ibimenyetso ko batarekuraga abana babo ngo nibura babashe kujya mu bwiherero.
Umwe mu bana wabashije gucika akavuga aho abavandimwe be bafungiye ngo yari yarabigerageje imyaka ibiri yose byaramunaniye.
Ku wa kane Mike Hestrin yabwiye abanyamakuru ko aba babyeyi bari bamenyereye gukubita abana babo ndetse bakana barya inzara. Abana ngo babaga bemerewe kuzajya mu gitaramo rimwe mu mwaka, ngo bashoboraga kurara bakanuye babitegetswe bagasinzira mu rukerera bikaza gutuma ku manywa birirwa bahondobera.
Aba bana ngo ntibari bemerewe gukina n’ibikinisho kandi ngo ababyeyi babaga babiguze bakabishyira mu cyumba cyabyo. Ngo bari barategetswe koga ikiganza barenza amazi mu bikonjo by’intoki bagahanirwa ko barimo bakina n’amazi.
Ababyeyi ngo bari barategetse abana kurya rimwe ku munsi ariko ngo hakaba ubwo bagura ‘kake’ bakazishyira aho aho abana bazibona ariko batemerewe kuzikoraho.
Abana ngo ntibigeze bajyanwa ku muganga uwo ari we wese mu myaka ine ishize, ndetse ngo hari ubumenyi bw’ibanze mu buzima batari bazi, ku buryo ngo nta na rimwe bigeze babona umupolisi mu buzima bwabo.
Urubanza rw’aba babyeyi baregwa gukorera iyicarubozo abana babo bwite rwari rwahuruje imbaga, mu cyumba cy’urukiko abantu bari benshi baje kurukurikirana.
David Turpin na Louise Turpin babwiye urukiko ko bemera uburyo baburanishijwemo ndetse bakaba bazanakurikirana imiburanishirize y’urubanza rwabo.
Abana babo bakimara kuboneka bahise bajyanwa kwa muganga, ubu ngo aho bari bameze neza. Bari mu kigero cy’imyaka ibiri na 29, bose batangiye gukurikiranwa n’abaganga kuva ku wa mbere w’iki cyumweru.
Umwana w’imyaka ibiri basanze ibiro bye bingana n’ikigero cy’imyaka arimo, ariko abandi bose basanze barishwe n’inzara.
Umwana w’imyaka 12 basanze apima ibiro nk’iby’umwana w’imyaka irindwi, umukuru w’imyaka 29 basanze apima kg 37 gusa.
Aba bana abaganga babapimyemo indwara zifitanye n’ihungabana kubera iyicarubozo ku mubiri no mu bwonko.
Uyu muryango mbere ngo wabaga muri Texas baza kwimukira muri California.
Bivugwa ko ababyeyi bari bafite inzu yabo babamo n’abana bakaba mu nzu yabo rimwe na rimwe ababyeyi bakajya babajugunyira ibyo kurya.
Igihe ibyaha baregwa byabahama, David na Louise Turpin bashobora guhanishwa igifungo k’imyaka 94 mu munyururu cyangwa Burundu nk’uko Hestrin yabitangaje.

Ubwo David Turpin yari mu rukiko yumva ibyaha aregwa

Umugore we Louise Turpin yavuganaga n’umwunganira mu mategeko

Mu ruki bari barinzwe cyane

Uyu muryango wari ugizwe n’abana 13 n’ababyeyi babo
BBC
UMUSEKE.RW