USA: Gasana akurikiranyweho guhisha umwirondoro we kubera uruhare muri Jenoside – UMUSEKE
  • 25/09/2020 6:48 04

USA: Gasana akurikiranyweho guhisha umwirondoro we kubera uruhare muri Jenoside

Umugabo witwa Idrissa Gasana w’imyaka 53 kuwa Kane taliki 6, Gashyantare, 2020 yahamijwe icyaha  n’urukiko rw’i Manchester ahitwa Concord muri Leta ya New Hampshire cyo kubesha urwego rw’abashinzwe abinjira n’abasohoka, kugira ngo yemererwe kujya muri USA kandi hari uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Idrissa Gasana ngo akurikiranyweho kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka muri USA

Yafashwe ku wa Kabiri, taliki 04, Gashyantare, 2020 ubu akaba afunzwe kuzageza ku wa Kabiri w’Icyumweru gitaha ubwo azitaba ubutabera, nk’uko umushinjacyaha muri USA witwa Scott Murray abivuga.

Ubushinjacyaha buvuga ko Gasana yabeshye ku mwirondoro we, ubuzima n’akazi yakoraga mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Amakuru atari yo yatanze ngo yaje gutuma yemererwa kuba muri USA nk’uko n’abandi bujuje ibisabwa bahatura.

Ngo yasubije mu magambo arimo ibinyoma ibibazo biba biri ku rutonde rwitwa ‘ “Questionnaire for Rwandan Visa Applicants.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ubusanzwe Idrissa Gasana atari akwiye kwemererwa kuba muri USA kubera gukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Muri 2013 hari undi munyarwandakazi witwa Beatrice Munyenyezi nawe wahamijwe icyaha cyo kubeshya inzego za USA kugira ngo abe yo kandi hari uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Icyo gihe yakatiwe imyaka 10  y’igifungo ndetse yamburwa ubwenegihugu bwa USA.

UnionLeader.com

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *