USA: Umupolisi wahejeje umwuka Umwirabura avugwaho amateka y'urugomo | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 6:11 17

USA: Umupolisi wahejeje umwuka Umwirabura avugwaho amateka y’urugomo

Umupolisi wo muri Minneapolis  witwa Derek Chauvin uherutse gupfukama ku ijosi ry’umugabo w’Umwirabura kugeza apfuye, avugwaho kuba yaragize uruhare mu bindi bikorwa 18 birimo urugomo ariko ntiyagira na kimwe akurikiranwaho.

Derek Chauvin ubwo yafatwaga amashusho na camera apfukamye ku gakanu ka Georges Floyd

Chauvin akurikiranyweho gupfukama ku gakanu Umwirabura w’Umunyamerika witwa Georges Floyd agataka avuga ko umwuka uri guhera ariko undi ntamwumve, bigera ubwo aza kugwa kwa muganga kubera guhera umwuka.

Byabaye taliki 25, Gicurasi 2020 muri Minneapolis, USA.

Nyuma yo gukora biriya Derek Chauvin yafungiwe muri gereza ya Saint-Paul (Minnesota), aho buri minota 15 Abapolisi bazaga gucunga niba ari muzima.

Bafite  impungenge z’uko yakwiyahura cyangwa hakagira umwica.

Taliki 26, Gicurasi 2020 Derek w’imyaka 44 yaje kurekurwa nyuma y’uko ibyo yakoze byiswe ubwicanyi butagambiriwe (homicide involontaire) n’ubugizi bwa nabi bwaganishije ku rupfu.

Ibinyamakuru byo muri USA bivuga ko Derek Chauvin (ni Umupolisi umaze imyaka 19 mu kazi) yashinze ivi ku ijosi ry’uriya mwirabura Georges Floyd (yari afite imyaka 46 y’amavuko) mu gihe k’iminota umunani n’amasegonga 46.

Floyd ni ko yatakaga avuga ko umwuka ugiye guhera.

 

‘Yarashe’ abantu inshuro 18 ntiyabibazwa mu buryo bweruye…

Muri 2006, Derek Chauvin yari mu itsinda ry’Abapolisi barashe umugabo w’imyaka 42 arapfa, ‘bavuga ko bitabaraga’ kuko na we yari yabarasheho.

Muri 2009 yarashe umuntu aramukomeretsa nyuma yo gusanga mu rugo rw’uwo muntu hari intonganya. Icyo gihe ‘Polisi yaramuhembye’ kuko yari ahosheje imirwano kandi akabikorana ubutwari.

Muri 2011 itsinda ry’abapolisi barimo na Derek Chauvin barashe umusore w’imyaka 23 arakomereka bikomeye nyuma y’uko bari bamuhagaritse atwaye imodoka akanga.

Kuba yari Umupolisi kandi uko agize uwo arasa ntibabibazwe mu buryo butaziguye, hari abavuga ko byamuhaye kumva ko ari ‘ikinani.’

Hari ikindi gihe yigeze gukubita akura ‘amenyo menshi’ umwe mu bantu yari yafashe. Icyo gihe habayeho kwiyunga, atanga amande ya $25,000.

Umushinjacyaha uri gukurikirana ‘dossier’ ya Derek Chauvin avuga ko Abapolisi babiri bari kumwe na we ubwo yafataga Floyd na bo bagomba kuzitaba Urukiko.

 

Umugore we yatse gatanya…

Nyuma y’uko video imwerekana akandagiye ijosi rya Floyd ikwiye Isi yose, abantu baramwamaganye, abandi bajya mu mihanda kwigaragambya banga icyo bise ivangura ririmo urwango rikorerwa Abirabura batuye USA.

Iyi myigaragambyo n’ubu iracyakomeje mu Migi myinshi muri USA, ndetse n’imbere y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu, White House.

The New York Post yanditse ko kuri iki Cyumweru taliki 31 Gicurasi, 2020 abashinzwe umutekano wa Perezida Trump bahisemo kumuhisha mu nzu yo hasi ya White House banga ko hari icyamuhungabanya kuko abigaragambya bari begereye cyane ibiro bye.

Umugore wa Derek Chauvin witwa Kellie Chauvin yatse gatanya, avuga ko atakwihanganira kubana n’umugabo wakoze biriya.

Yabwiye umuryango wa Floyd ko yifatanyije na wo mu kababaro.

Murumuna wa nyakwigenda witwa Philonise Floyd avuga ko aherutse guhamagarwa kuri telefoni na Perezida Donald Trump, ariko ngo nta kintu kinini yamusabye uretse ko yahabwa Ubutabera.

Avuga ko Trump nta gihe kinini yahaye Philonise Floyd ngo baganira ahubwo ‘yahise akupa telefoni.’

Biteganyijwe ko Derek  Chauvin azitaba Urukiko ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha taliki 08, Kamena 2020. Byari biteganyijwe ko yitaba kuri uyu wa Mbere taliki 01, Gicurasi 2020, ariko birasubikwa.

Le Parisien

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Dore icyo bitanga ahandi iyo polisi yishe umusiviri!! Iwacu barabarasa nk’ibinyoni bagakomeza bakibwanagiza ngo bashatse kubarwanya!! Ariko n’ahandi bizahagera!! Umuryango w’abasore b’i Nyanza ntibanze gushyingura abahungu babo? Bati mubashyingure mwebwe mwabishe!!! It’s a matter of time

  • Uyu si umuntu usanzwe.Ni GAHINI.Ariko siwe wenyine.Isi yuzuye abantu millions and millions bicana,barwana,etc…Reba intambara zuzuye mu isi.Reba intagondwa z’Abaslamu zirirwa zica abantu muli Burkina Faso,Nigeria,Somalia,Mali,Libya,Syria,Yemen,Egypt,Afghanistan,Irak,etc…Nyamara bakavuga ko bakorera Imana.Ngo ni “intambara ntagatifu” (JIHAD).Reba intambara Amerika irwana ku isi.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika. Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *